Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo aravuga ko u Rwanda ngo rufite amahame rugenderaho rubana n’ibindi bihugu, agaragaza ko bikwiye ko amahanga yubaha ibihugu by’Afurika nk’uko nabyo biyubaha.

Mushikiwabo: Uwigize agatebo ayora ivu

Ariko Mushikiwabo yibagiwe ko aheruka kuvugako u rwanda ruzivanga mubibazo byumuturanyi Uburundi, none yaba atarimo kwivuguruza?

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru k’ububanyi n’amahanga muri iki gihe Minisitiri Louise Mushikiwabo  yavuze uko u Rwanda ruhagaze muri aka karere ndetse n’uko rubanye n’amahanga.

Yewe mbega Semuhanuka, Kagame ati Kikwete nzamwivugana igihe n’umunsi nzabishakira, Perezida Nkurunziza ejobundi muri Swiss Kagame ati nagende kuko abaturage batamushaka, Nonese madamu Mushikiwabo urabeshyande koko?

Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko ngo hari amahame u Rwanda rugenderaho mu bijyanye n’imibanire yarwo n’ibindi bihugu arimo ubwubahane. Tuzineza ukuntu Kagame yishongora, niwe Perezida wonyine uretse Amin Dada wahoze ayobora Uganda, wigeze kuvugako yari kuzagira Nyerere umugore iyo azakuba umugore, none Kagame nawe ati  nzica  Perezida Kikwete k’umugaragaro.

Tuzineza ukuntu mushikiwabo yabaye mikoro ya Kagame kuburyo iyo abuze ibyo avuga,  avuga ubusa, unva nawe  ati “Twifuza ko batumenya abo turi bo n’icyo twifuza, bakatwubaha nk’uko natwe tububaha.”

Wamugani, abo muribo, murazwi uretse ubwicanyi bwanyu bwarenze imbibi, harikindi mushoboye? Mwafunze ubwisanzure bwabanyamakuru, ntarubuga rwa politiki rwigenga ruharangwa, nonese Mushikiwabo urunva koko umuntu atabamenya?

Ihame rya kabiri yavuze ngo u Rwanda rugenderaho mu bubanyi n’amahanga ni ‘inyungu’, ashimangira ko  ngo ntacyasubiza inyuma intumbero u Rwanda ruba rufite ku birugirira inyungu. Birashoboka kubera amabuye yagaciro mwakuraga muri Congo, none yababanye makeya, kubera igitutu cy’amahanga, none muti uBurundi Nkurunziza naveho kuko abaturage batamushaka.

Madamu Mushikiwabo waba uzi neza ukuntu abanyarwanda barambiwe ubwicanyi bwanyu? Uziko wowe amagambo uvuga uzayabazwa ukayihakana?  Bakugize mikoro ariko nyuma ya Leta yanyu uziko buri muntu azisobonura kugiticye?

 

Placide KayitareAFRICAPOLITICSMinisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo aravuga ko u Rwanda ngo rufite amahame rugenderaho rubana n’ibindi bihugu, agaragaza ko bikwiye ko amahanga yubaha ibihugu by’Afurika nk’uko nabyo biyubaha. Mushikiwabo: Uwigize agatebo ayora ivu Ariko Mushikiwabo yibagiwe ko aheruka kuvugako u rwanda ruzivanga mubibazo byumuturanyi Uburundi, none yaba atarimo kwivuguruza? Mu kiganiro...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE