Igihe Perezida Museveni  yahumurizaga inteko ye kukibazo cy’umutekano mucye umaze igihe uvuza ubuhuha mugihugu cya Uganda, yababwiye ko ababaye , ko arakaye  ariko ko anafite icyizere cy’ uko abo yise “ingurube” nyirabayazana z’ ibyago byo kubura umwe muri bo ( Col Abiriga) zizatsindwa kuko  ngo ari “ingurube” zo murwego rwo hasi cyane kandi ko atari ubwambere agiye guhangana n’ “ingurube”. Ngo abagize uruhare mu guteza umutekano mucye bose bazashyirwa ahagaragara basywe.

 

Nyuma y’aya magambo akarishye , Perezida Museveni yanihanangirije Polisi ya Uganda ayisaba kutemerera abacyekwaho ubwicanyi gufungurwa  batanze amafaranga.

 

Ntibiciye kabiri ikinyamakuru Rushyashya kiba cyanditse inkuru isoza ivuga ko Museveni ariwe “ngurube”.

Intambara yamagambo ni aho igeze hagati y’u Rwanda na Uganda.

Iyo umuntu agututse nawe ukamanuka ukamusanga kuri niveau ye ukamusubiza  ubwo uba umurushije iki? Birakwiye koko kwita umukuru wigihugu runaka “ingurube” ?

 

Dore u Rwanda rwa wa muhubutsi rwivuyemo!

Museveni yavuze “ingurube” aca amarenga ntawe atunze agatoki, uwo yabwiraga kimugeze mugutwi ati nijye avuze  ati “ingurube” ni we!

Bigiye kuba nk’ibya ba perezida Trump na Kim Jong Un  bitana ba mwana umwe avuga ngo “wowe urashaje” undi ati “ wowe uri “ igipipa kigufi” uretse ko  bo, umuntu yavuga ko babwiranye ukuri gusharira … bitandukanye no gushyanuka ukita umukuru wigihugu cy’umuturanyi  mutanganya imyaka, wagucumbikiye ,akakugaburira ,akakwigisha ,akakugira icyo uri cyo uyu munsi,ngo ni “ingurube”!

Ingeso ntiryamirwa ariko mushatse mwakwitonda kuko nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi  !

 

 

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/06/images-3.jpg?fit=259%2C194&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/06/images-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONPOLITICSIgihe Perezida Museveni  yahumurizaga inteko ye kukibazo cy’umutekano mucye umaze igihe uvuza ubuhuha mugihugu cya Uganda, yababwiye ko ababaye , ko arakaye  ariko ko anafite icyizere cy’ uko abo yise “ingurube” nyirabayazana z’ ibyago byo kubura umwe muri bo ( Col Abiriga) zizatsindwa kuko  ngo ari “ingurube” zo murwego...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE