Inama y’umutekano idasanzwe y’akarere ka Musanze yitabiriwe n’abantu benshi (Ifoto/Umurengezi R)
Abayobozi batandatu bo mu Karere ka Musanze barimo abo byavugwaga ko baburiwe irengero, bari mu maboko y’abashinzwe umutekano aho bakurikiranyweho gukorana n’umutwe wa FDLR.
Muri abo bayobozi harimo umukozi w’akarere ukuriye ibiro by’ubutaka (Muganijimana Faustin), abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya Muko na Gashaki ( Ndahiro Amiel na Nduwayezu Jean Marie); perezida w’inama njyanama y’umurenge wa Gashaki (Kanaburenge Francois) ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tubiri two mu murenge wa Gashaki.

Ibi byatangarijwe mu nama y’umutekano idasanzwe y’akarere ka Musanze yabaye kuri uyu wa 17 Mata 2014, iyobowe n’umuyobozi wako Mpembyemungu Winifirida, ari kumwe n’abayobozi mu nzego za gisirikare n’iz’igipolisi, inama yari yitabiriwe n’abantu barenga ijana barimo abayozi mu nzego zose mu karere ka Musanze hamwe n’abikorera batandukanye bakorera muri ako karere.

Umuyobozi w’akarere yikomye abantu bakomeje kuvuga ko mu karere abereye umuyobozi ibintu byacitse kubera ko abayobozi bakomeje gutabwa muri yombi, aho ngo bamwe basigaye bamwihanganisha. Winifrida yavuze ko adatewe ubwoba n’ibiri kuba, akaba ashimangira ko yizeye umutekano w’akarere ayoboye.

Yagize ati, “Nadagira ngo mbwire abantu bari kumbwira ngo pole ko nta kibazo na kimwe mfite, ndakomeye pe!…Niyo hazafatwa abayobozi igihumbi nzakomeza nkomere kuko hatazabura abandi banyarwanda bazima bazabasimbura ikindi nzi neza ko umutekano w’aka karere urinzwe neza”

Aba bayobozi baje biyongera kuri Nsengimana Alfred wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve ufunzwe iminsi 30 by’agateganyo, nawe akaba abakekwaho gukorana n’umutwe wa FDLR byemejwe ko ukora ibikorwa by’iterabwoba.

Icyumvikanye nk’umwanzuro muri iyi nama ni uko abayitabiriye biganjemo abayobozi basabwe kwisuzuma hagati yabo,  cyane ko bigaragara ko aribo bari guhungabanya umutekano, bakaba basabwe by’umwihariko kudahishira bagenzi babo bakeka ko bashobora kuba bakorana n’umutwe wa FDLR.

Muri aka karere ka Musanze hari urugo rw’umuturage ruherutse gufatirwamo imbunda esheshatu, abaturage bakaba basabwe gutangira amakuru ku gihe mu gihe hari icyo bamenye cyabahungabanyiriza umutekano.

Aba bagitifu bane baje biyongera kuri Nsengimana Alfred wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve wamaze gukatirwa gufungwa iminsi 30 aba bose bakaba bakekwaho gukora n’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda kandi  byemejwe ko ukora ibikorwa by’iterabwoba.

Nanone hari itsinda ry’abantu bane barimo umuhanzi Kizito Mihigo n’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien, baherutse gutabwa muri yombi bakekwaho gukorana na FDLR n’undi mutwe urwanya leta y’u Rwanda witwa Rwanda National Congress.

Twitter:@Umurengezis

Placide KayitarePOLITICSInama y’umutekano idasanzwe y’akarere ka Musanze yitabiriwe n’abantu benshi (Ifoto/Umurengezi R) Abayobozi batandatu bo mu Karere ka Musanze barimo abo byavugwaga ko baburiwe irengero, bari mu maboko y’abashinzwe umutekano aho bakurikiranyweho gukorana n’umutwe wa FDLR. Muri abo bayobozi harimo umukozi w’akarere ukuriye ibiro by’ubutaka (Muganijimana Faustin), abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya Muko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE