Mu murenge wa Murama, mu karere ka Kayonza habarwa abana 280 bavuye mu ishuri, bamwe bavuga ko babitewe n’ubukene kuko hari abahise bajya mu mirimo y’uburobyi no guhingira amafaranga kugira ngo babashe gusubira mu ishuri ariko bikaba byaranze. Aba bana bifuza ko bafashwa bagasubira mu ishuri.

Mu mpera z’umwaka ushize mu karere ka Gatsibo gaturanye na Kayonza mu murenge wa Remera naho hari habaruwe abana bagera ku 150 bataye ishuri bakajya mu birombe. Ikibazo cyabo abayobozi bavuze ko bagomba kugikemura cyane cyane bafatanyije n’ababyeyi. Photo/Umuseke

Umunyamakuru w’Umuseke wagiye mu kagari ka Muko kavugwamo abana benshi bataye ishuri, yasanze hari abana bari mu kigero k’imyaka iri hagati ya 10 na 14, bamwe bariho bakina agapira nk’abari mu biruhuko kimwe n’abandi, ariko siko biri kuko n’umwaka ushize batigaga.

Bamwe bavuga ko bavuye mu ishuri kubera ubukene buri mu miryango yabo, ko babuze ibikoresho n’amafaranga y’ishuri [ay’ifunguro] n’izindi mpamvu bireguza iyo ubabajije impamvu batiga.

Umwe w’imyaka 14  ati “Naviriyemo mu wa kabiri (ayisumbuye), kuko nabuze uniform (imyenda y’ishuri), ibikoresho byose nigagambyigurira, mu rugo baburaga amafaranga nkabyigurira nayabura nkabyihorera kwiga.”

Uyu mwana avuga ko akora akazi ko gusarurira abandi imyaka iyo yeze, ubu ari gusarura ibishyimbo, ubundi akajya kuvomera abatuye umudugudu bakamuha amafaranga.

Undi w’imyaka 12 na we avuga ko yavanywe mu ishuri n’amikoro make y’umuryango we, akavuga ko yarivuyemo kugira ngo akorere amafaranga y’ibikoresho abone gusubira mu ishuri ariko byaranze.

Ati “Ubukene bwaramfashe ubu ndahinga, mpingira 700Frw ariko wapi kuyagwiza ngo mbone ibikoresho by’ishuri byarananiye.”

Aba bana twaganiriye benshi bavuga ko bafashijwe kubona ibyo babura basubira mu ishuri bakiga.

Ababyeyi bo mu mudugudu wa REBEZO uvugwamo kugira umubare munini w’abana bata ishuri, bavuga ko hari abana bavuye mu ishuri bagahita baba inzererezi ku buryo ubu basigaye bateza umutekano muke muri aka gace.

Umukozi ushinzwe uburezi muri uyu murenge Murama, Ntahonamusanga Protais avuga ko iki kibazo cy’abana bata ishuri bagiye kugihagurukira babifashijwemo n’Intore z’Inkomezabigwi z’ikiciro cya gatandatu.

Ati “Turi guteganya gukorana n’inzego dusanzwe dukorana ariko twongeyemo n’intore z’Inkomezabigwi ikiciro cya gatandatu ziri ku rugerero tubasaba ko buri muntu tumushinga ingo runaka zo kugarura umwana mu ishuri kandi akamukurikirana mu gihe kingana n’amezi atandatu.”

Uyu muyobozi avuga ko izi ntore zizahabwa izi nshingano zizatuma nta mwana muri uzongera guta ishuri kuko namara amezi atandatu ari mu ishuri azaba atacyongeye kurivamo.

Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko ikigo cy’Urwunge rw’amashuri cya Muko ya mbere ari cyo gifite umubare muni w’abana bavuye mu ishuri kuko ari 75.

Iburasirazuba mu karere ka Kayonza

Iburasirazuba mu karere ka Kayonza

Mu murenge wa Murama hari ikibazo cy'abana hafi magana atatu bataye ishuri

Mu murenge wa Murama hari ikibazo cy’abana hafi magana atatu bataye ishuri

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/01/remera.jpg?fit=960%2C568&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/01/remera.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSMu murenge wa Murama, mu karere ka Kayonza habarwa abana 280 bavuye mu ishuri, bamwe bavuga ko babitewe n’ubukene kuko hari abahise bajya mu mirimo y’uburobyi no guhingira amafaranga kugira ngo babashe gusubira mu ishuri ariko bikaba byaranze. Aba bana bifuza ko bafashwa bagasubira mu ishuri. Mu mpera z’umwaka ushize...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE