Urusyo

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umusore witwa  Murindahabi V w’imyaka 33 icyaha cy’ubwicanyi yakoreye Nyirakuru witwa Kabayundo Marguerite amusanze mu rugo.

Urubuga rw’Ubushinjacya bwa Repubulika dukesha iyi nkuru buvuga ko ibi byakozwe tariki 21 Werurwe 2017 ubwo uyu musore yasanze Nyirakuru  w’imyaka 102 mu cyumba akamukubita urusyo mu mutwe arangije akiruka.

Mu gusohoka mu rugo, ngo uyu musore yahuriranye n’umukazana w’uyu nyakwigendera , ari na we wahuruje abantu amaze gusanga yapfuye bamushyikiriza Polisi.

Mu ibazwa rye, Murindahabi yemera icyaha akekwaho, akavuga ko impamvu yishe Nyirakuru ari uko yashakaga kumuruhura kuko yari afite imyaka myinshi .

Kuri ubu uyu musore afungiye kuri sitasiyo yaPpolisi ya Nyamabuye, na dosiye ye yararegewe urukiko mu buryo bwihuse.

Icyaha uyu mugabo akekwaho giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 140 y’Itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha, gihanishwa igifungo cya burundu.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/urusyo.jpg?fit=640%2C440&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/urusyo.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSUrusyo Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umusore witwa  Murindahabi V w’imyaka 33 icyaha cy’ubwicanyi yakoreye Nyirakuru witwa Kabayundo Marguerite amusanze mu rugo. Urubuga rw’Ubushinjacya bwa Repubulika dukesha iyi nkuru buvuga ko ibi byakozwe tariki 21 Werurwe 2017 ubwo uyu musore yasanze Nyirakuru  w’imyaka 102 mu cyumba akamukubita urusyo mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE