Mu gihe cy’ukwezi kurengaho gato, hirya no hino mu Rwanda habaye impanuka zitari zimenyerewe cyane, aho abantu benshi biganjemo abana bagiye bahira mu nzu, abana 8 bakaba barahiriye mu nzu ababyeyi babo badahari ndetse n’umukecuru umwe yahitanywe n’iyi nkongi, umuriro utari uw’amashanyarazi ukaba ari wo wagiye uteza izi nkongi zose.

  • Mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2015 nibwo Kampire Violette yagize ibyago bikomeye, inzu ye ifatwa n’inkongi y’umuriro irakongoka, iza no gutwara ubuzima bw’abana be babiri. Uyu mubyeyi yari yasize abana mu nzu ajya gusenga, aza kugerwaho n’inkuru y’incamugongo ko abana be bahiriye mu nzu, bajyanwa kwa muganga ariko Uwamahoro Olive w’imyaka 8 y’amavuko yahise yitaba Imana, musaza we witwaga Nzabonimana Eric w’imyaka 14 we apfa ku munsi ukurikiyeho.
  • Mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki ya mbere rishyira kuwa Kabiri tariki 2 Kamena 2015, mu murenge wa Gitega, mu kagari ka Akabahizi mu Karere ka Nyarugenge, umubyeyi witwa Uwimbabazi Claudine yagiye ku irondo abana be bahira mu nzu maze umuto muri bo w’umuhungu ahasiga ubuzima. Uwimbabazi wari usanzwe atunzwe no kotsa ibigori ku muhanda byagera nijoro akajya kurara izamu kugirango abone amafaranga yo gutunga abana be batatu, yabuze umwe muri bo azize iyi nkongi y’umuriro yemeza ko ishobora kuba ifite abantu babiri inyuma, cyane ko umuriro ngo wahereye mu idirishya, ikindi abana bakaba baratatse ariko abaturanyi banga kubatabara.
  • Umukecuru witwaga Mushimampuhwe Veronique w’imyaka 67 n’abuzukuru be babiri bari batuye mu Kagari ka Rukoko ho mu Murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu, bahiriye mu nzu barapfa bazize buji yari ibamurikiye nk’uko byemejwe n’imiryango yabo ndetse n’ubuyobozi. Biravugwa ko iyi buji bari bayicanye kubera ko umuriro wari wabuze maze ahagana saa moya n’igice za nimugoroba wa tariki 18 Kamena 2015, uyu mukecuru n’abuzukuru be, umwe w’imyaka 2 n’undi w’imyaka 4 bagahira mu nzu bakahasiga ubuzima.
  • Ahandi ni mu kagari ka Ruyenzi, mu murenge wa Runda wo mu karere ka Kamonyi, aho rugo rwa Kwizera Mathias n’umugore we Jacqueline, mu gicuku cyo kuwa Gatanu tariki 26 Kamena 2015, habaye inkongi y’umuriro ikomeye yahitanye ubuzima bw’umuhungu wabo w’imyaka 7 ndetse n’umukobwa w’imyaka 5, mu gihe ababyeyi bo batari bari mu rugo muri icyo gicuku, abaturanyi bakemeza ko bari bibereye mu kabari, abana bakaza gutwikwa n’umuriro waturutse kuri buji ugafata uburiri nabwo bugakongeza inzu yose.
  • Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kamena 2015 ku isaha ya saa tatu, mu kagari ka Kabuga, mu murenge wa Mbuye wo mu karere ka Ruhango, umwana w’imyaka ine witwaga Niyonizeye Remy yahiriye mu nzu ahita apfa, n’ibindi bintu byo mu nzu birangirika. Ibi byabaye ubwo ababyeyi bari bari mu nzu basanzwe bacururizamo ku muhanda, batuma umwana wabo mukuru mu nzu aho uwo wapfuye yari aryamye, hanyuma uyu ageze mu nzu acana ikibiriti areba ibyo bamutumye, inzitiramubu iba irafashwe nayo ikongeza matela maze n’inzu irafatwa, uyu mwana wari uryamye ahita apfa.
Placide KayitareAFRICAPOLITICSMu gihe cy’ukwezi kurengaho gato, hirya no hino mu Rwanda habaye impanuka zitari zimenyerewe cyane, aho abantu benshi biganjemo abana bagiye bahira mu nzu, abana 8 bakaba barahiriye mu nzu ababyeyi babo badahari ndetse n’umukecuru umwe yahitanywe n’iyi nkongi, umuriro utari uw’amashanyarazi ukaba ari wo wagiye uteza izi nkongi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE