“Divide and rule “… U Rwanda rugisinya amasezerano na Uganda  bwaracyeye ruti ni babanze bafungure abanyarwanda bafungiye Uganda niho tuzemera gukurikiza ayo masezerano ;  Uganda nayo iti ibyo na byo ? Iba ifunze imbuga zitangaza amakuru ibihuha n isebanya biba byanogejwe n’ intiti zaminuje mu itangaza makuru ry’ u rwango ,itangaza bihuha biteranya , iterabwoba n’ isebanya . Ababibonye bati “ Aha ! n’ aho ndetse Muzehe Museveni yari yihanganye !”  Abandi nanone bati “ ya nkuru ya Virunga Post igombe kuba yarakoze ishyano mugihugu cy ‘abaturanyi ”.

Hari ashize iminsi micye na Rutwitsi Rushyashya yarihanganye idatinyuka  kwandika za nkuru z’ urukoza soni ariko ntibyatinze kuko yahise yirekura ikandika kuri ayo masezerano “ y’ urwenya” nyuma y’ aho Perezida Kagame aviriye mu inama yamuhuje na  bamwe mu bavuga rikijyana mu mitegekere y’ iyi isi.

Ikigaragara ni uko  mpatsibihugu amushyigikiye mu ikubagana itera kavuyo  akorera mugenzi we wa Uganda. 

Mpatsibihugu ashyigikiye ipiganwa hagati y’ aba bagabo babiri bamuhaye amaboko . Kuva imari ya Congo isigaye irinzwe bikomeye n’ abazi agaciro kayo ,  mpatsibihugu ashobora kuba yarabonye igihombo mugukoresha abakozi babiri akazi kamwe !

Umwe afungura uruganda rutunganya zahabu  undi ati najye narutashye ! 

Umwe ari nijye gitangaza kuko mugihe gito nzaba narazanye umwihariko ngiye wo gutunganya “diamants “ . ibikorwa bishimisha mpatsibihugu byabaye akataraboneka kuburyo umwe ashora imari mu gutega umutego undi kugirango agaragare nk’ urusha undi ubwenge  muri iyo ntambara y’ umutoni igezemo no kwohereza abasirikari gucungira umutekano peteroli mu igihugu runaka mugihe undi amutega iminsi atanatinya kumwohereza indi imitego mitindi.

Mpatsibihugu akeneye umwe muri aba ba perezida  kugirango ashobore guhangana n’ ukuboko kwa China kumaze gushyira akarere kose mumufuka !

Hagati ya Museveni na Kagame ninde uzarokoka umuyaga udasanzwe ugiye kubyutsa umukungugu  muri East Africa ?

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/08/27-159-d3971.jpg?fit=960%2C683&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/08/27-159-d3971.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONPOLITICS“Divide and rule “... U Rwanda rugisinya amasezerano na Uganda  bwaracyeye ruti ni babanze bafungure abanyarwanda bafungiye Uganda niho tuzemera gukurikiza ayo masezerano ;  Uganda nayo iti ibyo na byo ? Iba ifunze imbuga zitangaza amakuru ibihuha n isebanya biba byanogejwe n’ intiti zaminuje mu itangaza makuru ry’...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE