Miss Kundwa Doriane yakoze impanuka yitwaye
Ikizuru cy’imodoka ya Nyampinga w’u Rwanda wa 2015 cyahombanye nyuma y’impanuka (Ifoto/Irakoze R.)
Byari intonganya n’iteranamagambo hagati Nyampinga w’u Rwanda wa 2015, Kundwa Doriane, n’umushoferi tutabashije kumenya nyuma yo yo gukora impanuka.
Iyi mpanuka yabereye ku Gishushu mu Mujyi wa Kigali, ahagana saa munani z’amanywa, kuri uyu wa 16 Kamena. Imodoka ya nyampinga yagonganye n’indi modoka, hamwe na RDB hafi ya feux-rouges.
Nyampinga w’u Rwanda wa 2015, wari uhetse mukuru we, yari avuye kuri Radiyo 10 agiye kureba mu bitaro nyina we urwaye.
Ubwo umunyamakuru w’Izuba Rirashe yageraga ahabereye impanuka, mu ma saa munani, yasanze Nyampinga Kundwa yasohotse mu modoka, ari kuvugana uburakari asobanurira uwo mushoferi ko ari we wari mu makosa amugonga.
Yari arakaye cyane, afite telefone mu ntoki, ubona ku maso yabuze icyo akora.
Bigaragara ko Kundwa atari ababajwe gusa n’uko imodoka ye nshya aheruka guhabwa yahombanijwe; ahubwo yari anafite ihurizo rikomeye ry’uko azigobotora ibibazo bikomoka ku gukora impanuka nta byangombwa byemewe n’amategeko agira.
Umwe mu nshuti za hafi za Nyampinga, uri no mu bamutwara, yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko uyu munsi w’impanuka nyampinga yari yahisemo kwitwara.
Avuga ariko ko ingorane ikomeye ari uko yitwaye agakora impanuka nta ruhushya rwemewe rwo gutwara imodoka agira, nta n’ibyangombwa byuzuye byayo.
Iyi modoka ya Suzuki SX4, Kundwa Doriane ayimaranye amezi agera kuri ane gusa, kuko yayihawe agitorerwa kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2015, kuwa 21 Gashyantare 2015.
Ifite agaciro ka Miliyoni 15 z’Amanyarwanda, kandi ayihabwa hatangajwe ko igomba no kugira ubwishingizi 100% (Assurance amnium).
Imodoka iri inyuma ya Nyampinga ni yo yagonganye na we (Ifoto/Irakoze R.)
Source: Izuba ri
https://inyenyerinews.info/politiki/miss-kundwa-doriane-yakoze-impanuka-yitwaye/POLITICSIkizuru cy’imodoka ya Nyampinga w’u Rwanda wa 2015 cyahombanye nyuma y’impanuka (Ifoto/Irakoze R.)
Byari intonganya n’iteranamagambo hagati Nyampinga w’u Rwanda wa 2015, Kundwa Doriane, n’umushoferi tutabashije kumenya nyuma yo yo gukora impanuka.
Iyi mpanuka yabereye ku Gishushu mu Mujyi wa Kigali, ahagana saa munani z’amanywa, kuri uyu wa 16 Kamena. Imodoka...Placide KayitareNoble
Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS