Margaret Thatcher yatabarutse
Uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Margaret Thatcher yitabye Imana azize indwara nk’uko bitangazwa n’umuryango we.
Thatcher atabarutse afite imyaka 87 y’amavuko, urupfu rukaba rwatumye Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza David Cameron yahise ahagarika urugendo rw’akazi yarimo ku mugabane w’u Burayi.
Margaret Thatcher wakomeye cyane muri Politiki mpuzamahanga yayoboye u Bwongereza igihe bwari bufite ibibazo by’ubukungu kandi azwiho gufata ibyemezo bidasubirwaho.
Atabarutse bari baherutse gukina filimi ivuga ubuzima bwe, na yo yakunzwe cyane yitwa « La Dame de Fer », asize abana 2 ; Mark na Carol kandi asigiye agahinda abongereza.
Ubundi amazina ye y’amavuko ni Margaret Hilda Roberts yavutse ku itariki ya 13 ukwakira 1925 mu gace bita Granthan mu Bwongereza mu muryango w’abantu basanzwe. Yasengeraga mu idini y’abametodisiti yari umucamanza by’umwuga umugabo yitwaga Sir Denis Thatcher we yitabye imana mu 2003 bakaba bafitanye abana b’impanga Mark na Carol.
Muri politiki mpuzamahanga yagaragaje kugirana umubano udasanzwe na Amerika no kutemera ko u Bwongereza bujya mu muryango w’ibihugu by’u Burayi, kandi azwiho kuba yarajyanye igihugu cye mu ntambara yagihuje na Argentine bapfa ibirwa bya Malouines yari mu ishyaka ry’abatsimbaraye “Conservative party” riri ku butegetsi ubungubu, akaba ari we mugore wenyine washoboye kuriyobora ndetse ni na we mutegarugori wenyine wabashije kuba minisitri w’intebe w’u Bwongereza. Uwo mwanya yawumazeho imyaka 11.
Abakurikiranira hafi bakanasesengura politiki mpuzamahanga bavuga ko mu bayobozi bagiriye akamaro u Bwongereza yaza ku mwanya wa 2 nyuma ya Minisitiri w’intebe Winston Churchill.
Yari amaze igihe kirekire arwaye ku buryo atabashije no gutaha ubukwe bw’i bwami bwa Kate na William. Mu mwaka wa 2003 ni bwo byamenyekanye ko arwaye indwara ituma umuntu yibagirwa ibintu byose ariko akaba azize indwara kuva kw’imitsi y’ubwonko.
https://inyenyerinews.info/politiki/margaret-thatcher-yatabarutse/POLITICSUwahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Margaret Thatcher yitabye Imana azize indwara nk’uko bitangazwa n’umuryango we. Thatcher atabarutse afite imyaka 87 y’amavuko, urupfu rukaba rwatumye Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza David Cameron yahise ahagarika urugendo rw’akazi yarimo ku mugabane w’u Burayi. Margaret Thatcher wakomeye cyane muri Politiki mpuzamahanga yayoboye u Bwongereza igihe...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS