Marara azoherereza Kagame impano ya Straight jacket bombi nibaba bakiriho mu mpera zuyu mwaka
Bavandimwe,
Ndagirango mbamenyeshe ko Paul Kagame akeneye wamwenda bita straightjacket mururimi rw’ icyongereza.
Straight jacket ( nakwitangira rutangira)ni umwambaro ukakaye udoze nk’ ikoti ifite amaboko maremare ashobora kuzirikirwa mumugongo hakoreshejwe imifungo nk’iba kumikandara. Uwo mwambaro Ukunze gukoreshwa mugufata umuntu wahungabanye ( wasaze), kugirango atikomeretsa cyangwa ngo agire nundi yakomeretsa.
Ndabizi kuvuga ngo akeneye iyo rutangira ntabwo biri bwakirwe neza na bamwe Kuko nubusanzwe abanyarwanda dukomeye kumuco wacu wo guhisha; ariko igihe kirageze ngo turebe ukuri mumaso.
Kagame ameze nabi kuva igihe
kirekire.
Burya umuntu agirwa ninzira yubuzima yanyuzemwo.
Kuba Kagame yarakuriye mubukene buteyubwoba, ahagaragara intwaro akiri muto, kwica, guhohotera no kwiba akaba ariwo mwuga yize, imyaka nka mirongo itatu ikaba igiye gushira buri munsi yikanga kugambanirwa, guhemukirwa no kwicwa ariko agahora yereka abantu ko ntakibazo afite; kuba yari azi ko ntamuntu umurusha iperereza no kumenya amakuru akazasanga yaraciwe inyuma ariko akabimenya kubandi byarabaye inkuru ishake… Ahubwo naho yari amabuye nukumukurira ingofero!
Ibyo ari byo byose, akwiye ubutabazi nubuvuzi no kwitabwaho.
Yaba yagiraga incuti zamushakira iyo rutangira zikayimwambika dore ko itanahenda ( Ni hagati yamadolari yabanyamerika 173.60 na 176.40).
Ariko Kagame ntacuti agira. Ibyegera bye byose ni ibisambo n’inryarya . Bazemera bamureke yisebye kugeza aho hazazira uzakoresha igiti akamukiza iryo shavu amwambuye ubuzima!
Iby’isi n’agahinda.
Noble Marara
https://inyenyerinews.info/politiki/marara-azoherereza-kagame-impano-ya-straight-jacket-bombi-nibaba-bakiriho-mu-mpera-zuyu-mwaka/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/03/straight-jacket.jpg?fit=960%2C852&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/03/straight-jacket.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSBavandimwe,
Ndagirango mbamenyeshe ko Paul Kagame akeneye wamwenda bita straightjacket mururimi rw' icyongereza.
Straight jacket ( nakwitangira rutangira)ni umwambaro ukakaye udoze nk' ikoti ifite amaboko maremare ashobora kuzirikirwa mumugongo hakoreshejwe imifungo nk'iba kumikandara. Uwo mwambaro Ukunze gukoreshwa mugufata umuntu wahungabanye ( wasaze), kugirango atikomeretsa cyangwa ngo agire nundi yakomeretsa.
Ndabizi kuvuga ngo...Placide KayitareNoble
Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS