Ikiganiro Museveni na Kagame bagiranye n’abanyamakuru kuri iki cyumweru 25 Werurwe 2018   cyagaragaje  ukuntu ibibazo  hagati y’uRwanda  na Uganda bishobora kuba byarageze ahagoye cyane.

Prezida Kagame yavugaga ubona yirengera, atishimye , bisa nkaho byamunaniye  kwihanganira umujinya n’umunaniro yari afite ashobora kuba yatewe  nibiganiro abo bombi  bagiranye mumwiherero mbere yo kubonana n’abanyamakuru.
Prezida Museveni  we yibanze cyane kukibazo cy’imikoranire mibi hagati yigihugu byabo idindiza ibikorwa remezo bahiganiye, yatanze urugero rwukuntu abaminisitiri babo  bataganira  ngo bahane amakuru uko bikwiye.
Kukibazo cya Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo n’impunzi babajijwe,  Kagame yariye iminwa ntiyavuga kukuntu igisirikare cye giherutse gutsemba impunzi z’abanyekongo ,ahubwo yemera ko ari ikibazo  gikomeye  kubona icyo gihugu gihora kibyara impunzi .
Prezida Museveni yasoje avuga ko ikibazo cya Kongo kiremerereye akarere, ko byaba byiza icyo gihugu kigize icyo kibihinduraho.
Christine Muhirwa
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/03/SAN6871-703x422.jpg?fit=703%2C422&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/03/SAN6871-703x422.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSIkiganiro Museveni na Kagame bagiranye n'abanyamakuru kuri iki cyumweru 25 Werurwe 2018   cyagaragaje  ukuntu ibibazo  hagati y'uRwanda  na Uganda bishobora kuba byarageze ahagoye cyane. Prezida Kagame yavugaga ubona yirengera, atishimye , bisa nkaho byamunaniye  kwihanganira umujinya n'umunaniro yari afite ashobora kuba yatewe  nibiganiro abo bombi  bagiranye mumwiherero mbere yo kubonana...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE