Itohoza ryakozwe nikinyamakuru inyenyerinews riragaragaza ko President Kagame ngo yaba afite urwikekwe mubamurinda biturutse kubwumvikane ngo abamurinda bagirana nabo bahoze bakorana cyera bahunze igihugu ubu biganjemo abamuhakanya.

Iritohoza kandi rigaragaza ko ngo uwitwa Himbara David yaba yaragiranye ubushuti n’umuryango wa Rugumyamiheto Fred, ubwo umufasha wunomugabo yakoranaga na Maj. Sezibera Richard mubiro bya President Kagame nyuma akaza no gukorana na Himara David mubiro bya President Kagame,ariko kandi Himbara David akaba yaraje nawe guhunga nyuma yaho agiraniye ubwumvikane buke na Nyakubahwa President wa Republika kimwe nabandi benshi. Nkaba Gen. Kayumba Nyamwasa bagiye bahunga kubera ubwumvikane buke na President Kagame, ntibyagarukiye aho rero kuko na Himbara David bagiranye ikibazo gituma ahunga.
Umufasha wa Lt Rugumyamiheto Fred wakoranye na Himbara David igihe kirekire yaje koherezwa kwiga mubihugu byo hanze.

Arangije amahugurwa yararimo yaciye mugihugu cy’Afrika yepfo gusura umuryango wa Himbara, akigera ku kibuga kindege Ikanombe yakiriwe namaneko za Kagame zimumarana amasaha atari make zimuhata ibibazo zimubaza impamvu yaba yaranyuze mugihugu cya afrika yepfo gusura imiryango yababatavuga rumwe na leta kandi azineza ko akora mubiro byumukuru wigihugu ndetse numugabo we, we yemera ko yasuye umuryango wa David Himbara, kandi ntabiganiro bya politiki bagiranye.
Ibyo byatumye President Kagame aha amabwiriza maneko we Maj. Ronard Rwivanga gukura Lt Rugumyamiheto mumutwe uba hafiye umurinda (Close Bodyguards) no kumukura munzu yabagamo mukiyovu hafi yinzu yumukuru wigihugu.

Uyumufasha wa Rugumyamiheto ntakandi kazi arahabwa kagaragara
Tubibutse ko uyu Lt Rugumyamiheto Fred yabanye na Kagame kuva 1991. Lt Rugumyamiheto yaranzwe nogukunda akazi ndetse yarazwi mungabo zigira umurava nogukunda igihugu, azize umugorewe ukunda inshuti nabavandimwe.Lt Rugumyamiheto Fred ukomoka ibugande Kyazanga ndetse nabiwabo bakaba bagituye Kyazanga kuva ageze mu’Rwanda yitangiye igihugu kuburyo atigeze asubira nogusura Bugande ahubwo abiwabo nibo bamusuraga, ubu yirirwa yicaye mikigo Camp GP ameze nkufungishijwe ijisho.

Ibyo byari biherutse kuba kuri S/sgt Benon nawe warihafi ya Kagame, ariko we yazize ko yashatse umuhutu kazi, Undi byigeze kubaho ni Maj. Moses Rubimbura wahoze ari OPTO waba GP ba Kagame intambara ikirangira uyuwe ntiyakuwe mumutwe urinda Kagame gusa byatumye yirukanwa no mungabo z’Urwanda.
Undi ushobora gukurikiranwa n’ikibazo nkiki ni Lt. Baguma (Ryumugabe) Alex (alias Rutuyuyu) umwuzukuru wa Ryumugabe nawe ari mumutwe umurinda (close bodyguards)gukurikiranwa koyaba atunze umuhutu kazi, ngako agaciro president Kagame aha abmurinda n’ubumwe nubwiyunge abagezaho bwabanyarwanda.

Mupenzi

Placide KayitarePOLITICSItohoza ryakozwe nikinyamakuru inyenyerinews riragaragaza ko President Kagame ngo yaba afite urwikekwe mubamurinda biturutse kubwumvikane ngo abamurinda bagirana nabo bahoze bakorana cyera bahunze igihugu ubu biganjemo abamuhakanya. Iritohoza kandi rigaragaza ko ngo uwitwa Himbara David yaba yaragiranye ubushuti n’umuryango wa Rugumyamiheto Fred, ubwo umufasha wunomugabo yakoranaga na Maj. Sezibera...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE