Muri raporo zisohora buri mwaka ku burenganzira bw’ ikiremwamuntu, Leta Zunze Ubumwe za Amerikazashyize ahagaragara raporo itashyize igihugu cy’ u Rwanda ku mwanya mwiza nk’ uko tubikesha Radiyo mpuzamahanga ya RFI.

 

Iyo raporo irashinja u Rwanda ibyagiye n’ ubundi bigarukwaho mu mwaka ushize birimo kudaha urubuga amashyaka arwanya ubutegetsi hamwe n’ impirimbanyi zirengera uburenganzira bw’ ikiremwamuntu, hakiyongeraho gushyigikira umutwe wa M23.


Departement ya Leta ye yifashishije raporo zirimo n’iya Human Right Watch!

Mu bibazo by’ ingenzi raporo yibandaho, harimo kuryamira abo batavuga rumwe muri politiki,n’ abarengera uburenganzira bwa muntu batotezwa, bafatwa bagafungwa iyo batishwe nk’ uko umwe mu banyapolitiki wahunze u Rwanda yishwe ahotowe mu cyumba cya Hotel muri Afrika y’ Epfo, hakaba hataramenyekanye ufite uruhare mu iyicwa rye ku wa 31/Ukuboza/2013.

Iyo raporo kandi inavuga ko u Rwanda rugifasha umutwe wa M23 gushaka abo winjiza mu gisirikare cyawo, babaabantu bakuru n’ abana mu nkambi z’ impunzi z’ abanyekongo, ndetse n’ igisirikare kikabaha imyitozo ya gisirikare.

U Rwanda ariko ruhakana rugatsemba ibyo ruregwa, ahubwo rukemeza ko rwambuye intwaro ingabo za M23 zigera kuri 600 bahunze bava muri Kongo.Amerika kandi inenga u Rwanda ko runiga itangazamakuru.Ikindi iyi raporo ivuga, ni uko ngo Leta y’ u Rwanda ishishikariza abahutu gusaba imbabazi kubera ko ubwoko bwabo bwakoze jenoside yakorewe abatutsi.



Emmanuel Nsabimana-imirasire.com

 

 

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/barack-obama-016.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/barack-obama-016.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSMuri raporo zisohora buri mwaka ku burenganzira bw’ ikiremwamuntu, Leta Zunze Ubumwe za Amerikazashyize ahagaragara raporo itashyize igihugu cy’ u Rwanda ku mwanya mwiza nk’ uko tubikesha Radiyo mpuzamahanga ya RFI.   Iyo raporo irashinja u Rwanda ibyagiye n’ ubundi bigarukwaho mu mwaka ushize birimo kudaha urubuga amashyaka arwanya ubutegetsi hamwe n’ impirimbanyi zirengera...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE