Abagomba kwicwa  mugihe cy’ uyu mukino  wanyuma w’ igikombe cy’ isi barangije gushyirwaho utumenyetso  !

Gahunda yo kwita izina ibyana by’ ingagi  yiteguranywe umwihariko ukomeye w’ inama z’umutekano n’ubututasi  zitwikira izindi gahunda nk’iyi y’yumukino w’igikombe cy’ isi .

 

Ikibeho munama yabaye nyuma  y’ibikorwa by’ isangano ry’ intore Lt. Colonel Nyirihirwe Emmanuel  yagarutse ku ibitero byagabwaga muri Nyaruguru (bimwe  batubeshyaga ko ari iby’amabandi  ngo yaje kwiba amatungo magufi) ashinja abaturage gufasha inyeshyamba  nkaho we umweretse imbunda utamukoresha icyo ushaka nkanswe umuturage uba  uguweho  n’ itsinda ryabantu abona  badasanzwe !

Yagize ati :

ʺTwakoze ubusesenguzi ngo tumenye icyafashishije bariya bantu kugera ku byo bagezeho, twasanze harimo abavandimwe bacu babafashije,  bibafasha gukora ibyo bakoze, bahawe amakuru

Arongera ngo :ʺIkindi nifuza ko mwakumva kugira ngo mukirwanye cyane, babonye ubufasha bw’abaturage nk’uko umuyobozi w’Akarere yari abivuze, aho abaturage bamwe ntabwo ari bose, bageragaje kubacumbikira barabagaburira babakorera ibyo bashaka ndetse barabaherekeza babageza aho umuyobozi w’Umurenge aba ndetse babereka icyumba araramo, ibyo rero ni abaturage b’ibigwari babagejeje aho ngaho.ʺ

Birumwikana ko abaturage bo muri Nyaruguru batorohewe . Haravugwa abashimuswe bajya guhatwa ibibazo .

Haravugwa kandi abo ubuyobozi bubeshya ko bahunze ariko ntawe uyobewe ko  ari uko bavuga abo barangije kuvanamo umwuka !

Uyu munsi kandi mumuhango wo guha amapeti abasirikare 180,basoje amasomo y’icyiciro cy’aba ofisiye bato,wabereye i Gako mu Karere ka Bugesera  ,Generali Kagame yavuze ko ngo : “Utegura intambara ariko udashaka ko iba” ( kandi aheruka kuvuga ko aribwaribwa  , ko yifuza  guterwa ngo abereke!)  Arongera ngo “ariko utorezwa kugira ngo igihe ibaye ndetse kenshi uwayigushojeho uyimurangirize.”

I Gicumbi mumajyaruguru y’igihugu  naho hari gukorwa inama z’umutekano zo kwiyama uwafasha ” abahungabanya umutekano “.

Ntabwo ari ibanga ko u Rwanda rubanye nabi n’ibihugu byose rusangiye imipaka  .

Ntabwo byumvikana ukuntu umuturage agomba guhora ahungabanywa n’ imiyoborere mibi , ubugambanyi n’ubuswa  bwa leta ihora iteza umutekano mucye mu ibihugu by’abaturanyi maze uwo mutekano mucye wabyara inyeshyamba  leta ikivanaho icyaha ikajya kugikoreza umukene uba  w’icunganiye n’umirima we iyo mumisozi utungwa imbunda agashorerwa agakorezwa ibyasahuwe!

Ntabubyeyi bw’ iyi leta !

Icyo bazi ni ugutumiza inama zo kumariramo inzirakarengane  ku icumu  no gukangisha  abaturage imbunda.

Igisirikare gihunga imirwano yagisirikare kikibasira abasivile  b’igihugu  cyakagombye kuba kirindira umutekano ni nyabaki?

Igisirikare cya Kagame cyanga abaturage bacyo nubundi.

Kwerura bakavuga ko batewe n’inyeshyamba bigiye kuba urwitwazo rwo “gukubura ” Nyaruguru  .

Gahunda ya Kagame yo kwica abanyarwanda irakomeje .

 

Christine Muhirwa

 

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/IMG-20180713-WA0000.jpg?fit=720%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/IMG-20180713-WA0000.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONPOLITICSAbagomba kwicwa  mugihe cy' uyu mukino  wanyuma w' igikombe cy' isi barangije gushyirwaho utumenyetso  ! Gahunda yo kwita izina ibyana by' ingagi  yiteguranywe umwihariko ukomeye w' inama z'umutekano n'ubututasi  zitwikira izindi gahunda nk'iyi y'yumukino w'igikombe cy' isi .   Ikibeho munama yabaye nyuma  y'ibikorwa by' isangano ry' intore Lt. Colonel Nyirihirwe Emmanuel ...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE