Minisiteri y’impunzi n’imicungire y’ibiza (MIDIMAR) yatangaje uyu munsi ko kugeza ubu uyu mwaka ariwo ibiza byangije byinshi kurusha indi myaka yashize dore ko bimaze kwangiza ibintu bifite agaciro ka miliyari 6,5 z’amafranga y’u Rwanda kuva muri Mutarama.

Habinshuti Philippe umuyobozi w’ishami rishizwe gutabara abaguye n’ibiza no gusana ibyangijwe n’ibiza avugako muri uyu mwaka ibyangijwe n'ibiza byiyongereye cyane ugereranyije n'imyaka yashize

Habinshuti Philippe umuyobozi w’ishami rishizwe gutabara abahuye n’ibiza avugako muri uyu mwaka ibyangijwe n’ibiza byiyongereye cyane ugereranyije n’imyaka yashize

Kuva mu kwezi kwa mbere ibiza mu Rwanda byahitanye ubuzima bw’abantu 52 hakomereka 119. Inzu 127 zarasenyutse burundu 4620 zirangirika, ibihungwa biri kuri hegitari 2014 nabyo birangirika, imihanda icyenda irangirika cyane amateme n’ibiraro 23 nabyo birasenyuka.

Ibiza byeshenye kandi ibyumba by’amashuri 163 imiyoboro y’amazi itanu, amapoto y’amashanyarazi 68, inzu z’ubuyobozi 16 insengero 27 n’amavuriro abiri byabyo byarangiritse muturere dutandukanye tw’u Rwanda.

Philippe Habinshuti umuyobozi w’ishami rishizwe gutabara abahuye n’ibiza no gusana ibyangijwe nabyo yavuze ko kuva mu kwa mbere kugeza ubu hamaze gukoreshwa miliyari 6,5 mu gusana ibyangiritse.

Avuga ko harimo kuvuza abakomeretse, kubakira no gusanira abasenyewe n’ibiza, kubaka ibyumba by’amashuri, gusana ibiraro n’ibindi bikorwa remezo byangiritse.

Kuva mu mpera z’ukwa munani imvura yatangiye kugwa mu bice binyuranye by’u Rwanda imaze guhitana abantu 20, abandi 57 barakomeretse, inzu 2 425 zarangiritse n’imyaka yari ihinze kuri Ha 1551 irangirika n’ibindi…

Buri tariki 13 Ukwakira ni umunsi mpuzamahanga wo kugabanya ingaruka z’ibiza, ejo MIDIMAR izaboneraho gutangira icyumweru cyahariwe kugabanya ingaruka z’ibiza. Mu karere ka Bugesera nka hamwe mu hibasiwe, niho iki cyumweru kizatangirizwa n’uyu munsi ukizihizwa hakorwa umuganda wo gusana ibisenge byangiritse no gutera ibiti.

Muri iki cyumweru ngo hazakorwa ubukangurambaga bunyuranye bwo gukangurira abantu no kubigisha kwirinda ingaruka z’ibiza.

Muri iki cyumweru bazubakira abimuwe ahari hateje akaga ubuzima bwabo mu gihe cy’ibiza, hazaterwa ibiri, gusibura no gucukura ibyobo bifata amazi n’ibindi bikorwa bigamije gukumira ibiza.

Minisitiri Jeanne d’Arc Debonheur  yavuze ko ubu hari n’abafundi bahuguye nabo bazajya bigisha abaturage uko bakomeza ibisenge byabo ntibihungabanywe n’umuyaga ari nako batera ibiti bigabanya ubukana bw’imiyaga.

Haruna Nshimiyimana umuyobozi w'ishami rishyiraho amabwiriza y'ubuziranenge mu myubakire

Haruna Nshimiyimana umuyobozi w’ishami rishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge mu myubakire

Minisitiri Jeanne d’Arc arasaba Abanyarwanda gushyira imbaraga mu kwirinda ingaruka z’ibiza

Minisitiri Jeanne d’Arc arasaba Abanyarwanda gushyira imbaraga mu kwirinda ingaruka z’ibiza

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/ibiza.jpg?fit=768%2C512&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/ibiza.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSMinisiteri y’impunzi n’imicungire y’ibiza (MIDIMAR) yatangaje uyu munsi ko kugeza ubu uyu mwaka ariwo ibiza byangije byinshi kurusha indi myaka yashize dore ko bimaze kwangiza ibintu bifite agaciro ka miliyari 6,5 z’amafranga y’u Rwanda kuva muri Mutarama. Habinshuti Philippe umuyobozi w’ishami rishizwe gutabara abahuye n’ibiza avugako muri uyu mwaka ibyangijwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE