u rukerera rwo kuri uyu wa kane taliki ya 1 Gicurasi 2014, Ndatimana ufite imyaka 31 y’ amavuko yasanzwe yapfiriye hafi y’ akabari kitwa Next Club kegeranye na Micha’s ku Muhima, ni mu kagari ka Kabasengerezi

Inshuti za nyakwigendera zatangarije imirasire.com ko zasangiye inzoga ndetse zijyana na we mu kabyiniro ariko ko batazi uko byaje kugenda ngo ahubwo ngo nyir’ akabare Next Club, Benamungu Faraji yamwirukanaga.

Abandi bari kumwe na nyakwigendera bavuga kandi ko bari kumwe na we ijoro ryose ariko ngo yaje gugirana amahane n’ umwe muri abo bantu bari kumwe aramukubita agwa hasi ahita apfa.

Bamwe mu baturage bataramiye mu kabare Next Club bari batarataha batangarije imirasire.com ko Ndatimana yari yanyweye birenze urugero bituma atera urugomo ndetse na nyir’ akabare aramwirukana ariko ngo ntashake kugenda.

Mu rwego rwo kumenya umuntu waba wishe Ndatimana, twavuganye n’ umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali,Supt. Modestse Mbabazi adutangariza ko hari abantu 2 bamaze gutabwa muri yombi kugira ngo iperereza rikorwe.

Aho ni ho twasanze umurambo wa Ndatimana

Yagize ati”Ntabwo bano bantu twafashe twabashinja aka kanya ariko bishobora kudufasha kubona amakuru y’ abantu bafite uruhare mu kwica Ndatimana”.

Supt. Mbabazi yatwijeje ko gihe kitarambiranye aza kutugezaho amakuru y’ impamo ku rupfu rw’ uwo musore.

Si bwo bwa mbere aka kabare kavugwaho ibikorwa by’ urugomo kuko hashize imyaka 2 n’ ubundi Next Club yari yarafunzwe n’ inzego z’ umutekano.

Foto : Ndahiro Papy


Gaston Rwaka – imirasire.com

Placide KayitarePOLITICSu rukerera rwo kuri uyu wa kane taliki ya 1 Gicurasi 2014, Ndatimana ufite imyaka 31 y’ amavuko yasanzwe yapfiriye hafi y’ akabari kitwa Next Club kegeranye na Micha’s ku Muhima, ni mu kagari ka Kabasengerezi Inshuti za nyakwigendera zatangarije imirasire.com ko zasangiye inzoga ndetse zijyana na we mu kabyiniro ariko ko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE