Kizito Mihigo ubwo yerekwaga abanyamakuru ku cyicaro gikuru cya polisi (Ifoto/ububiko)

 

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buremeza ko bwamaze kurega Kizito Mihigo na bagenzi mu rukiko rukuru.
Urubanza rwiswe urw’iterabwoba  rugomba kuburanishwa mu mizi.
Umuvugizi w’ubushinjacyaha yavuze ko bamaze  kugeza dosiye y’urubanza mu rukiko rukuru rwa Kigali.
Alain Mukurarinda ati “dosiye iri mu rukiko, dutegereje kumenyeshwa itariki urubanza ruzatangiriraho.”
Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Itamwa Emmanuel yemeje ko urukiko rukuru rwamaze kwakira dosiye y’ikirego cy’ubushinjacyaha ariko ko rutaramara kugena amatariki yo gutangira iburanisha ry’imanza zose rwaregewe kuva mu cyumweru gishize.
Umuhanzi Kizito Mihigo w’imyaka 33, Umunyamakuru wa Radio Amazing Grace Ntamuhanga Cassien w’imyaka 32, uwahoze mugisirikare cy’u Rwanda Dukuzumuremyi Jean Paul w’imyaka 30 hamwe na Niyibizi Agnes w’imyaka 28 batawe muri yombi muri Mata 2014.
Ubushinjacyaha bubakekaho iterabwoba, gushaka kwica umukuru w’igihugu, guhirika ubutegetsi buriho, gukorana n’imitwe irwanya ubutegetsi ya FDLR na RNC, icyakora ubwo Mukurarinda yavuganaga n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yavuze ko hashobora kuba harabayeho impinduka mu nyito z’ibyaha.
Yagize ati, “ushobora gusanga nk’inyito y’icyaha yarahindutse cyangwa icyaha cyari ku muntu umwe ubu twarakireze bose.”
Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru kuwa 28/4/2014 rwemeje kubafunga by’agateganyo iminsi 30, bivuga ko hashize iminsi irenga 30 bafungiwe muri gereza ziri mu mujyi wa Kigali.
Umwe mu banyamategeko yavuze ko abona nta kunyuranya n’itegeko abona kurakorwa.
Ingingo ya 104 y’Itegeko rigenga imanza nshinjabyaha iteganya ko icyemezo cy’uko ukurikiranyweho icyaha aba afunzwe mbere y’urubanza kimara igihe cy’ukwezi habariwemo umunsi cyafashweho. Iyo iyo minsi irangiye, gishobora kongerwa ukwezi kumwe bigakomeza gutyo kandi bigakorwa n’umucamanza gusa.
Icyakora, iyo ukwezi kurangiye ku byaha byoroheje, ntigishobora kongerwa. Ku byaha bikomeye, iyo minsi ntishobora kongerwa nyuma y’amezi atandatu (6) umuntu afunzwe, no mu gihe cy’umwaka umwe ku byaha by’ubugome.
Iyo ibihe bivugwa muri iki gika birangiye dosiye idashyikirijwe urukiko, ufunzwe by’agateganyo ararekurwa agakurikiranwa ari hanze
Placide KayitarePOLITICSKizito Mihigo ubwo yerekwaga abanyamakuru ku cyicaro gikuru cya polisi (Ifoto/ububiko)   Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buremeza ko bwamaze kurega Kizito Mihigo na bagenzi mu rukiko rukuru. Urubanza rwiswe urw’iterabwoba  rugomba kuburanishwa mu mizi. Umuvugizi w’ubushinjacyaha yavuze ko bamaze  kugeza dosiye y’urubanza mu rukiko rukuru rwa Kigali. Alain Mukurarinda ati 'dosiye iri mu rukiko,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE