Kirehe : Abaturage bategereje ingurane ya miliyoni 20 Rwf baraheba
Abaturage batuye mu Mirenge ya Kirehe na Mushikiri yo mu Karere ka Kirehe, bamaze imyaka isaga ibiri batarahabwa ingurane y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20 bagombaga kwishyurwa ku mirima yabo yacishijwemo ibikorwa remezo.
Imirima y’abaturage yari isanzwe ihingwamo, amashyamba n’intoki yacishijwemo amatiyo y’amazi , ahandi hubakwa ibigega byayo ibyari bihinzwemo bishyirwa hasi.
Iyi mirima kandi hari n’aho yagiye ishyirwamo ibi bikorwa ku buryo itazongera guhingwamo, nk’iyubatswemo ibigega kuko biba bishobora kuzura amazi agakwira mu myaka n’ibindi.
Umwe mu baturage utarashatse ko izina rye ritangazwa, yabwiye IGIHE ko aya mafaranga bayategereje igihe kinini ubuyobozi bubabwira ko bazayahabwa ariko bikaba iby’ubusa, bigeza igihe bakibaza minisitiri wari waje gutaha gare muri aka karere, ababwira ko amafaranga ahari atiko ntibarayabona.
Aba baturage bemeza ko abasaga 15 ari bo bagomba kwishyurwa aya mafaranga, hiyongeraho undi muturage wari ufite ishyamba ryubakwamo ibi bikorwa ariko na we akaba yarakomeje gusaba kwishyurwa agaheba.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu, Tihabyona Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko iki kibazo kizwi n’inzego za Leta guhera ku buyobozi bw’akarere, ubw’intara na Minisiteri bireba ku buryo zirimo gushaka uko cyakemuka.
Yagize ati “ Ikibazo kizwi n’akarere intara na Minisiteri y’ibikorwa remezo. JICA (Ikigo cy’Abayapani gikorera mu Rwanda) yemeye guha amazi akarere ka Kirehe, Leta y’u Rwanda yemera ko ari yo igomba guha ingurane abaturage mu byakwangirika ”.
Tihabyona yakomeje avuga ko babaruriye abaturage imitungo yabo, bagaha raporo ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu n’amazi (EWSA) bakaba bategereje amafaranga yaboneka abaturage bakishyurwa, banafatanyije mu kubarura ibyangijwe.
Gusa ngo haje kubamo ikibazo cy’uko EWSA yari ifite ibindi bikorwa bitandukanye by’abantu yagomba kwishyura hirya no hino kuko ngo yaguye ibikorwa byinshi muri icyo gihe.
Ku ruhande rw’akarere, yavuze ko bo bakurikiranira abaturage uko bakwishyurwa kuko ari mu nshingano z’akarere , gukurikirana ibibazo byabo.
Yasabye abaturage ko bakwihangana kuko ikibazo cyabo kizakemuka kuko kiri gukurikiranwa muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ahamaze kugezwa raporo zacyo.
Umuyoboro w’aya mazi watshwe ku mugaragaro muri Kanama 2013, waratangiye gukora muri 2012 ari nabwo abaturage bagombaga guhita bishyurwa .
deus@igihe.com
https://inyenyerinews.info/politiki/kirehe-abaturage-bategereje-ingurane-ya-miliyoni-20-rwf-baraheba/POLITICSAbaturage batuye mu Mirenge ya Kirehe na Mushikiri yo mu Karere ka Kirehe, bamaze imyaka isaga ibiri batarahabwa ingurane y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20 bagombaga kwishyurwa ku mirima yabo yacishijwemo ibikorwa remezo. Imirima y’abaturage yari isanzwe ihingwamo, amashyamba n’intoki yacishijwemo amatiyo y’amazi , ahandi hubakwa ibigega byayo ibyari bihinzwemo bishyirwa...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS