Gicumbi – Nubwo ari umusaza, Mahabane Anastase ku myaka 70 imirimo akora benshi mu rubyiruko ntibayitabira. Ngo kuva mu busore  bwe, ntiyigeze arangwa n’ubunebwe, yahingaga  imboga mu gishanga, akajya kurangura umunyu ku mupaka wa Gatuna akawuzana ku igare, ndetse akawufunga mu dushashi akawujyana ku isoko rya Byumba kuwucuruza.

Aba yikoreye ibintu bimurusha imbaraga ku myaka ariho.

Aba yikoreye ibintu bimurusha imbaraga ku myaka ariho.

Mahabane Anastase atuye mu Murenge wa Byumba, Akagari ka kibari, mu Mudugudu wa Gacaca. Abayeho mu buzima bugoranye bwo kwikorera imizigo. Afite abana babiri, gusa yatandukanye n’umugore we.

Mahabane ubu abana n’umuhungu we ukora ibiraka bidahoraho ku buryo nawe ngo nta bushobozi afite bwo kumufasha kubaho, naho undi yabyaye we ngo yagiye gushakisha ubuzima mu mujyi.

Ku myaka mirongo irindwi, Mahabane akubwira ko atigeze asabiriza, ko ahubwo yiyemeza agakora uko ashoboye kugira ngo yibesheho. Mu kazi akora ko kwisuma imizigo ngo hari ubwo bamukorera ibimurusha imbaraga bikamugiraho ingaruka.

Aganira n’Umunyamakuru w’Umuseke, yagize ati “Mperutse guhabwa ikiraka n’umuntu ankorera umufuka wa Sima ndawutwara, gusa namaze icyumweru ndwaye ariko ndacyagerageza gushaka imibereho.”

Uyu mukarani ngufu w’umusaza avuga ko aka kazi ko kwisuma katamworohera, ariko ngo aho gusabiriza aremera akavunika.

Uyu musaza akenshi atwara imizigo ayikura ku isoko rya Byumba ayijyana mu Gasantire ka Yaramba, ahantu hari  urugendo rurerure cyane.

Nubwo akazi ke kaba katamworoheye yemeye gufata iminota micye aganira n'umunyamakuru wacu.

Nubwo akazi ke kaba katamworoheye yemeye gufata iminota micye aganira n’umunyamakuru wacu.

Mahabane avuga ko nubwo ashaje mu Mudugudu atuyemo wa Gacaca baherutse kwandika abasaza bagomba gufashwa, we ntashyirwe ku rutonde nyamara ngo hari n’abo aruta barushyizweho.

Ati “Nta bushobozi mfite usibye akarima kari ku rugo iwanjye, nako ngerageza kugahinga. Abaturage bansabiye gushyirwa ku rutonde rw’abasaza bagomba gufashwa, umuyobozi w’umudugudu yanga kunshyiraho birambabaza.”

Uyu musaza avuga ko uretse gahunda y’ubufasha bugenerwa abaturage, ngo n’izindi gahunda z’ubudehe na Gir’inka nazo ngo ntiziramugeraho.

Ati “Kuko maze gusaza abayobozi bampaye n’intama yabasha guhindura imibereho yanjye, dore ko no kuyorora bitagoranye.”

 

Muzehe Mahabane  agasaba urubyiruko kwitabira imirimo bagakora kuko iyo aba atarabanje kujya ahinga imboga n’imbuto mu kazi kari kamutunze cyera, ubu ngo yari kuba adafite n’inzu atahamo.

Ati “Nibakore aho kujya birirwa ku muhanda, dore ko abenshi usanga batunzwe n’ubujura bwo kwiba imyaka y’abandi mu murima, kandi bakarara mu biraro bakiri batoya.”

Uyu musaza agaya cyane urubyiruko rutitabira imirimo kandi rufite imbaraga zo gukora imirimo itandukanye bakibeshaho aho kwishora mu bujura n’ibiyobyabwenge. Akavuga ko ubuyobozi bukwiye gufata ingamba zo kurucishaho akanyafu rugahaguruka rugakora.

Ni akazi akora buri munsi kugira ngo abeho.

Ni akazi akora buri munsi kugira ngo abeho.

Aturuka Byumba yerekeza ahitwa Kibari.

Aturuka Byumba yerekeza ahitwa Kibari.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/06/KARANI.jpg?fit=880%2C495&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/06/KARANI.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSGicumbi – Nubwo ari umusaza, Mahabane Anastase ku myaka 70 imirimo akora benshi mu rubyiruko ntibayitabira. Ngo kuva mu busore  bwe, ntiyigeze arangwa n’ubunebwe, yahingaga  imboga mu gishanga, akajya kurangura umunyu ku mupaka wa Gatuna akawuzana ku igare, ndetse akawufunga mu dushashi akawujyana ku isoko rya Byumba kuwucuruza. Aba yikoreye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE