Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Mutarama 2017 yafungiwe amashanyarazi kubera kutishyura ikirarane cyo mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, kingana na Miliyoni 12 RWf.

Related image

 Byemejwe n’Umuyobozi wa REG ishami rya Huye, aho yatangarije itangazamakuru ko Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yafungiwe umuriro kubera ikirarane cy’Ukwezi k’Ugushyingo 2016, ikaba izafungurirwa ari uko yishyuye ikarenzaho amande ya 5% y’icyo kirarane.
JPEG - 171.5 kb
Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye yafungiwe umuriro

Barakagwira Ernest Ushinzwe ibikorwaremezo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye nawe yemeje ko iyi Kaminuza koko yafungiwe umuriro , ariko ahakana ko ari ikibazo cyo kutishyura ahubwo ari ikibazo cya tekinike cyatumye bafungirwa, kikaba cyakemutse bagahita bafungurirwa umuriro.

Ariko kuri izi mpamvu zatumye bafungirwa umuriro Ernest asobanura, byahakanywe na REG ishami rya Huye, ndetse banavuga ko nyuma yo gusabwa imbabazi no kugaragarizwa ubushake bwo kwishyura babaye babafunguriye umuriro, ariko barenza kuri uyu wa gatatu batishyuye bakongera bakawufunga.

Bruce MUSHUMBA

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/bulb.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/bulb.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSKaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Mutarama 2017 yafungiwe amashanyarazi kubera kutishyura ikirarane cyo mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, kingana na Miliyoni 12 RWf.  Byemejwe n’Umuyobozi wa REG ishami rya Huye, aho yatangarije itangazamakuru ko Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yafungiwe umuriro kubera...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE