Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo izwi nka UNIK, iri mu Karere ka Ngoma butangaza ko uko imyaka igenda ishira abanyeshuri bayigamo bagenda bagabanuka.

Ikirango cya Kaminuza ya Kibungo

Ubwo buyobozi bwatangaje ibyo ubwo mu mpera z’icyumweru gishize bwagiranaga inama n’abize muri iyo kaminuza kuva yashingwa muri 2003.

Ubuyobozi bwa UNIK buvuga ko abanyeshuri bahiga bagenda bagabanuka cyane kuburyo bavuye ku 5000 muri Campus ya Kibungo bakaba bageze ku 1000 gusa.

Dr Emmanuel Nsengimana, umukozi muri UNIK avuga ko igituma bakomeje kugabanuka ari uko iyo kaminuza nta macumbi acumbikira abanyeshuri igira.

Ibyo ngo bituma hari abaza kuhiga basanga nta macumbi ahari bakajya kwiga ahandi.

Ahamya ko nk’Ikigega cya Leta gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG) cyagabanyije umubare w’banyeshuri bajya kuhiga kubera kutagira amacumbi.

Hari ngo n’indi miryango itera inkunga abanyeshuri bahigaga yafashe icyemezo cyo kubahakura, ibajyana mu zindi kaminuza kubera ko ikibazo cy’amacumbi.

Agira ati “Impunzi z’Abarundi mu Nkambi ya Mahama itwegereye zarimo benshi cyane bakeneye kwiga kaminuza. Ababakuriye baje kutureba turabemerera kuko twumvaga ibijyanye no kwigisha tubishoboye, batubajije amacumbi turatsindwa bigira ahandi baduha bake.”

Iryo gabanuka ry’abanyeshuri ryatumye ubuyobozi bwa UNIK bwiyambaza abahize kugira ngo bashore imari mu bwubatsi bw’amacumbi ashobora gucumbikira abanyeshuri 1000.

Dr Emmanuel Nsengimana avuga ko igihe aya macumbi azaba yabonetse abanyeshuri bazongera bakaba benshi kuburyo uwashora imari ye mu kuyubaka atahomba.

Abari bitabiriye iyo nama bahise biyemeza kugura iyo migabane ndetse bakanabwira bagenzi babo bataje nabo ntibacikanwe; nkuko umwe mu barangije muri UNIk witwa Nisunzemungu Jean Baptiste abihamya.

Agira ati “Uyu mushinga turiteguye kuba twawujyamo kuko uretse kuba byatuma twunguka amafaranga,ni nangombwa kuko byafasha barumuna bacu.”

Akomeza agira ati “Twize nabi bitugora kubera kutagira amacumbi n’abayafite bikabagora kuyishyura. Igihe amacumbi azaba ari muri UNIK baziga batekanye kuko bazajya boroherezwa kwishyura icumbi .”

JPEG - 179.6 kb
Abize muri UNIK biyemeje kubaka amacumbi y’abanyeshuri

Kuva UNIK yashingwa muri 2003, abamaze kuharangiza bagera ku 8000. Buri muntu wahize ubyemera, azatanga umugabane shingiro w’ibihumbi 700RWf ariko abe yagura imigabane ashaka.

Abakozi bakora muri UNIK nabo ngo bemerewe gushora imari muri uwo mushinga mu gihe abo hanze bo batemerewe kugura imigabane.

Kugirango icyo gikorwa cyo kubaka amacumbi kihute hafashwe umwanzuro ko bagiye kwegera banki maze ikabaha inguzanyo bagatangira kubaka mu ntangiriro z’umwaka wa 2018.

Abanyeshuri basanzwe biga muri UNIK bacumbika mu macumbi yubatswe n’abaturiye iyo kaminuza nayo adahagije.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/KIBUNGO-UNIVERSITY.jpg?fit=862%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/KIBUNGO-UNIVERSITY.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSUbuyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo izwi nka UNIK, iri mu Karere ka Ngoma butangaza ko uko imyaka igenda ishira abanyeshuri bayigamo bagenda bagabanuka. Ikirango cya Kaminuza ya Kibungo Ubwo buyobozi bwatangaje ibyo ubwo mu mpera z’icyumweru gishize bwagiranaga inama n’abize muri iyo kaminuza kuva yashingwa muri 2003. Ubuyobozi bwa UNIK buvuga ko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE