Kagame yashimiye abamushyigikiye abizeza iterambere
Perezida Kagame wongeye gutsinda amatora ku majwi 98,66%, yashimiye Abanyarwanda bose bamushyigikiye avuga ko urugamba rwo kongera guteza imbere igihugu rwongeye gutangira.
Mu ijambo rye amaze gutangazwa ko ari watsinze amatora, Kagame yashimiye cyane abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, amashyaka yashyigikiye FPR n’abandi bagize uruhare mu gutuma igikorwa cyo kwiyamamaza kigenda neza.
Iri jambo Kagame yarivugiye ku cyicaro cy’Umuryango wa FPR Inkotanyi I Rusororo mu Karere ka Gasabo ahari hateraniye ibihumbi n’ibihumbi by’abanyamuryango ba RPF, abagize amashyaka 8 yifatanije na RPF n’abandi.
Kagame ugiye kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu, muri manda ya mbere mu mwaka wa 2003, yatsinze amatora ku majwi 95.5%, yongera kubona amajwi 93% mu matora ya 2010 none n’ubu yatsinze ku majwi 98.6%.
Perezida Kagame yavuze ko yemeye gukomeza kuyobora igihugu nyuma yuko Abanyarwanda babimusabye akaba yishimira kongera kugeza u Rwanda ku yindi ntambwe y’iterambere.
Yagize ati “ Ndi hano kuko nemeye ubusabe bwanyu. Iki gikorwa kirerekana ko koko ibyo mwasabye mubishyigikiye kandi bishimangiwe. Nubwo hari bamwe bagiye banenga demokarasi yacu ariko mwagaragaje ko Abanyarwanda bazi icyo bashaka”.
Yakomeje agira “ Ubu rero akazi karatangiye ko gukomeza guteza igihugu imbere no guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda”.
Yashimiye abateguye igikorwa cyo kwamamaza, abanyamurango ba RPF Inkotanyi, amashyaka yashyigikiye RPF, abakorerabushake bakoze mu gikorwa cyo kwamamaza, abahanzi, umuryango we n’undi wese wagize uruhare mu migendekere myiza y’igikorwa cyo kwiyamamaza”.
Yashimiye kandi abashinzwe umutekano n’abandi bose bakomeje gutuma u Rwanda ruza ku isonga mu mutekano.
Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga akaba yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.72%, mu ijambo rye ryaciye kuri televiziyo y’Igihugu, yemeye ibyavuye mu matora aboneraho kwifuriza itsinzi nziza Perezida Kagame.
Aya matora yitabiriwe n’Abanyarwanda baba imbere mu gihugu n’ababa mu mahanga bagera kuri miliyoni 7 hose hamwe.
https://inyenyerinews.info/politiki/kagame-yashimiye-abamushyigikiye-abizeza-iterambere/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/08/intsinzi.jpg?fit=800%2C560&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/08/intsinzi.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSPerezida Kagame ageza ijambo ku banyamuryango ba RPF I Rusororo ku cyicaro gikuru, yaherekejwe n’umuryango we (Ifoto/Muzogeye P) Perezida Kagame wongeye gutsinda amatora ku majwi 98,66%, yashimiye Abanyarwanda bose bamushyigikiye avuga ko urugamba rwo kongera guteza imbere igihugu rwongeye gutangira. Mu ijambo rye amaze gutangazwa ko ari watsinze amatora, Kagame yashimiye...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS