Kagame Yahambye Umusaza Bukenya Yibeshye ko ari Ise Rutagambwa
Abayobozi b’Ibanze bo mu karere ka Matuga batangajwe n’umugabo Bukenya David wabituye hejuru ubwo yaba menyeshaga ko mw’ilimbi rya Kawanda hakozwe ikosa rikomeye ubwo amagufwa yase yatabururwaga akajyanwa I Rwanda bayatanze bayita aya Rutagambwa, ise wa Perezida wa Repabulika Paul Kagame.
Bwana Bukenya yabasabye kwandikira ubuyobozi bw’amalimbi bakavuganira umuryango we dore ko wifuzaga kwimura amagufwa ya se bakayajyana kuyahamba kw’ivuko. Kagame Paul yapfushije ise akili muto kimwe na Bukenya k’uburyo bo n’abo bavindimwe batashoboye gushyingura ababyeyi babo mu cyubahiro.
Ng’uko uko yahambwe mw’isambu ya Leta kimwe na se wa Paul Kagame dore ko bitabiye Imana mu gihe kimwe. Nyuma y’aho akuriye akanabasha kubona ubushobozi bwo kwimura ise ngo amuhambe mu’cyubahiro nibwo yakubiswe n’inkuba aho abakora mwilimbi bamutangarije ko umurambo wase bibaza ko watwawe n’abayobozi bu Rwanda bibaza ko ari ibisigazwa bya se wa Kagame Paul.
Ibyo bikaba bije bikurikira ko Paul Kagame yatangaje ko yashyinguye se mu’cyubahiro, byagaragaye mu binyamakuru bitandukanye ko Kagame yashyinguye se mu’cyubahiro mu mwaka 2013.
Bwana Bukenya David akomeje gutabaza dore ko ahangayikishijwe no kuba ibisigarizwa bya se byaratwawe n’umuyobozi mukuru uli mu rwego nk’urwa Kagame.
Umuryango wa Bukenya ukomeje guhangayikishwa no kuba umusaza wabo yaratwawe n’abanyamahanga bitewe n’uburangare bwa bamwe mu mulyango wabo; umwe mu bapfakazi ba nyakwigendera dore ko yasize abapfakazi batatu, yagize ati: Ubundi aliko kuki byafashe igihe kirekire kugeza aho bawutwariye mu Rwanda?
Ati: N’ikibazo gikomeye cyane ndetse n’amakosa akabije gutwara umurambo w’umubyeyi w’umuntu utali uwe! Abantu bakwiye gushishoza mu kintu nk’icyo. Aba bishinzwe bakore uko bashoboye bavugane na nyakubahwa Paul Kagame ba mumenyeshe ko habaye kwibeshya kuko birumvikana ko hari hashize igihe kirekire k’uburyo kwibeshya byashobokaga kuva ababyeyi bombi ntawa shyinguwe bazi ko hazabaho gubataburura. Kubera izi mpamvu rero; Bukenya na Kagame bakwiye kureba uburyo barangiza iki kibazo.
https://inyenyerinews.info/politiki/kagame-yahambye-umusaza-bukenya-yibeshye-ko-ari-ise-rutagambwa/POLITICSAbayobozi b'Ibanze bo mu karere ka Matuga batangajwe n'umugabo Bukenya David wabituye hejuru ubwo yaba menyeshaga ko mw'ilimbi rya Kawanda hakozwe ikosa rikomeye ubwo amagufwa yase yatabururwaga akajyanwa I Rwanda bayatanze bayita aya Rutagambwa, ise wa Perezida wa Repabulika Paul Kagame. Bwana Bukenya yabasabye kwandikira ubuyobozi bw'amalimbi bakavuganira umuryango we...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
MANA TABARA!!!! NTA KINDI GUSA!!