Mu gihe hashize iminsi itari mike umubano hagati ya  Perezida w’u Rwanda Paul kagame na Jakaya Mrisho Kikwete wa Tanzaniya utameze neza,  kuri uyu  wa kane 05/09/2013 aba ba perezida bahuriye I Kampala bagirana ikiganiro imbona nkubone.

Kagame-na-Kikwete

Aba ba Perezida babonanye imbona nkubone bahuriye I Kampala muri Uganda aho bombi bari bitabiriye inama yahuzaga abayobozi b’ibihugu bigize ihuriro ry’ibihugu biherereye mu karere k’ibiyaga bigari  ICGLR.

N’ubwo ibyavuye mu kiganiro bagiranye bitarajya ahagaragara abenshi  batangiye kwibaza ko baganiriye ku bijyanye n’umubano wa bo  wari umaze hafi amezi agera kuri ane udahagaze neza .

k tttt

Umubano wa Perezida Kagame na Perezida Kikwete wajemo  igitotsi ubwo perezida wa Tanzaniya yasabaga u Rwanda kugirana  ibiganiro na FDLR yiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Aba bagabo bahuriye muri Uganda mu gihe Kikwete yari yarasabye Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni ko yababera umuhuza.

Source: Umuseke

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Kagame-na-Kikwete.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Kagame-na-Kikwete.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSMu gihe hashize iminsi itari mike umubano hagati ya  Perezida w’u Rwanda Paul kagame na Jakaya Mrisho Kikwete wa Tanzaniya utameze neza,  kuri uyu  wa kane 05/09/2013 aba ba perezida bahuriye I Kampala bagirana ikiganiro imbona nkubone. Aba ba Perezida babonanye imbona nkubone bahuriye I Kampala muri Uganda aho bombi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE