Kagame arwaye indwara yo mu mutwe Rwanda Tabara
Indwara bita narcissistic personality disorder mucyongereza Ni indwara yo mumutwe iteza ibibazo bikomeye mubuzima rusange uyirwaye mubuzima rusange cyangwa mukazi , mumuryango we no mubirebana no gushaka amaramuko ye, cyangwanse amafaranga, aliko rimwe na rimwe biragora kugirango abandi bantu babitahure ndetse bigafata igihe.
Ni indwara yo mumutwe ituma umuntu uyirwaye yikunda kuburyo bukabije budashyize mugaciro bigatuma ababazwa cyane no kubona adahabwa ibyubahiro we abona ko akwiye.
Ubwo burwayi butuma umuntu atajya yishima mu mibanireye n abandi Bantu ndetse nabandi bagahora babangamiwe numuntu nkuwo.
Kuvurwa ubwo burwayi bwo kwibona uko umuntu Atari bisaba kwicarana nuwo murwayi mukaganira igihe kirekire aliko kenshi biragora kuko umuntu urwaye iyo ndwara ntabwo yemera inama abamubona bamugira.
Ibimenyetso biranga iyo ndwara y ubwibone budasanzwe nubukana bwayo nibi bikurikira.
- Kwibona uko utari cyangwa se gukabya kwiyemera
2.kwishyira hejuru ukigomeka ,ugakenera Kandi guhora ushaka ibyubahiro bidasanzwe.
3.guhora witeze gufatwa nkuwumva abandi Bose nta mpamvu cyangwa se ibikorwa bigaragara bakora usibye wowe gusa kabone niyo waba ntacyo wakoze gitangaje ndetse ukiyitirira ibyo abanda bakoze.
4.guhangayikishwa ninzozi zo kugera kubyiza biri murwego rwibidashoboka .
5.kwibwira Yuko usumba Bose Kandi ko ntaho ugomba guhurira nabo usumba.
6.kwiharira ijambo ugahora usebya abandi bose wibwira ko ufite icyo urusha.
- Guhora witeze kupfukamirwa nuko abantu baguhakwaho.
8.Gufata abantu Bose nkibikoresho kugirango ugere kubyo ushaka.
9.kudashobora no kudashaka kumva Yuko undi yagira amaranga mutima cyangwa se ibyiyumviro nkundi muntu wese.
10.kugira ishyari no guhora wumva ko abandi bagufitiye ishyari.
11.kwiyemera, kwirata, uhora uhatanye Kandi wivuga witaka
12.guhora ushaka ibyiza gusa ukumva ko ikiza cyose cyagombye kuba ikyawe gusa ukaba ugomba ibyiza byose wibagirwa abandi.
Ubwo burwayi butera ikibazo gikomeye cyo kutabasha kwakira kunengwa uko Ari ko kose , bigatuma umuntu agira ihahamuka, kurakara noguhemuka bikurikirwa no kumena amaraso.
1.kutihangana no kurakara igihe cyose adahawe cyangwa se adakorewe ikintu cyose kukarusho
- Kugirana ibibazo nabandi burigihe yikanga ngo yasuzuguwe
3.uburakari bwinshi twagereranya nubusazi butuma apfobya abandi kugirango we agaragare neza.
4.kutiha ibanga ngo ashobore gupfunyika imbamutima akagira imyifatire idasobanutse.
5.kubura amahoro akananirwa kwakira impinduka
6.kutajya agira ikimushimisha kubera kutajya anyurwa
7guhorana impungenge , ubwoba, integer nke nipfunwe mwibanga.
Perezida Kagame nubwo bwoae yize amashuri make cyane yiyemeje kuba umushakashatsi, Perezida Kagame yavuze uburyo mu myaka ya 1968 aribwo bwa mbere yamenye uburyo inyabarasanya yomora umuntu wakomeretse abyumvise kuri Radio Rwanda, nyuma mu 1983 ari muri Uganda ku rugamba iza kumugirira akamaro Kagame utarigeze agaragara kurugamba ntabwo byumvikana ukuntu avuga ko inyabarasanya yamuvuye yakomeretse usibye kuba yaragiraga intege nke kubera ubenebwe nigifu byatumaga ahora arwaye, ibi byatumye ashyirwa mw’iperereza arinaho yakoreye imirimo ye y’igisilikare yose kugeza aho Museveni amutuye hejuru yabasilikare ngo abayobore.
Ibisazi bikomeje kokama Kagame aho noneho yibaza ko yaba umushakashatsi, Kagame yakomeje kuzamurwa na Museveni kubera ko yamubereye maneko, amugeza mu Rwanda aho yimitswe n’ingabo Gen Rwigema yamusigiye.
Nuko maze Kagame ateza Genocide amena amaraso y’impunzi hirya no hino mu karere, hanyuma Amerika namahanga bati umugabo hano, none ati ndumushakashatsi.
Kagame ati, Ubwo hatangwaga ikiganiro kivuga aho isi iri kugana n’aho u Rwanda ruhagaze, Dr Clet Niyikiza, Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washinze Leaf Pharmaceuticals; yakomoje ku burezi bukwiye guhabwa abana b’Abanyarwanda ku buryo bagira umusingi uhamye ushobora no kugira icyo uhindura ku muryango rusange.
Ibi ngo yaje kubitekerezaho ari mu rugendo ubwo yasubiraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akabihuza n’uko yari azi uburyo inyabarasanya yomora igisebe none ubu akaba ari kubikoraho ubushakashatsi.
Yagarutse kandi ku miterere y’igikeri cy’imusozi aho ngo abahanga baje kuvumbura umuti uri mu rutirigongo rwacyo ubu usigaye wifashishwa nka kimwe mu bigize ikinya giterwa abantu kwa muganga.
Kagame umwega w’umwakagara bazira igikeri aliko nicyo yahisemo gukoreraho ubushakashatsi.
Perezida Kagame yashimiye abatanze ibiganiro, asaba ko bitari bikwiye kuba amasigaracyicaro ahubwo abantu bakwiye kubikuramo amasomo, ‘bikadufasha no mu mitekerereze yacu no mu mikorere, tukabibyaza umusaruro bikareka kuba ikiganiro twaganiriye hano’.
Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yakomeje avuga ko yigeze kuganira na Dr Clet Niyikiza mu gihe cyashize akamubwira uburyo yamenye inyabarasanya.
Ati “Njye twaganiraga icyo gihe mubwira ko tukiri bato nko mu 1968, njye numvaga Radiyo Rwanda, mubwira ukuntu hari porogaramu yabaga kuri Radio Rwanda yitwaga Wari Uziko? Wari Uziko yabagaho ibintu byinshi, muri 68 nibwo numviseho inyabarasanya bavuga ukuntu yomora.”
Perezida Kagame yakomeje agira ati “Hanyuma nza no kubwira Clet ukuntu nayigerageje kubera ko nari nayumvise. Nayigerageje mu 1983 turi mu ntambara y’i Bugande […] Njye kubera ko nari nabyumvise mu 1968, byaje kungirira akamaro mu 1983. Hari n’ibindi byinshi, numviseho ipapayi, ikibabi cyayo nacyo kiromora.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyo gihe Dr Niyikiza Clet yaje kumuha amakuru ku gikeri, undi nawe aheraho amuha umukoro. Ati “ Icyo gihe twumvikanye ko azamenyera impamvu zijyanye na siyansi ziri inyuma […] Namubwiye ikindi, buriya iyo [igikeri] ugifashe ukakijugunya uko ariko kose, iteka kigwa hasi kikureba. Nabwiraga Clet nti ubwo hashobora kuba harimo GPS mubwira nti nabyo azakurikirane umenye impamvu.”
Dr Clet yasubije Perezida Kagame ko yaba ubushakakatsi ku nyabarasanya no ku gikeri buri gukorwa, anongeraho n’ubujyanye n’imiterere y’injangwe.
Ati “Turimo turabikurikirana […] ahubwo tuzaza kubikurikiranira aha ngaha [mu Rwanda] kugira ngo tubirangize. Naho ibyerekeye igikeri, twarabikurikiranye. Twareba ibijyanye n’injangwe kuko uko wayijugunya kose iragaruka ikagwa ku majanja yayo. Hari ‘molecule’ mu bwonko bw’ibyo bisimba bituma bigenda uko.”
Kagame urebye amateka ye wasanga arumurwayi wa Narcistic Personality disorder ukeneye kuvurwa ndetse abanyarwanda bamukomera mu mashyi baramubeshya cyane baranamuhemukira.
https://inyenyerinews.info/politiki/kagame-arwaye-indwara-yo-mumutwe-rwanda-tabara/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/narcistic-kagame.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/narcistic-kagame.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSIndwara bita narcissistic personality disorder mucyongereza Ni indwara yo mumutwe iteza ibibazo bikomeye mubuzima rusange uyirwaye mubuzima rusange cyangwa mukazi , mumuryango we no mubirebana no gushaka amaramuko ye, cyangwanse amafaranga, aliko rimwe na rimwe biragora kugirango abandi bantu babitahure ndetse bigafata igihe. Ni indwara yo mumutwe ituma umuntu uyirwaye...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS