Intumwa Za Rubanda zandikiye inyenyeri
Mbandikiye mbasaba kujya mushishoza mugatekereza kur’ abo ibiganiro bya radiyo yangu n’ inyandiko zo kumbuga zanyu bigeraho bikababaza.
Igihugu cyacu cyugarijwe n’ibibazo bikomeye ,ntawe utabibona. Ariko, gufata abantu bose mukabibasira mukabita imbwa, imisega, ibisahiranda, inkomamashyi , ntabwo ari byo.
Biragoye cyane kubyumva ariko hari
abantu bakorera igihugu n’abanyagihugu babikuye k’umutima kandi bakabikorana ubwitange.
Ntabwo twese uko tunenze systeme ariko dushobora guhunga. Dufite imiryango tugomba gutunga, abana bagomba kurihirwa amashuri, imyenda ya banki igomba kwishyurwa!
Sinatinyuka guhakana yuko izo mbwa ,iyo misega, ibyo bisahiranda ,izo nkomamashyi zidahari. Nta ngoma itagira bene abo. Ndetse ari ibyo kwitana ba mwana hari nabandi mwibagiwe nakongeraho uhereye hanze aho muri opposition usibye yuko atari ibyo byanzinduye.
Ndabasaba kujya mwibuka muri uko kunenga ibitagenda, ko hari abitangira abandi, bagakorana akazi kabo ubupfura bashoboye bwose buranga umunyarwanda, rimwe na rimwe akaba ari na byo bituma umuntu ahinduka ikiragi, ariko bitavuze ko aba atabona ako karengane kariho cyangwa ko agashyigikiye.
Ndabashimiye.
Intumwa ya rubanda mu inteko ishinga amategeko.
Kigali,01-03-2018
Rwanda
https://inyenyerinews.info/politiki/intumwa-rubanda-zandikiye-inyenyeri/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/03/rwanda-map.jpg?fit=280%2C180&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/03/rwanda-map.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSMbandikiye mbasaba kujya mushishoza mugatekereza kur' abo ibiganiro bya radiyo yangu n' inyandiko zo kumbuga zanyu bigeraho bikababaza.
Igihugu cyacu cyugarijwe n'ibibazo bikomeye ,ntawe utabibona. Ariko, gufata abantu bose mukabibasira mukabita imbwa, imisega, ibisahiranda, inkomamashyi , ntabwo ari byo.
Biragoye cyane kubyumva ariko hari
abantu bakorera igihugu n'abanyagihugu babikuye k'umutima kandi bakabikorana...Placide KayitareNoble
Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS