Ingeso mbi ntirara bushyitsi koko ! Kagame akomeje kwitwara nk’umwana w’igitambabuga
Ingeso mbi ntirara bushyitsi koko ! Kagame akomeje kwitwara nk’umwana w’igitambabuga wivumbura k’umubyeyi we kugira ngo akomeze kumwinginga maze amuhe indi miheha yo kuvunagura ! Nk’uko Kagame Paul yasohotse mu nama y’abaministre mu mwaka w’1995 ubwo Seth Sendashonga yamubwiraga ko ntacyo akora kukibazo cy’umutekano muke warimu Rwanda kandi yarabimumenyesheje muri raporo y’amapaji arenga 700, iyo ngeso mbi yongeye gufata Kagame noneho ari mu muryango wa Bibumbye! Aho itandukaniro riri ni uko mu nama y’abaministre Bizimungu yasabye ko bamwinginga ngo agaruke akabatera utwatsi kugeza leta yeguye yose, none se no muri ONU ububiligi buramwinginga kugira ngo ONU idaseswa? Imyitwarire nk’iyi Kagame yayitojwe n’abazungu bagiye bamurengera mu bwicanyi bwinshi n’ibindi byaha bikomeye yagiye akorera abanyarwanda n’abaturanyi b’u Rwanda muri iyi myaka irenga 18 yose none imyitwarire ye atangiye kuyibereka kugira ngo bakomeze kumukingira ikibaba kuko basangiye ibibi byinshi !
Mu nama mpuzamahanga yabaye kuri uyu wa kane taliki ya 27/09/2012 yigaga ku kibazo cy’umutekano muke muburasirazuba bwa Congo Perezida Paul Kagame yikubise asohoka mu nama itarangiye ubwo Ministre Ushinzwe Ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’Ububiligi Bwana Didier Reynders yafataga ijambo. Intumwa z’u Rwanda zari kumwe na Kagame zagerageje gusobanura ko Perezida Kagame yari afite indi gahunda yihutirwa bityo iyo myitwarire ye ikaba itafatwa nk’igitotsi mu muco w’ububanyi n’amahanga, ariko gusohoka mu nama kwa kagame kwafashwe nko kwibeta ibibazo u Rwanda rugomba gusubiza ku kibazo cy’umutekano muke muri Congo dore ko ibyaha by’uko abayobozi b’u Rwanda bafasha umutwe wa M23 bitakigibwaho impaka !
Kagame yasohotse muri iyo nama asize abandi bakuru b’ibihugu n’aba leta barenga 30 bari bitabiriye iyo nama yabereye mu mwiherero kugirango bafatire hamwe ibyemezo byo kwamagana umutwe wa M23 n’igihugu cy’u Rwanda kiwutera inkunga nk’uko byari byifujwe n’umunyamabanga mukuru wa ONU Bwana Ban Ki-Moon. Nta bwumvikane buhamye bwo gufatira icyemezo hamwe bwagaragaye muri iyo nama cyane ko u Rwanda rwakomeje kuburana urwa ndanze rukanga kwemera ko rufasha umutwe wa M23 n’ubwo ibimenyetso byatanzwe n’impuguke za ONU biruhama ; icyavuye muri iyo nama ni uko hakozwe inyandiko ikubiyemo ibitekerezo byatanzwe n’abafashe ijambo muri iyo nama bose bagaragaje ko bamaganaga umutwe wa M23 n’u Rwanda ruwutera inkunga.
Muri iyi minsi ishize Ministre w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi yasabye kenshi leta y’u Rwanda n’abayobozi bayo gutanga ibimenyetso bifatika byerekana ko badafasha umutwe wa M23 nk’uko babyivugira,ibyo Ministre w’Ububiligi yasabaga u Rwanda byashyigikiwe n’ibihugu byinshi bigize umuryango mpuzamahanga ; mu gihe Ministre w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi yari atangiye kuvuga ibyo u Rwanda rusabwa kwerekana kugira ngo rugaragaze ko rudafasha umutwe wa M23 nibwo Paul Kagame yahise yivumbura asohoka mu nama aragenda !
Intumwa z’u Rwanda zabuze uko zibyitwaramo Kagame amaze kuzitera umugongo zibeshya ko afite indi nama yihutirwa agiyemo; kuruhande rw’Ububiligi ho habaye kwibaza ku migambi y’abayobozi b’u Rwanda, Ministre Reynders yagize ati : « Iyo muvuze ku bategarugori bo muri Congo, bakakubwira uburyo basambanywa ku ngufu, uburyo bicwa urubozo,uburyo batemwa ibice by’umubiri cyangwa bicirwa imiryango yabo, bihita byumvikana ko guhagarika byihutirwa iriya ntambara y’inyeshyamba za M23 ari ngombwa. Ariko abategetsi b’i kigali usanga bivugira gusa ko ngo ikibazo kihutirwa ari ugukemura ibibazo bikomeye by’akarere kose, ibyo bakabivuga gutyo gusa nta bisobanuro bifatika bigaragaza icyo bateganya gukora ».
Yakomeje agira ati : « Icyo abategetsi b’u Rwanda babura mubyukuri ni ubushake bwa politiki ». Bwana Reynders yakomeje asaba umuryango mpuzamahanga gukora ibishoboka byose ugashaka igisubizo cy’intambara ya Congo yatewe na M23. Ikigaragara cyo ni uko ubushake bw’abayobozi b’u Rwanda nibukomeza kubura bitazoroha guhagarika umutwe wa M23 nk’uko Reynders yabivuze. Nta nubwo kandi ububiligi bushyigikiye kumugaragaro gutanga ibihano ku Rwanda.
Hari raporo ubu irimo itegurwa n’impuguke za ONU izashyikirizwa akanama ka ONU gashinzwe gutanga ibihano mu nama yako izaba mu kwezi k’Ugushyingo 2012. Umuryango w’ibihugu by’Iburayi (UE) ukaba utegereje iyo raporo y’impuguke mbere yo gufata ibindi byemezo ku nkunga y’amafaranga uwo muryango ushyira mu ngengo y’imari y’u Rwanda.
https://inyenyerinews.info/politiki/ingeso-mbi-ntirara-bushyitsi-koko-kagame-akomeje-kwitwara-nkumwana-wigitambabuga/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Umwana-wivumbura-300x169.jpg?fit=300%2C169&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Umwana-wivumbura-300x169.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSIngeso mbi ntirara bushyitsi koko ! Kagame akomeje kwitwara nk’umwana w’igitambabuga wivumbura k’umubyeyi we kugira ngo akomeze kumwinginga maze amuhe indi miheha yo kuvunagura ! Nk'uko Kagame Paul yasohotse mu nama y'abaministre mu mwaka w'1995 ubwo Seth Sendashonga yamubwiraga ko ntacyo akora kukibazo cy'umutekano muke warimu Rwanda kandi yarabimumenyesheje...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
If this is true then it is very sad and embarrancing for every Rwandan. If really the government had nothing to hide, I think that was a very good opportunity to clear our countries name. What is more important than something that is threatening all the good the regime has done? If you cannot defend you foreign policy at the UN, where else can you? If it is true it is arrogance based on ignorance. However I sadly think it is a lost opportunity. The Swahilis say that, “hasira ni hasara”.
‘Kagame akomeje kwitwara nk’umwana w’igitambabuga’ Iyi title yuzuyemo ubuswa bwinshi cyane. Ndagira ngo nkubaze wowe wanditse iyi nkuru, niba iyi title uyikomeje iyi si irimo ibitambabuga birenga 100 kandi by’ibikomerezwa gusa. Uwa mbere yaba ari OBAMA na Susan Rice, hagakurikiraho delegations zose zo muri EU kuko ibi barabikora noneho imbere ya UN general assembly, urugero iyo Ahmedinejad wa Iran atangiye kuvuga All the NATO representatives barasohoka freely, simply kuko they disagree on some issues. Kuki mutarabivugaho ? isn’t this a form of democracy you keep on shouting we lack in Rwanda ? None Kagame we nta burenganzira afite bwo kubikora ? quelle arrogance, yo murababaje disi !!! Ariko niba mwanga umuntu mwabikoreye inkuru aho kugira ngo mubice ruhande. Twese tuzi ibyo yakoze rwose pe kandi namwe mwandika izi nkuru murabizi ariko mufite inyota y’ubutegetsi. Icyo nzi iyo uyobora abantu benshi hari igihe ugomba gufata decisions zikarishye utitaye kuko abantu babibona kugira ngo urengere inyungu za benshi, ariko siko bose zibagiraho ingaruka nziza, harimo namwe mwandika zino nkuru. Kuri njyewe n’ubwo atigeze avuga mu by’ukuri ko yasohotse in sign of protesting Rynders ariko I support him as far as Belgium is concerned. Let’s have a short history of Rwanda, what can a country like Belgium say in our internal politics ? nothin at all. I would urge him to go and take care of his internal affairs problems spanning from Framands and Wallons to others. Vraiment si nous sommes patriotiques il ne faut pas que un pays comme la Belgique ou la France s’ingere dans nos affaires internes, ce sont eux qui sont a la base de tout le malheur que nous soubissons. La belgique est la base de la politique ethnique au Rwanda, d’ou le genocide, d’ou les refugies au Congo, d’ou les FDLR. Et alors pour qui Mr Rynders se prend pour nous enseigner ou nous demander quoi que ce soit ? rien du tout alors qu’il se taise simplement. A propos de la France, qui ne sait pas ce qu’ils ont fait pendant le genocide ? Operation turquoise, Demande d’identite comme si ils etaient devenu des Rwandais, shut up. Je n’oublierais jamais l’image d’une femme, a KICUKIRO ETO, qui demandait aux casque bleus de ne pas les laisser dans les bras des tueurs, les casques bleus sont partis laissant derriere les persones sans aucune aide, et apres on nous montre dans la meme place des images de toutes ces personnes mortes, a qui on doit demander tout ca ? Si pas l’ONU !. Then they take pride to accuse our country of supporting M23 without any basis, how dare they ? Simply because a person who calls himself an expert has written nonsense !!!!!!! ariko twakwiyemeye byibuze koko abo bazungu bakareka kudukiniraho !!!!!!!! Let us take a simple analysis of the situation 1 or 2 years before the outbreak of the war in Congo, it was calm to all eyes. Because both Rwanda and Congo decided to work together, but because PEACE IN OUR REGION IS NOT IN THE INTEREST OF SOME OF THE WESTERNERS they convinced the KABILA to apprehend his general thus a war, now is Rwanda to be blamed or Congo itself and those international organizations behind this request to arrest the general. Look the difference now in Rwanda a general is taken to custody without any fight or anyone noticing anything but in Congo it is a problem for the whole world then you question the authority of KAGAME likening him to Igitambabuga, heee heeee heee heeee urasekeje wangu !!!! Ikibazo cyo muri CONGO gikwiye kubazwa mbere na mbere Cour Penal International, n’ubuswa bw’abayobozi ba Congo, gufata decision without thinking about its consequences, bameze nk’impumyi. Ni gute umuntu yicara i La haye akagukoresha nka Telecommande, How many genocidaire are on La Haye door steps, in France, Belgium and else where ? why don’t they apprehend them ? Ariko ikibazo ni muri kano Karere too.
Gahanga.
Biragaragara ko uri umufana koko! Iyo uvuga ngo Kagame ayibora mu nyungu za ruband a nyamwinshi, ubaushatse kuvuga bande? Utirengagije koko uzi imibereho y’abari mu byaro bari kwicwa n’inzara while officials are showing off tall , empty buildings maze ngo ni amajyambere! Me as a former RPF soldier, I saw first hand what we did to Hutu civilians in Rwanda and in Congo. Twahawe amategeko yo ryo “kufagiya wote” ari byo bivuga gukubura bose ukamaraho. Na nubu nubwo nakiye agakiza ngasaba na Nyagasani imbabazi, sinsinzira kubera ibyo bankoresheje. Ikimbabaza cyane nuko n’abaturage basigaye, ubu noneho bafashwe nk’abacakara, batagira ijambo mu gihugu cyabo. The ordinary Hutu , Tutsi and Twa ntacyo bapfa, duteranywa n’ibisambo by’abategetsi bacu, bo kandi bigaramiye muri ariya magorofa na za villa. Njye nsanga twicariye ikirunga kiri hafi kuruka kuko burya les rwandais turi indyarya, abarakaye ni benshi kandi barakaye bibwira ko i yo Kagame akora abikora mw’izina ry’abatutsi. Gahanga rero, gushyigikira Kagame kandi uzi amahano yakoze akanadukorrhsa, ni ukuba umwanzi w’ikiremwa muntu. Va ikuzimu uze ibuntu, nanjye narakijijwe. God bless you.
Gahanga reka uvugire kagame ntaho mutandukaniye.Banza usome ibyo wanditse bisa ni uruvange rutagize icyo ruvuga mbese ni za mbwirwaruha za kagame. mu ayandi magambo ntabutumwa watanze.
Gahunga thou, I agree with you, I don’t support your way of expressing your self, by writing in a such a way that you seem not sure as to which language you’re capably of using ,stick to one for the benefit of those that are not Rwandans and foreigners alike.
Ibintu GAHANGA yanditse ndabibonamo ibintu bibiri by’ingenzi.Icya mbere nibyishi biteye ubunebwe kubisoma,jya uhina amagambo.Icya kabiri biri empty,ntacyo umusomyi avanamo gishya.
Ndagirango wowe gahanga nanjye nkwibarize akabazo kamatsiko,iyo title mubyukuri igutwaye iki? Ese ibyo avuze hari aho ubinenga? None iyo yanditse ku rda hazamo za iran gute? Wivanga ibintu ibyo bya iran na america bifite uko bigenda wowe reba ibyiwacu kuko nibyo tuvugaho uwo mwana wigitambambuga nahore kuki atinya kubazwa bivuga iki?aha ayo azadukururira tuyitege kuko ntabwo tuzayasimbuka
Fuck you Gahanga… Kagame niba adafashwe ngo abazwe ubwicanyi bwabanyafurica,the what the heck are you talking in terms of arresting some innocent people whom you forever call abagenocideurs!
Fuck you Gahanga… Kagame niba adafashwe ngo abazwe ubwicanyi bwabanyafurica,then
what the heck are you talking about in terms of arresting some innocent people whom you forever call abagenocideurs!
@gahanga, ari wa gahutu we komeza ucinye inkoro niko mwabaye, wowe utaramenya kagame urambabaje
ndakubwiyemo majorité y’abanyarwanda ntimukunda bamudukundisha kungufu ariko byaranze mutegereze ahubwo abanze agabane ubutegetsi na babandi yitaga abajenosideri nibwo umwirato uzamushiramo
@Gahanga with all due respect to you, I think you are losing big time!!! First you seem to be so heated and in the processes you wish to melt away serious issues that are currently facing our country. History, right or wrong, is not the issue this point in time. The two key issues are in my opinion; Rwanda’s image and the much needed Donor Aid our country needs to maintained the development you have been singing of late. Once these issues are solved or addressed then we can talk of other historical events. That is what we normally call or refer to as Prioritising in Management. You have 2 or 3 top issues to address one at a time to be more effective and effecient. In short a smarter way of approaching problematic situations. The moment you start jumping all over the place, then you are not only messy in your planning but you demostrate amateurism. No wonder we find our self in this situation.
About genocidaires living all over the globe, in most countries where there is TRUE JUSTICE, “you are innocent until proven guilty”. The onus is on the accuser to prove you guilty. It is not like in the present Kangaroo Justice arrangement in Rwanda where, “You are guilty until the Masters grant you mercy”. I am sure you are all aware of the case of Rwarakabije, Celistin Rwigema, Gen KK, Gen Ibingira, Camarade from Belgium who attended ‘ngwino urebe”, a celebrated ‘GENOCIDAIRE’ and many more. Please note that I am not claiming that these guys were guilty in the first place, what I am demostrating is that you cannot have or claim to have TRUE JUSTICE oe even understand how other jurisdiction’s justice work when you youself practice “SELECTIVE JUSTICE”. What makes it even parallel is that while other justices are premised on rehabilitating and detering individuals, Rwanda current KANGAROO SELECTIVE JUSTICE” is premised on intimidation, fear, coersion and political opportunism. So my friend @Gahanga we can understand the lack of knowledge and disappointment your urguments display regarding treatment of the so called genocidaires.
Be real to youself otherwise history will put you in your right and real place!
My friend why are you changing tone just because I mentioned ‘GENOCIDAIRE’ word ? are you one ? I hope you are not. I was not meant to hurt anyone simply I was expressing my views.
@Gahanga my friend nge I am a munyarwanda and nothing else. I am not interehamwe or their look cousins Intore. I don’t believe in indoctrination since I champion INDEPENDENCE of ONE’s mind and INTELLIGENCE. I can’t stand being mobilised by the same person, in one RUCHAGU, who trains and prepares the would be GENOCIDAIRES. However I do recognise that even ‘genocidiares’ are Rwandan and above all human beings who deserve no less JUSTICE than any other human being deserves, I mean INNOCENT UNTIL PROVEN GUILTY. It is a simple but rather powerful principle of TRUE JUSTICE>
@Gahanga my friend nge I am a munyarwanda and nothing else. I am not interehamwe or their look alike cousins Intore. I don’t believe in indoctrination since I champion INDEPENDENCE of ONE’s mind and INTELLIGENCE. I can’t stand being mobilised by the same person, in one RUCHAGU, who trains and prepares the would be GENOCIDAIRES. However I do recognise that even ‘genocidiares’ are Rwandan and above all human beings who deserve no less JUSTICE than any other human being deserves, I mean INNOCENT UNTIL PROVEN GUILTY. It is a simple but rather powerful principle of TRUE JUSTICE!
@Gahanga
Mwakomye cyera amashyi,but time is now to change natwe nibyo twavugaga but we changed.Can you debate freely in Rwandan press the way we do it here?impossible kandi nituvuga ngo “no freedom of speech/press in Rwanda”uritakuma kandi ukuri urakuzi,say what you r saying may be nibyo bigutunze nabawe,but that is coward.
genda PRESIDENT PAUL KAGAME ndakwemera kuri foriegn policy.nkunda ukuntu utdatinya barugigana.
reka uge ubabwira kandi ucishemo unanabasuzugure bamenyeko abanyarwanda natwe turi abantu natwe biyubashye kandi dufite agaciro ndetse na africa muri rusange..banyarwanda banyarwandakazi.kagame numuntu afite inenge nkumuntu ariko kandi nitukarebe ibibi bye ngo twirengagize ibyiza yagejeje kurwanda.ese ibibi bye nibyiza bye nibihe biruta ibindi?i think we must have to coinsider natinal interest first before any judgement.if it were you what would you do?bagenzi uyu musaza ngye munengaho ukuntu aniga itangaza makuru,ndetse nokumva ko uwo batekereza bitandukanye aba ari ujmwanzi wigihugu.ariko aha ndumva nanenga nabacanshuro bitwa ngo nabaGYANAMA BE.buriya se bamumariye iki?banyarwanda mwibukeko ntamwiza wabuze inenge.paul icyampa akaMENYAKO ABAtekereza bitandukanye nawe atari abanzi akabareka bakavuga akagya amenya naMANYANGA ASHOBORA kuba yakorwa nabo yizeye akaRUSHAHO GUKOSORWA.
ngaho mugire amahoro ariko mumenye ko wirukana umugore uhekenya igufwa ukaza urimira bunguri.mugire amahoro basomyi buru rubuga.KANDI NTIMUGATUKANE.RWANDA OYEEEEEEEEEEEE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Reka mbimgilire mwabantu mwe, Umwami wumwidishyi yatoje abidishyi kuvuga nogukora ikyo abatoje.Ikyo avuze kyose ,umwidishyi akoma amashyi,yabgira umwidishyi ati ugye kwica kanaka umwidishi akiruka akamusha umutwe atarinnze kugyishumutima imana. lero umwami wabidishyi polo yoggyeje ubgonko abidishyi bose yabahindura ibishushungwe.
Hi!
iyo babwra obama akamwinginga akagaruka munama.Pauvre le president!!!!!
nubundi uwanga inga ayayibonye cyangwa akumva yabira aravuga ati: umvayanga nurucebe rwayo???
uwariwe weze wanga kagame; aribesha: kagame azira kuvugisha ukuri? muza some muli mathayo 5 muzumirwa.
Dear Rwandans,
To be honest, Rwanda’s government has some thimg to do with what is happening in the estern part of DRC. My wish is for the government to see strategies of getting Rwanda and Rwandans out of the situation, otherwise the international diplomacy may continue deteriorating. And this will more seriously affect the health of ordinary Rwandans than our Leaders. Rwanda needs to move forward not backward. If His excellence stormed out the meeting, it is a human mistake and He is as human as we all are. Let’ s we, all Rwandans to think about what can move Rwanda forward, as it is only this way, we will give ourselves agaciro that we always talk about. See China is now respected bse of the hard work of her people. God bless Rwanda
Gutukana bib guys! bigaragara ko ba nyoko na ba skwo, batabareze neza, ari nakyo gitumye, muzerera amahanga kwisi … nu udushashi musabiramo
Yewe si aha gusa. Ibi yabikoze kandi muri Boston ejo bundi. UBwo Abanyarwanda n’abandi batandukanye bari biteguye kumubaza ibibazo, yashubije bitanu nabyo ari ukubikiza maze ahita agenda nkugiye kwitaba phone. ntiyagaruka. Mbega agasuzuguro!
Igihe cyose iyo ntakintu umuntu yishinja, ajya yemera kubazwa kugirango atange umucyo kubintu bidasonanutse.
sha wowe gatwa.watukana wabireka. ntacyo watwara Kagame usibye kwirirwa ubwejura gusa hamwe n’abandi nkawe bimburamukoro