Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye ryegamiye ku idini ya isilamu, ESIR-Ruhengeri riri mu Karere ka Musanze bigaragambije bamagana ibiryo bavuga ko bigaze, bitarimo n’umunyu.
Iyo myigaragambyo yabaye  hagati ya saa cyenda n’igice na saa kumi kuri iki cyumweru tariki ya 27 Nzeli 2015 kubera ifunguro bavuga ko ryari ribi ndetse rikabageraho rikererewe.
Saa cyenda n’igice ubwo abanyeshuri bahuriraga aho bafatira ifunguro basanze bateguriwe akawunga gusa.
Aho kukarya bagateruye mu bikoresho (dish) kari karimo bagasohokana ikigo bakajyana ku cyicaro cy’umuyobozi w’idini ya Isilamu (Imam) ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru kiri muri metero nka magana atanu uvuye kuri iryo shuri.
Bigaragara ku maso ko batishimye, umwe muri abo banyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu mu ishami ry’ubucyerarugendo (tourism) yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe iby’ikibazo cyabo muri aya magambo…
“Impamvu twigaragambije ni ikibazo tumaranye igihe cyabuze igisubizo, twasanze badutekeye ibiryo bibi kandi bigaze; ubugari [akawunga] ntabwo bwari buhiye, isosi yari amazi atagira igishyimbo kandi nta munyu wari urimo…wagira ngo ntibyari byatekewe abantu.”
Abajijwe impamvu byabaye ngombwa ko uwo mutsima bawujyana kwa Imam, uyu munyeshuri yagize ati “Ni ukugira ngo wenda uturenganure nk’umuyobozi uvuga rikijyana mu idini (isilamu) kuko ubuyobozi bw’ikigo ntacyo bukora.”
Ikibazo ngo kimaze igihe
Mu kiganiro na bamwe mu banyeshuri bahagarariye bagenzi babo mu buyobozi muri ESIR-Ruhengeri, bahishuriye iki kinyamakuru ko ibibazo bifitanye isano n’imirire bimaze igihe kinini muri iryo shuri kandi ko bahora bahabwa icyizere ko bikemurwa ariko ntibikorwe.
Umunyeshuri w’umuyobozi wasabye ko izina rye ridatangazwa agira ati “Ndakubwira nk’umunyeshuri watowe ngo mpagarire bagenzi banjye; muri rusange  nanjye sinzi aho ikibazo kiri, iyo tugerageje gutakira ubuyobozi bw’ikigo buratubwira ngo ‘Murarya’, duhora tubwirwa iryo jambo ariko nta gikorwa.”
Uwo munyeshuri yongeraho ko “Ni nka film isigaye ibera hano; ibiryo bya saa sita (ku manywa) dusigaye tubifata saa kumi cyangwa saa kumi n’imwe gutyo, ibya nijoro byo babiduha saa ine, saa tanu cyangwa saa sita, bisanga abana benshi basinziriye, abenshi rwose ntabyo barya.”
Nk’uko byumvikana mu majwi y’abanyeshuri benshi biga muri ESIR-Ruhengeri, bahuriza ku kuvuga ko nihatagira igikorwa bashobora guhura n’ingaruka nyinshi mu myigire yabo mu gihe abenshi batangiye ibizamini-ngiro (Practical).
Ubuyobozi bw’ishuri bwo buvuga iki?
Ruhanamirindi Samir, umuyobozi ushinzwe amasomo muri ESIR-Ruhengeri akaba anayobora icyo kigo by’agateganyo, agaruka ku myigaragambyo yabaye, yabosobanuriye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko “ikibazo gihari ni icy’ibiryo bitari bitetswe neza” kandi “Muri stock nta biryo bihigajije byari birimo.”
Abajijwe niba nta kibazo cy’amafaranga kiri mu kigo abereye umuyobozi, Ruhanamirindi yasubije ati “Oya! Abanyeshuri ba hano barishyura kandi n’amafaranga arahari.”
Ku kuba nta saha yo kurya ihari ihamye, umuyobozi w’iryo shuri abitangaho ibisobanuro muri aya magambo,  “Buriya rero nawe iyo uri mu rugo ntabwo urira ku masaha amwe; no mu rugo rw’iwawe  ushobora kuba waryaga saa sita wabona uriye saa saba ukumva ko ari ikibazo kinini cyabaye.”
Uwo muyobozi akomeza asa nk’uwumvikanisha ko nta kibazo abona mu kuba amafunguro agera kubana atinze gusa akagaragaza ko “byose biraza gukosoka.”
Abanyeshuri 243 ni bo bafatira ifunguro mu buryo buhoraho muri ESIR-Ruhengeri.
Mu mwaka wa 2012 nabwo muri ESIR-Ruhengeri habaye imyigaragambyo nk’iriya, icyo gihe yahoshejwe n’inzego zishinzwe umutekano.
Kuri iyi nshuro na bwo polisi y’igihugu yagaragaye mu bikorwa bihosha imyigaragambyo y’abanyeshuri ba ESIR-Ruhengeri aho yabahuje n’ubuyobozi maze bagasasa inzobe ku kibazo bafite binyuze mu nama yamaze hafi isaha.
IP Elvis Munyaneza, Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’umugenzacyaha mukuru muri iyo ntara, ahereye ku myigarambyo yakozwe na bariya banyeshuri, ashishikariza ubuyobozi bw’amashuri kujya bwegera abanyeshuri bukumva ibibazo bafite bukanaharanira kubikemurira ku gihe “abanyeshuri batarinze kwigabiza imihanda bigaragambya.”
IP Munyaneza avuga ko ntabyangirikiye mu myigaragambyo kandi ko nta munyeshuri watawe muri yombi kubera iyo myigaragambyo.
Polisi iravuga ko imyigaragambyo itari imenyerewe mu bigo by’amashuri byo muri iyo ntara.
Twitter: @Umurengezis
Placide KayitareAFRICAPOLITICSAbanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye ryegamiye ku idini ya isilamu, ESIR-Ruhengeri riri mu Karere ka Musanze bigaragambije bamagana ibiryo bavuga ko bigaze, bitarimo n’umunyu. Iyo myigaragambyo yabaye  hagati ya saa cyenda n’igice na saa kumi kuri iki cyumweru tariki ya 27 Nzeli 2015 kubera ifunguro bavuga ko ryari ribi ndetse...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE