Minisitiri Mitali Protais na Mucyo Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG (Ifoto Ngendahimana S)

Mu gihe twibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Minisiteri y’umuco na Siporo ifite kwibuka mu nshingano zayo, Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside na IBUKA barasaba Abanyarwanda ko bazirikana ko igihe cyo kwibuka ari igihe buri wese yajya agira uruhare mu bikorwa byo kwibuka ntihaboneke abikorera imyidagaduro itandukanye.

Ibi babitangaje kuri uyu wa 6 Mata 2014, mu kiganiro kidasanzwe n’itangazamakuru ku myiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 20, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi. Aho basobanuye ko byaba bibabaje kubona hari umuntu wakwiyumvisha ko ibikorwa byo kwibuka bitamureba akaba yakwiha izindi gahunda ndetse zirimo no kwidagadura.
Abajijwe niba hari ibihano biteganyijwe ku bazafatwa bigaragara ko batitabira ibikorwa byo kwibuka, aha hakaba hatanzwe ingero z’abifungirana mu tubari bakanyweramo imbere, rimwe na rimwe bamwe bakareba imipira yo mu Bwongereza, ndetse ngo  na bamwe mu banyeshuri bo muri za Kaminuza  ugasanga bigumira mu byumba ntibifatanye n’abandi, Minisitiri Mitali Protais yavuze ko bitoroshye ko bafatira ibihano buri muntu cyangwa ngo bajye bamujyana kwibuka ku ngufu.
Yavuze ko  icyiza ari ugukomeza kwigisha abantu bagasobanurirwa gahunda yo kwibuka kugeza igihe umuntu ayumva akayigira iye. Avuga ko nta kamaro byamara kuzana abantu kwibuka ku ngufu kuko igikuru ari uko umuntu aza kwibuka bimurimo.
Ati “Ariko kuvuga ibyo ntibivuga ngo dutanze icyuho, cyangwa ngo duhaye abantu uburenganzira bwo kwikorera icyo bashatse, bwo kuvangira gahunda zo kwibuka.Birabujijwe.”
Minisitiri Mitali yibukije ko umuntu wese washaka kuvangira gahunda z’icyunamo hari amategeko amuhana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG Jean de Dieu Mucyo,  yavuze ko mu gihe cyo kwibuka, abantu bose baba bagomba gufatanya ,bakitabira ibikorwa byose byateguwe, ibiganiro n’ibindi.
Ku kibazo cy’abantu bakora imirimo ibafitiye inyungu mu gihe hari gahunda abandi bagiyemo,  Minisitiri Mitali yavuze ko hateguwe uburyo bamwe mu bakora serivisi zikenerwa cyane nka faramasi (Pharmacy), kwa Muganga, n’ahandi nk’aho ngo ko hateganyijwe uburyo izo serivisi zazajya ziboneka ku buryo uwakenera kugura imiti, kuruhuka muri Hoteli yabona aho kuruhukira.
Ku bijyanye na gahunda y’ejo, Minisitiri Mitali yavuze  ko biteganijwe ko umuhango wo kwibuka  uzahera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali- Gisozi aho Perezida Kagame azakira urumuri rumaze iminsi rwakirwa mu Turere twose tugize igihugu, aho azatangiza  icyunamo kizamara iminsi 7, nyuma imihango yo kwibuka ikomereze kuri sitade Amahoro, aho Perezida Kagame azageza ijambo ku banyarwanda n’abandi muri rusange maze ku gicamunsi habeho urugendo rwo kwibuka ruzahera ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura   rukomereze kuri sitade Amahoro ahazabera ijoro ryo kwibuka.
Source: Izuba Rirashe
Placide KayitarePOLITICSMinisitiri Mitali Protais na Mucyo Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG (Ifoto Ngendahimana S) Mu gihe twibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Minisiteri y’umuco na Siporo ifite kwibuka mu nshingano zayo, Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside na IBUKA barasaba Abanyarwanda ko bazirikana ko igihe cyo kwibuka ari igihe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE