Imyenda y’u Rwanda igeze kuri 45% bya GDP, Min. Gatete ati “Nta mpungenge biteye”

*IMF yagaragaje ko imyenda u Rwanda rufite iri kwiyongera cyane,
*IMF iti “turakomeza gucungira hafi”
*U Rwanda ruti “Nta mpungenge”

 

Nyuma y’icyumweru itsinda ry’Ikigega mpuzamahanga cy’ubukungu “International Monetary Fund/IMF” riri mu Rwanda kugenzura uko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe, raporo yaryo yagaragaje ko buhagaze neza, ndetse inatanga inama z’ibikwiye kwitonderwa.

Igisushanyo mbonera cya IMF kigaragaza aho imyenda y'u Rwanda igeze kuri GDP.

Igisushanyo mbonera cya IMF kigaragaza aho imyenda y’u Rwanda igeze kuri GDP.

Iyi Raporo yagaragaje ko imyenda y’u Rwanda ikomeje kuzamuka, nubwo Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) mbere yari yavuze ko itarenze 35%, uyu munsi IMF yagaragaje ko mu mwaka ushize wa 2016 imyenda y’u Rwanda yari igeze hafi kuri 45% by’umusaruro mbumbe w’igihugu “GDP” (biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2017 GDP y’u Rwanda izagera kuri miliyari 8.918 z’amadolari ya America) .

IMF yagaragaje ko kuva mu 2010, inguzanyo Leta y’u Rwanda yafataga imbere mu gihugu zagiye zigabanuka zikava kuri 15% bya GDP y’igihugu mu 2016 zari zimaze kujya munsi ho gato.

Ni mu gihe, inguzanyo zifatwa mu mahanga zo zazamutse cyane kuko kuva mu 2010 zavuye hafi kuri 17% bya GDP y’u Rwanda, mu mu 2016 zikaba zararenze 35%.

Igisushanyo mbonera cya IMF kigaragaza uburyo imyeenda u Rwanda rufata mu mahanga ziri iri kuzamuka cyane.

Igisushanyo mbonera cya IMF kigaragaza uburyo imyeenda u Rwanda rufata mu mahanga ziri iri kuzamuka cyane.

Laure Redifer waje ayoboye iri tsinda rya IMF yabwiye Umuseke ko izamuka rikabije ry’inguzanyo (public debt) rishobora guterwa no gutakaza agaciro k’ifaranga cyangwa ibindi bibazo, gusa ngo ku ruhande rw’u Rwanda hakozwe ishoramari rinini mu kubaka Kigali Convetion Center no kongerera ubushobozi Ikompanyi ya Rwandair, kugira ngo rubashe kugera ku ntego yarwo yo kubaka ubukerarugendo “Business Tourism Hub”.

Yagize ati “Iri ni ishoramari rishobora kuzatanga umusaruro ku bukungu bw’igihugu mu gihe kiri imbere. Izi nguzanyo zijya mu kubaka ibikorwaremezo no kuzamura ubukungu ni ngombwa, ziba zigomba gukorwa kubw’ejo hazaza h’igihugu.

Nk’uko twabivuze hagomba kubaho kwitonda kugira ngo imyenda idakabya ikarenza igipimo, gusa ibi turabibona nk’iterambere ryiza (positive development) ariko turakomeza no kubacungira hafi.”

Kuri iki kibazo cy’inguzanyo, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete we yavuze ko amadeni kugira ngo atere ibibazo agomba kuba ari hejuru ya 50% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Ati “Ku isi yose, nka biriya bihugu byagize ibibazo, nka Grece bari barengeje 170%, ndetse n’ibihugu bikize nk’Ubushinwa ufashe ideni rya Leta ugafata n’iry’abikorera birarenga 250%, n’ibindi bihugu byinshi biri kuri za 90%, ariko twe twemeje ko muri aka Karere ka Africa y’Iburasirazuba ko tutarenza 50%,

Kugira ngo ideni rizamuke, rimwe na rimwe hari igihe bizamuka atari uko wafashe amadeni, ahubwo ari uko ifaranga ryataye agaciro bigatuma icyo kigereranyo kijya hejuru ariko aho turi turacyari munsi ya 50%, bigaragara ko za mpungenge mwavugaga ntazihari.” 

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze ko igipimo cy'umwenda Leta iriho nta mpungenge giteye.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze ko igipimo cy’umwenda Leta iriho nta mpungenge giteye.

IMF yizeye ko ubukungu bw’u Rwanda mu 2017 buzazamuka

Laure Redifer yavuze ko basanze ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza.

Avuga ko nubwo umuvuduko w’ubukungu wabaye 5.9%, umuvuduko uri hasi y’uwo mu 2015, nta kibazo kuko n’ubundi ari umuvuduko uri hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere no muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Laure Redifer waje ayoboye iri tsinda rya IMF ryari riri mu Rwanda.

Laure Redifer waje ayoboye iri tsinda rya IMF ryari riri mu Rwanda.

Ati “Turabizi ko gusubira inyuma k’ubukungu bw’u Rwanda byatewe n’umusaruro mucye w’ubuhinzi, umusozo w’imishinga minini y’ubwubatsi n’impinduka zabayeho mu mategeko mu rwego rwo guhangana n’ikinyuranyo kinini cy’ibyinjizwa n’ibisohoka (trade imbalance).”

Kuri  iyi ngingo Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu John Rwangombwa yavuze ko guhungabana k’umusaruro w’ubuhinzi byahungabanyije ubukungu muri rusange, kuko uretse kuba bufite hafi 30% by’ubukungu bw’u Rwanda, bunihariye byibura 70% by’abakozi mu Rwanda.

Ati “Uretse umusaruro wabaye mucye, n’ubushobozi bw’abaturage bwo guhaha ku isoko bwaragabanutse.”

Redifer n’itsinda ayoboye bagateganya ko muri uyu mwaka ubukungu bw’u Rwanda nabwo buzakomeza kuzamuka kubera imvura yaguye neza, na gahunda zo kongera umusaruro w’imbere mu gihugu Leta yashyizeho.

Mu 2017, Leta y’u Rwanda irateganya ko ubukungu buzazamuka ku gipimo kiri hejuru ya 6%, IMF nayo ikavuga ko bishoboka.

Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu John Rwangombwa yavuze ko Nkongwa yadutse mu bigori nta kibazo kinini izateza ku musaruro w'ibigori, n'umusaruro w'ubuhinzi muri rusange.

Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu John Rwangombwa yavuze ko Nkongwa yadutse mu bigori nta kibazo kinini izateza ku musaruro w’ibigori, n’umusaruro w’ubuhinzi muri rusange.

Min. Amb. Claver Gatete na Guverineri wa BNR John Rwangombwa bakurikirana Raporo ya IMF ku bukungu bw'u Rwanda.

Min. Amb. Claver Gatete na Guverineri wa BNR John Rwangombwa bakurikirana Raporo ya IMF ku bukungu bw’u Rwanda.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/IMG_1733.jpg?fit=847%2C565&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/IMG_1733.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSImyenda y’u Rwanda igeze kuri 45% bya GDP, Min. Gatete ati “Nta mpungenge biteye” *IMF yagaragaje ko imyenda u Rwanda rufite iri kwiyongera cyane, *IMF iti “turakomeza gucungira hafi” *U Rwanda ruti “Nta mpungenge”   Nyuma y’icyumweru itsinda ry’Ikigega mpuzamahanga cy’ubukungu “International Monetary Fund/IMF” riri mu Rwanda kugenzura uko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe, raporo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE