Inkuru dukesha igihe

Impunzi z’Abarundi zikomeje guhungira mu Rwanda zirenga ibihumbi 8500, zimwe muri zo zikomerewe n’imibereho mu nkambi zakiriwemo mu Rwanda.

Abarundi bahungira mu Rwanda bakirirwa mu nkambi zitandukanye ariko abo twasuye ku gicamunsi cyo kuwa 20 Mata mu nkambi y’agateganyo iherere mu Murenge wa Gashora, Akarere, bagaragaje ko imibereho ibakomereye ku byerekeye ifunguro, aho kuba, ubwihero, byose bikiri bike.

Banywa igikoma mu gitondo bakarya nimugoroba gusa

Maria Navyigiye Paul w’imyaka irenga 85 ati”Naturutse ahitwa Marembo nta mwana n’umwe ngira ndi njyenyine hano iyo bampaye utwo kurya bampa duke, iyo nariye ibigori ndara hanze kubera ko bindya mu nda.’’

Kuri icyo gicamunsi impunzi zavugaga ko ziheruka igikoma zahawe mu gitondo, zitegereje kongera kurya nijoro.

Si ikibazo cyo kurya gusa, indi mpunzi yitwa Nzobandora Emmanuel yagize ati “Navuye ahitwa Kirundo maze ibyumweru bitatu hano mu nkambi, kubera abantu baza ku bwinshi hari abarara hanze batarahabwa ibyo kuryamamo. Ikindi kandi n’imisarane irahari ariko ni migufi cyane, kandi idahagije.’’

Imisarane 40 niyo impunzi zirenga 6,400 zihuriraho, ariko ubuyobozi bw’inkambi bukagaragaza ko iyi ari inkambi y’agateganyo, izi mpunzi zigomba kuhavanwa vuba bishoboka.

Inkambi iherereye mu birometero 40 uvuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, kandi amategeko mpuzamahanga avuga ko impunzi zidashyirwa hafi y’igihugu ziba zaturutsemo. Leta y’u Rwanda irateganya kuzimurira mu karere ka Kirehe, dore ko zahakaniye abayobozi b’igihugu cyabo bazishishikarizaga gutahuka.

Ubuyobozi bw’inkambi bugaragaza ko kubera ikibazo cy’inkwi mu Bugesera impunzi ziratekerwa kuko bazihaye ibyo kurya byazigora kubyitekera.

Uhagarariye Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi(MIDIMAR) mu nkambi y’i Bugesera, Karangwa Azalia, yasobanuye ko kuva kuwa 31 Werurwe batangiye kwakira impunzi mu murenge ufatanyije n’Akarere, bigeze kuwa 2 Mata umubare wazo uba mwinshi, zishyirwa mu maboko ya MIDIMAR n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi(UNHCR).

Nubwo impunzi zitaka ko ifunguro ari rike, Karangwa yabwiye IGIHE ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) rizana ibyo kurya bihagije, Umuryango wa ADRA ukazitekera.

Nk’uko n’impunzi zabivuga, uyu muyobozi nawe yemeje ko zihabwa igikoma mu gitondo, zikongera kwikora ku munwa nimugoroba.

Asobanura ko impunzi ikigera mu Rwanda ihabwa amapaki abiri y’ibisuguti mu gihe atarashyirwa ku rutonde, kandi ngo biramuhaza.

Ku byerekeye ubuzima, nta ndwara z’ibyorezo zirahagaragara, kandi hari n’umuryango witwa ‘PAJERI’ ushinzwe isuku mu nkambi.

Amazi mu nkambi arahari, hari ibigega byuzuye ariko haba hari umurongo muremure w’abayakeneye.

Impunzi zirwaye nazo zitabwaho n’umuryango witwa ‘AHA’, ufite abaforomo bahagije ku barwayi babarirwa mu 100 bakenera ubuvuzi. Byongeye kandi uwakenera ubuvuzi bwisumbuyeho yakoherezwa mu mavuriro yo hanze y’inkambi.

Muri iki gihe cy’imvura, impunzi zitarabona amashitingi ziranyagirwa iyo zikihagera.

Gusubira iwabo si ibya nonaha kuri bo

Mu kiganiro na IGIHE, impunzi zagaragaje ko zidateganya kuba zataha mu gihe hakiri umwuka w’umutekano muke i Burundi.

Nduwayo Erick yagize ati’’Nahunze itotwezwa, amacakubiri y’abo tudahuje ubwoko ntiduhuze n’ishyaka, ubutegetsi buriho bwashyizeho abasirikare batazwi babigisha kurasa bakabaha n’imbunda mu ijoro turyamye baraza bakatubyutsa bakadutera ubwoba ko bazatwica, bakanatwiba.’’

Uwitwa Gahinja Silas we yagaragaje ko aho ishaka riri ku butegetsi CNDD FDD rishakiye ko Perezida Pierre Nkurunziza yakwiyongeza manda ya gatatu, umwuka si mwiza ku batamushyigikiye.

Izi mpunzi zemeza ko amahoro azagaruka CNDD FDD yemeye ko mu matora hazaba ukuri, ntirishake kwikubira ubutegetsi kuko kuva aho ryagiriyeho ntacyo ryigeze ribagezaho.

Hagati aho, impunzi zishimira Leta y’u Rwanda ikomeje kwakira Abarundi bahunga, zikavuga ko Abanyarwanda bakomeza gushyigikira Umuyobozi wabo[Perezida Kagame] kuko ari benshi bamwifuza bashingiye ku byo amaze kugeza ku gihugu, birimo umutekano.

Kuwa 20 Mata 2015, inkambi y’i Bugesera yarayemo abana 3,768, abagore 1,488 n’abagabo 1007. Kuwa 21 Mata hiyongereyemo izindi mpunzi 175. Bose bakaza bemeza ko bemeye gusiga ibyabo kubera gutinya urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi rwitwa ‘Imbonerakure’, ruvugwaho kuba rwarahawe intwaro.

Impunzi nyinshi zigizwe n’abagore n’abana

Amafoto: Nyabyenda Jean Baptist

Placide KayitareAFRICAPOLITICSInkuru dukesha igihe Impunzi z’Abarundi zikomeje guhungira mu Rwanda zirenga ibihumbi 8500, zimwe muri zo zikomerewe n’imibereho mu nkambi zakiriwemo mu Rwanda. Abarundi bahungira mu Rwanda bakirirwa mu nkambi zitandukanye ariko abo twasuye ku gicamunsi cyo kuwa 20 Mata mu nkambi y’agateganyo iherere mu Murenge wa Gashora, Akarere, bagaragaje ko imibereho...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE