Impuguke mu bucuruzi zanenze umwanzuro wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe wo gusuzuma niba u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba bikwiye gukomeza kungukira ku mahirwe y’ubucuruzi agenwa na gahunda y’ubufatanye bwa Amerika na Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, AGOA.

Uyu mwanzuro wafashwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’ikirego cyatanzwe n’ishyirahamwe ry’inganda zituganya caguwa (Secondary Materials and Recycled Textiles Association, SMART), rivuga ko umwanzuro w’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wo guhagarika itumizwa ry’imyenda n’inkweto byambawe, uri guteza ibibazo bikomeye by’ubukungu mu bucuruzi bw’imyenda yambawe muri Amerika.

Uyu mwanzuro u Rwanda n’ibindi bihugu bigize EAC, byawufashe hagamijwe guteza imbere no kongerera ubushobozi inganda zabyo.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Umunyamabanga w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubucuruzi n’Iterambere (UNCTAD), Dr Mukhisa Kituyi, yavuze ko nta mpamvu ifatika Amerika ikwiye gushingiraho ihatira ibyo bihugu gukomeza kwinjiza imyenda n’inkweto byambawe(Caguwa) kandi ko uwo mwanzuro ubogamye mu buryo bwa politiki ibyo bihugu bidakwiye kuwuzira.

Yavuze ko igihe yari Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda muri Kenya, yagerageje kumvikanisha AGOA hagamijwe kongerara ubushobozi abacuruzi bakabasha kongera ingano y’ibicuruzwa bajyana ku isoko rya Amerika.

Yavuze kandi ko uwo mwanzuro wa Amerika ugamije guca intege intambwe y’ibihugu bya EAC mu nzira y’iterambere bifite.

Yagize ati “Niba Amerika ivuga ibyo kubera ibicuruzwa by’imyenda yambawe yifuza gukomeza kugeza ku isoko ry’umugabane wa Afurika, izakumira ibihugu bya Afurika kugera ku isoko ryayo. Icyo bavuga ni uko abantu ba EAC bashobora gukora imyenda mishya, bakayishora ku isoko rya Amerika ubundi nyuma bakayikoresha bakongera bakayigarura muri Afurika. Ibi sibyo mu buryo bwa politiki no mu mahame rusange. Umwanzuro w’ubuyobozi bw’u Rwanda na EAC urakwiye kandi ntibakwiye gutsindwa ngo bareke gukora ibyo batekereje.”

Umunyamabanga w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubucuruzi n’Iterambere (UNCTAD), Dr Mukhisa Kituyi

Dr Donald Kaberuka wahoze ari umuyobozi wa Banki Nyafurika itsura amajyambere, yavuze ko EAC ikwiye gukomera ku mwanzuro wayo wo gukora ibiteza imbere inganda zabyo n’indangagaciro batitaye ku gitsure bashyirwaho na Amerika.

Umuyobozi uhagarariye agashami ka Loni gashinzwe iterambere ry’ubukungu muri Afurika, Dr Abdalla Hamdok, yavuze ko ingaruka u Rwanda rwagirwaho n’ivugururwa ry’amasezerano ya AGOA ari nke kuko nta bikomoka kuri peteroli rushora hanze.

Yagize ati “Iyo urebye neza, ayo masezerano atanga ubushobozi bwo kugera ku isoko rya Amerika ariko 80 % by’ibigera ku isoko rya Amerika ni ibikomoka kuri peteroli. Nta ngaruka nyinshi byagira ku bihugu bidashora muri Amerika ibikomaka kuri peteroli.”

Umuyobozi uhagarariye agashami ka Loni gashinzwe iterambere ry’ubukungu muri Afurika, Dr Abdalla Hamdok

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu mpera za Kamena 2017, Perezida Kagame yavuze ko amahitamo y’Abanyarwanda ariyo agomba guhabwa agaciro muri uru rwego.

Yavuze ko AGOA ifite icyo isobanuye ku banyafurika yashyiriweho ndetse no kuri Amerika yayitangije, ikaba yari gahunda nziza nubwo ngo bishoboka ko abayungukiyemo ari bake cyane kuri uyu mugabane.

Yagize ati “Ku bwanjye, aho u Rwanda ruhagaze, sinavuga ko hari inyungu ikomeye twavanyemo kurusha bariya bacukura peteroli cyangwa abafite ibindi bintu abashyizeho AGOA bakeneye kurusha ibyo twe dutanga.”

Ibyo u Rwanda, Tanzania na Uganda byohereje muri Amerika mu 2016, byari bifite agaciro ka miliyoni 43 z’amadolari ya Amerika, mu gihe ibyo Amerika yohereje muri ibyo bihugu bifite agaciro ka miliyoni 281 z’amadorali ya Amerika.

Dr Donald Kaberuka wahoze ari umuyobozi wa Banki Nyafurika itsura amajyambere

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/07/impuguke.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/07/impuguke.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSImpuguke mu bucuruzi zanenze umwanzuro wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe wo gusuzuma niba u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba bikwiye gukomeza kungukira ku mahirwe y’ubucuruzi agenwa na gahunda y’ubufatanye bwa Amerika na Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, AGOA. Uyu mwanzuro wafashwe na Leta...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE