Impinduka mu Rwanda
Gutandukanya abanyarwanda acyurira abashaka kubashyira hamwe no kubageza kubwiyunge nicyo gikorwa cy’ ingenzi Kagame yagezeho kugeza uyu munsi. Avuga Ubumwe , Ubunyarwanda , Ubwiyunge kandi akora ibishoboka byose ngo ntibigerweho. Kagame yagize kuba umunyarwanda igikomere yemera ko habaho ubwiyunge bwo kwisura gusa , bumwe bwo kujijisha. Abanyarwanda icyo bemerewe kuri ubu ni ukumvira gusa . Kumwumvira nk’abasazi, ntagutekereza , gukurikira buhumyi. Abanyarwanda musoma ibi , murabizi neza ko ibyo mvuga ari uko bimeze .
Kuryanisha abantu niyo ngamba Kagame agenderaho kuva cyera muminsi ya mbere ya FPR. Kuri we , amahoro ni uguhangayikisha no gukiza uwo ashaka. Abantu bakunze gushima Kagame bibeshya. Nk’ urugero, isuku muri Kigali, imihanda isa neza na Jardins zikase neza . Abantu babona ufite isuku bakagirango hari aho iyo suku ihuriye n’ iterambere ry’ ubukungu ( nubwo rwose ntakiruta isuku); nti babona inkoni y’ icyuma iba ibyihishe inyuma. 90% b’abanyarwanda barababaye. Babuze imibereho ,babura ubwisanzure mu itangazamakuru , babura ubutabera , babuze urwego babaza ihohotera bakorerwa, babura uwo baregera ubugome bakorerwa byitirirwa iterambere.
Abanyarwanda babujijwe epfo na ruguru n’ ubutegetsi bwa Kagame ariko kuko ariwe ubafite mukiganza cye, kuko ari we ubagenga , bagomba kurenga kuri ako kababaro bakamusukurira iyo mihanda , baka mukatira izo Jardins uko ashaka . Ubutegetsi ni ikintu abanyarwanda twubaha . Byagiye mumuco wacu. Twunamira ubufite kandi kugeza ubu , ubutegetsi bugerwaho hakoreshejwe ingufu. Nti turabibona ukundi m’urwatubyaye.
Usibye abantu bacye bagize agatsiko ke , abanyarwanda ntibatekanye, bararambiwe ariko ntawe ufite ubutwari bwo kuba uwambere ureka gukomera amashyi ikitubangamiye twese. Inyabwenge z’ ubucakura bwinshi zirahamiriza zicungana n’ imirishyo kugirango ibintu ni bihinduka zizatere umugongo uwo zaramyaga , zijye kunamira umunyembaraga mushya.
Ubutegetsi mu Rwanda bukoresha abantu b’abagabo ubuhemu bw’ agahoma munwa . Ukabona abantu b’abagabo bihinduye imb*a nka Nduhungirehe ,Bamporiki na vuba aha, JMV Gatabazi . Ubutegetsi bwa Kagame ni icyo busaba , kwiyanga , ukumvira ugakurikira buhumyi ukuroha mukabande.
Turemeranya ko igihe cy’ impinduka kigeze.Igihe cyo gushyira igihugu cyacu imbere ni iki. Ni cyo tugomba guhitamo. Tugomba kwambura imbaraga umuntu tukaziha igihugu dushyize imbere amategeko n’ubutabera. Ariko , ibyo ntiduteze kuzabigeraho tutabanje kuba umunyarwanda umwe. Nti dushobora kuba umuntu umwe tutabanje gukemura ikibazo cy’ ubwiyunge . Buri muntu agomba kwiheraho, akarenga urwikekwe , akarenga ibitekerezo birenganya undi . Tuzagera kubumwe n ‘ubwiyunge umunsi buri wese yabonye ubutwari bwo kuvuga ukuri kwe.
Noble Marara
https://inyenyerinews.info/politiki/impinduka-mu-rwanda/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/IMG_20181015_100640.jpg?fit=650%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/IMG_20181015_100640.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSGutandukanya abanyarwanda acyurira abashaka kubashyira hamwe no kubageza kubwiyunge nicyo gikorwa cy’ ingenzi Kagame yagezeho kugeza uyu munsi. Avuga Ubumwe , Ubunyarwanda , Ubwiyunge kandi akora ibishoboka byose ngo ntibigerweho. Kagame yagize kuba umunyarwanda igikomere yemera ko habaho ubwiyunge bwo kwisura gusa , bumwe bwo kujijisha. Abanyarwanda icyo bemerewe...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS