Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Imirambo y’abantu 34 yasanzwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Bujumbura bishwe barashwe.

Amakuru aturuka i Bujumbura avuga ko amasasu menshi yakomeje kumvikana mu Mujyi wa Bujumbura kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko abantu batazwi bateye ibirindiro bitatu binyuranye bya gisirikare, ibi bitero bigahitana abantu 12.

BBC ivuga ko nibura imirambo 34 yabonywe mu mihanda yo mu Mujyi wa Bujumbura.
Bivugwa ko 21 yabonywe mu Karere kamwe mu Mujyi wa Bujumbura ndetse abayobozi bo mu bindi bice by’uyu Mujyi bavuga ko indi 13 yabonywe ahandi.

Benshi mu bishwe ngo ni urubyiruko bigaragara ko bishwe barashwe, amaboko yabo ahambiriye inyuma mu mugongo.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSMu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Imirambo y’abantu 34 yasanzwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Bujumbura bishwe barashwe. Amakuru aturuka i Bujumbura avuga ko amasasu menshi yakomeje kumvikana mu Mujyi wa Bujumbura kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko abantu batazwi bateye ibirindiro bitatu binyuranye bya gisirikare, ibi bitero...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE