Iminara y’itumanaho itagize icyo imariye abaturage ngo ni ikibazo gihangayikishije Abadepite
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite yagejejweho raporo y’ingendo z’Abadepite mu Ntara y’Amajyepfo, iy’Uburasirazuba no mu mujyi wa Kigali bakoze muri uyu mwaka.
Raporo igaruka ku bibazo bitandukanye abaturage babagejejeho, muri byo harimo icy’iminara ku baturiye ibice u Rwanda ruhanaho imbibe n’ibindi bihugu, kuko ngo badakoresha telephone ku minara yo mu Rwanda, abandi ngo ntibumva radio naho abandi ntibareba televiziyo.
Abaturiye imipaka ngo gukoresha telephone ku minara yo mu Rwanda birabagora kubera ko ngo hahita hajyamo iminara y’ibindi bihugu. Ngo ni ikibazo kigaragara mu Ntara zose z’u Rwanda mu bice byazo byegereye imipaka.
Ikibazo cy’abatabasha kumva radio no kureba televiziyo cyo ngo cyagaragaye mu Ntara y’Uburasirazuba gusa.
Abaturage ngo ntibabona umurongo “reseau” kuri telephone kubera iminara yo mu bindi bihugu iganza iyo mu Rwanda ku bice byegereye imipaka, Abadepite benshi basaba ko cyakurikiranwa vuba kuko ngo byaba bigayitse.
Abadepite bavuze ko iki kibazo cyagaragaye mu bice biherereye mu mpande enye zose z’igihugu, ngo uba utaragera ku mupaka ugahita usanganirwa na ‘reseau’ “network” yo mu kindi gihugu.
Depite Bigumisa avuga ko bibabaje cyane kuba abantu baturiye imipaka barinda gukoresha imirongo yo mu bindi bihugu mu gutanga raporo z’akazi bakora mu Rwanda zikabanza guca mu mahanga hakaba nubwo byanga.
Yagize ati: “Ugera Kaniga (Amajyaruguru) ukajya muri ‘Network’ ya Uganda, wagera i Nyanza ya Gisagara ukagera muri ‘network’ y’i Burundi, naza Rusizi hiyiziramo ‘network’ ya DR Congo. …Ikibazo cy’iminara ni cyo cyatunaniye kugikemura nk’Abanyarwanda? Ntabwo twe mu Rwanda twananirwa gushaka ‘network’ yacu raporo zacu zikaza iwacu zitabanje kunyura mu bindi bihugu? Ni ikintu kibabaje cyane.”
Iki kibazo gisa n’ikiri mu mirenge yose ihana urubibi n’ibihugu bituranye n’u Rwanda mu Ntara zose uko ari enye.
Hari mu karere ka Nyagatare mu kwezi gushize mu murenge wa Matimba, abaturage iki kibazo bakibwiye Umuseke ubwo twahasuraga.
Munyankiko Ferdinand aganira n’umunyakakuru w’Umuseke yagize ati: “Twebwe rero ni uku twibibereyeho hari ubwo telephone tuba dusa n’aho tutazitunze. Upfa kugera muri aka gace hakazamo ‘reseau’ zindi, ubwo ukaba uvuye ku murongo. Hari n’abashyira abatekinisiye telephone zabo ngo zapfuye.”
Ikindi kibazo cy’itumanaho cyagarutsweho muri iyi raporo ni icy’abaturage bo mu bice bitandukanye byo mu ntara y’Uburasirazuba batabasha kumva radio no kureba televiziyo kubera ibibazo by’iminara.
Visi Perezidante w’Inteko ishinga amategeko, Uwimanimpaye Jeanne D’Arc yagize ati: “Ikindi kibazo cy’umwihariko cyagaragaye muri iyi ntara ni abaturage batumva radio ntibanarebe televiziyo hirya no hino mu Ntara y’Uburasirazuba. Bakaba basaba ko icyo kibazo cyashakirwa igisubizo na bo bakajya bakurikira gahunda z’igihigu nk’abandi.”
Yavuze ko iki kibazo cyagaragaye mu mirenge itandukanye irimo Mwili na Rwinkwavu yo muri Kayonza, Mpanga na Kigarama yo muri Kirehe, ndetse na Fumbwe ho muri Rwamagana.
Iki kibazo inteko yagifatiye umwanzuro ugomba guhabwa Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’isakazabumenyi ikakitaho vuba.
Ubushakashatsi buvuga ku mibereho y’ingo buheruka (EICV IV 2013/2014) bugaragaza ko u Rwanda umubare w’abakoresha telephone ngendanwa wakomeje kugenda uzamuka. Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare gitangaza ko abakoresha telephone mu mwaka wa 2010/2011 wari ugeze kuri 45,2% uvuye kuri 6,2% bayikoreshaga mu 2005/2006.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro mu mpera za 2016 cyatangaje ko ukwezi k’Ukwakira uwo mwaka abaturage miliyoni 9,9 bari bamaze kwiyandikisha.
Callixte NDUWAYO
https://inyenyerinews.info/politiki/iminara-yitumanaho-itagize-icyo-imariye-abaturage-ngo-ni-ikibazo-gihangayikishije-abadepite/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/iminara.jpg?fit=960%2C640&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/iminara.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSKu gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite yagejejweho raporo y’ingendo z’Abadepite mu Ntara y’Amajyepfo, iy’Uburasirazuba no mu mujyi wa Kigali bakoze muri uyu mwaka. Visi Perezidante w’Abadepite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc asoma ibikubiye muri raporo y’ingendo z’Abadepite Raporo igaruka ku bibazo bitandukanye abaturage babagejejeho, muri byo harimo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS