Mu isomwa ry’urubanza Imena Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Minisiteri y’umutungo kamere,yaregwaga itonesha mu gutanga isoko rya Leta, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumugize umwere.

Evode waburanaga ari hanze agizwe umwere

Mu isomwa ry’urubanza Evode Imena ntiyigeze agaragara imbere y’urukiko usibye umwunganizi we Me Kamanzi Cyuma wari waje kumwumvira imyanzuro y’urubanza hamwe n’abo mu muryango we.

Ku birego yari ukurikiranweho n’ubutabera birimo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha byakekwaga ko yakoze ubwo yari akiri mu mwanya w’ubuyobozi.

Urukiko rwasanze kudatanga uruhushya rw’ubucukuzi kuri Kompanyi Nyaruguru Mining Ltd hirengagijwe icyemezo cy’akanama nta rwango rwari rubirimo cyangwa itonesha kuko byari mu nshingano ze.

Urukiko rwemeje ko Evode Imena agirwa umwere nyuma yo kwanzura ko ibyaha bitamuhama bitewe n’uko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha ndetse n’abatangabuhamya bidafite ishingiro.

Umucamanza wasomye icyo cyemezo cy’urukiko yasobanuye ko ubushinjacyaha butashoboye kugaragaza ibimenyetso bimuhamya ibyaha bwamushinjaga.

Hagendewe ku bivugwa n’abahanga mu ishakishwa ry’ibimenyetso urukiko rwavuze ko gushidikanya birengera uregwa ndetse ko bidahagije gukeka ko umuntu yakoze icyaha mu gihe hatagaragazwa ibimenyetso simusiga byashingirwaho mu kumuhamya icyaha.

Kubera ko Ubushinjacyaha butigeze bugaragara mu isomwa ry’urubanza ntibyamenyekanye niba bizajuririra icyemezo cy’urukiko cyagize Evode Imena umwere ku byaha bwari bumukurikiranyeho.

Muri urwo rubanza Evode Imena yasabirwaga n’ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka irindwi ndetse Kompanyi ya Nyaruguru Mining Ltd ikuririra ku kirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha isaba indishyi zikomoka ku cyaha yari akurikiranweho zingana na Miliyoni zisaga 686 frw.

Umwunganizi wa Imena Evode ari we Me Kamanzi Cyuma n’abo mu muryango wa Imena bagaragaje ko bishimiye icyemezo cy’urukiko ariko birinda kugira icyo batangariza itangazamakuru ryari ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/evode-imena.jpg?fit=960%2C540&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/evode-imena.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSMu isomwa ry’urubanza Imena Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Minisiteri y’umutungo kamere,yaregwaga itonesha mu gutanga isoko rya Leta, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumugize umwere. Evode waburanaga ari hanze agizwe umwere Mu isomwa ry’urubanza Evode Imena ntiyigeze agaragara imbere y’urukiko usibye umwunganizi we Me Kamanzi Cyuma...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE