Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi Didier Reynders, uri mu ruzinduko rw’iminsi ine muri Congo Kinshasa yavuze ko uburyo bwa gisirikare bukomeye bugomba gukoreshwa mu guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Congo cyane cyane M23.

Reynders yavuze ko ingabo za Congo zifatanyije na MONUSCO ngo mu byumweru biri imbere zizagaba ibitero mbere na mbere kuri M23, ibi bitero bikagomba kuba ngo bikomeye kandi bigamije kuyirandura.

Reynders with Kabila

Didier Reynders yagize ati “  ababishinzwe muri MONUSCO ubu biyemeje  kwerekana ubushobozi bwabo na brigade d’intervention yoherejwe.”

Ni ibyo yatangarije abanyamakuru mbere gato yo kubonana na Perezida Kabila na Ministre w’intebe wa Congo Matata Ponyon Mapon kuri uyu wa gatatu.

Kuri uyu wa kabiri nijoro Didier Reynders yabonanye kandi n’umuyobozi w’ingabo za MONUSCO umunyabresil Gen Alberto dos Santos Cruz ndetse n’umuyobozi wa politiki wa MONUSCO umudage Martin Kobler nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’u Bubiligi Belga.

Reynders mu magambo ye yanavuze ko ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro kidafatwaho ingamba zikomeye n’ubuyobozi bwa Congo Kinshasa, avuga ko mu biganiro na M23 i Kampala Leta yagombaga kuba yarabikemuye mu mahoro.

Ati “ ndatekereza ko mwakoze ibishoboka byose mu biganiro, indi nzira ihari niba abigometse bakomeje kwanga kuva ku izima ni ugukoresha ingufu za gisirikare.”

Uyu mugabo akaba yanibukije ko ngo mu minsi ishize ingabo za FARDC ziri muri bataillon ebyiri zatojwe n’ababiligi ngo ziherutse kwitwara neza mu mirwano n’ingabo za M23.

Mu burasirazuba bwa Congo hoherejwe umutwe w’ingabo 3 000 z’abanyafrica y’epfo, Tanzania na Malawi bo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ihakorera. M23 isa naho ariyo ntego kuko ariyo ivugwa cyane.

Umutwe wa M23 watangaje ko witeguye kwirwanaho mu gihe utewe n’abo basirikare boherejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Indi mitwe iri muri kariya gace, ni umutwe wa FDLR uvuga ko urwanye Leta y’u Rwanda, hari amakuru u Rwanda ruherutse kugeza muri UN y’ubufatanye hagati y’uyu mutwe n’ingabo za FARDC, ndetse runagaragaza ko hari ibisasu biherutse kuraswa mu Rwanda by’ubushotoranyi bivuye mu gice cy’ingabo za FARDC na MONUSCO zifatanyije ngo zirwanye M23.

Didier Reynders ni inshuro ya kane asuye Congo Kinshasa mu gihe cy’umwaka umwe n’igice. U Bubiligi bwahoze ari igihugu gikolonije u Rwanda, u Burundi na Congo bitaga mbiligi.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/08/Reynders-with-Kabila.jpg?fit=275%2C183&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/08/Reynders-with-Kabila.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSMinistre w’Ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi Didier Reynders, uri mu ruzinduko rw’iminsi ine muri Congo Kinshasa yavuze ko uburyo bwa gisirikare bukomeye bugomba gukoreshwa mu guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Congo cyane cyane M23. Reynders yavuze ko ingabo za Congo zifatanyije na MONUSCO ngo mu byumweru biri imbere zizagaba ibitero mbere...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE