Ntumbaze uko nabimenye, ni Nyirabugenge n’ubugenge bwayo, wowe kurikira gusa.

Ni uwa mbere w’icyumweru, mu gitondo nk’ibindi bisanzwe, usibye ko boss wanjye yambyukije mu gicuku ahagana sa cyenda z’ijoro, anyihanangiriza kutaza gukererwa kuko , dufite akazi kenshi ko kuza gutegura urugendo rw’Intore izirusha intambwe, kandi ko hari byinshi tugomba gutunganya mbere y’uko agera mu biro. Twemeranyijwe ko mpagera sa kumi n’imwe n’igice, akampa briefing y’ibyo ngomba guhita ntunganya. Ugira se ngo nongeye kubona agatotsi, uw’iwanjye yambajije ngo ariko aka kazi ko ubanza umunsi umwe kazakuntwara , uziko usigaye ugira ubwoba , umutima wawe ukanyeganyeza amashuka, ni umujinya mwinshi nahise mubwira ngo nanshingukeho, cyakora nubwo ntabonye imbaraga zo kumusaba imbabazi, ubundi nari murenganyije, kuko imihangayiko yanjye siwe iturukaho, ahubwo, ninjye umuremerera, dore nk’ubu kugira ngo natwe tugaragare mu bakomeye twafashe umwenda wa miliyoni Magana abiri twubaka inzu nziza I Kagugu, ariko kuyishyura bisigaye byaradusizemo imvune, ku buryo n’ay’isukali nayabuze dore ko isigaye inakosha, abana nabemeje ko isukali ari mbi mu mubiri, ko bagomba gutangira kwitoza kutayinywa kugira ngo batazahura n’ibibazo nka Diabete, ariko nyamara ibanga rizwi na babiri, aya colgate yo cyakora ntitwakwibeshya ngo tuyabure, kuko hanze tuba duseka gusa gusa , kugira ngo abatubona bakeke ko twageze iyo tujya, naho byahe byo kajya, cyakora costume yo nagize amahirwe ku kazi baraduhanaguriza, kugira ngo tutazasebya his Excellence yasuwe n’abashyitsi, hanyuma bakanatugaburira ifunguro rya sa sita rimwe na rimwe riva chez john,Ribert we ngira ngo ntiyitwaye neza, ntakitugemurira. bagenzi banjye bakora muri za ministere bo ariko , bahisemo kujya kuramya Uwiteka mu kiruhuko cya sa sita, kuko ay’ifunguro ntayo bakwibonera. Mumbabarire iby’iwanjye byatumye ntandukira, kandi simbabwiyeho na 1/3. Tuzabishakira ikindi gihe. Reka twisubirire mu Rugwiro, maze gukaraba rero, ndagiye ariko ibibazo ni byinshi mu mutwe, ndimo ndibaza ibi bikurikira:

-Noneho Mana yanjye amafaranga y’ingendo z’icyi cyumweru turayakura he? Ko agomba kujya mu bihugu bine kandi bya kure, byonyine ikipe y’abagiye gutegura izo ngendo imaze ibyumweru bibiri, bose nta n’umwe turoherereza aya mission, kandi aragera kuri miliyoni 37, utabaze ko na hotel barayemo tutarazishyura, kandi tugomba gutanga na avance muri hotel delegation zizacumbikamo, naho ubundi bazajya kurara muri ambassade nibikomera, kuko ayo twishyuye mu bufaransa, ububiligi, ubwongereza n’ubudage, yasize Konti zacu zambaye ubusa, cyakora aramutse abuze ndi bubigereke kuri Rwangombwa, singiye kujya ntukwa uko bwije uko bukeye ngo amafaranga arihe nkaho arijye uyacura, kandi nta n’urupfusha bamvunguriraho, usibye kunsukisha izi modoka zabo badutsindagiraho, n’amadeni y’inzu atagituma n’isengerera na kamwe.

Ahubwo se ningira amahirwe ay’indege ngasanga Rwangombwa na Uzziel bayabonye, aya za ntarumikwa za Mzee yo ndayakurahe? Aya yo azanankoraho kuko sinjya menya izina nyita mu bitabo bya kontabiriti, kandi ubushize ubwo nabibazaga Kabarebe nacyuye urushyi, ngo njye menya ibindeba. Hhhm ni akumiro koko, kandi hanze bantinya kubi, naho batazi ko imbere ndi burebure. Cyakora uyu we uru rushyi nzarumwishyura umunsi umwe.

Muligande nawe , asigaye yaracanganyikiwe, duherutse guhurira ku rusengero arambaza ati ese wamenya dossier isabira Universiti y’u Rwanda amafaranga yo kongera ka Buruse k’abanyeshuli President yarayisinye, naramubwiye nti reka mbikubwire wowe ndakwizera uzambikira ibanga, nti

“ kurayo amaso” nayijyanyeyo benda kuyinkubita mu maso go njye menya ibiri priorities, ngo bazige cyangwa babireke, ibyabo sibyo byihutirwa. Icyo wakora ni ukubatura Imana gusa.

Iyi dosiye ya Arsenal nayo bansabye kuruca nkarumira, ngo nzibeshya mvuge ayo twatanze bazanyereka uko intama zambarwa, ariko ubu noneho hiyongereweho n’akandi kayabo kari kugenda kuri Louise muri uku kwiyamamaza kwe, se mama nanatsinda azatugarurira byibuze kimwe cya kabiri cy’ayo tumaze kumutangaho, cyakora nawe shenge mperutse ku mubona nsanga yijimye mu maso, ni nkaho nawe azi ko ariyo mahirwe ya nyuma abonye, ko natsindwa azahita ashyirwa mu kabati. Dore ko ariwe washyanutse yemeza Paul ko aramutse atsinze byamwongerera visibility mu mahanga, ariko umusaza umwe ntavuze aherutse kubabwira mu nama ngo bagende bitonze abafaransa ni inyadyenge.

Ubwo kandi ibyo byose bindi ku mutwe, ngomba no gutegura igenzura ry’abakozi b’ikigega mpuzamahanga gishinzwe iterambere (IMF), ngo bazareba niba ingamba zafashwe ubwo Christine la garde yari mu Rwanda zarashyizwe mu bikorwa, kugira ngo tubashe kubona izindi nkunga. Ntiriwe njya muri rwinshi, nta na kimwe twashyize mu bikorwa, bivuga ngo ngomba gushaka aba tekinisiye byihuse bampimbira imibare bakazanayidefenda, nimbabona se bo tuzabishyura iki?, kandi noneho ibintu byacu basigaye babisoma cyane kubera cya kigo cy’abongereza cyadutamaje kivuga ko duhimba imibare Oxford Policy Management), ukongeraho na analysis za Dr Himbara zitatworohera. Yewe reka mbe mbaretse mwishinze ibyanjye ngirango namwe byabasaza.

Dore ngeze ku kazi, reka numve icyo boss ambwira:

Boss: Waramutse John? Mu rugo mu meze mute? Abana baratsinda mu ishuli?

Njyewe: Mwaramutse Boss, yewe mu rugo bari aho n’abana bameze neza.

Boss: Perezida rero nkuko nabikubwiye afite ingendo enye muri iki cyumweru, azajya muri Madagascar, hanyuma aveyo ajye muri Japan, turkey asoreze muri Egypt. Azajyana na team y’abantu mirongo itandatu, utabariyemo advanced team ya 20 bazasangayo. Nari nagusabye gutegura budget ingana na miliyoni 360. Bigeze he?

Hanyuma Kandi unohereze intumwa muri primature babwire Edouard ko mu gihe kitarenze icyumweru hagomba kuba habonetse amafaranga akatwa muri budget ya za ministere angana na miliyoni 180, agomba guhabwa Jeune Afrique, na Andrew Mwenda, bakadukorera akazi ko kunyomoza ibinyamakuru bimaze iminsi bitwibasira kubera iriya nkunga ya Arsenal, ndetse na support twahawe n’ubufaransa kuri candidature ya mushikiwabo muri OIF

Ikindi unamwibutse ko ya mafaranga ya support ya za hospitals zo mu gihugu,agomba kuba ahagaritswe, kuko tuyakeneye muri MINADEF, hanze aha ntibatureba neza, tuzakenera akayabo ku mbunda twatse Russia.

Utegure n’indi baruwa yo koherereza Minister Munyeshyaka na Geraldine, mubamenyesha ko amafaranga azakoreshwa mu nama y’umushyikirano y’uyu mwaka, ndetse n’umwiherero wo mu ntangiriro z’umwaka utaha azatangwa n’abacuruzi ndetse n’amashyirahamwe y’abahinzi n’aborozi.

Kaboneka na Diane bo ndi bubishakire, iriya nkuru y’umuturage utwara amaraso mu ka box kandi dufite za drone n’imbangukiragutabara ntiyagombaga gusohoka,bagomba kwitegura icyo bari bubwire His Excellence.

Ngaho mpa Document His Excellence agomba gusiga asinye, nzinyuzemo amaso, utaba wongeye gukora ibara nk’ubushize.

Njyewe: Ngizi Nyakubahwa, dossier zose ziri ready for signature

Boss aragiye, ariko nkeneye ikawa ikomeye, naho ubundi ibi bintu biransigamo imvune, ariko ubu iyo nigumira hanze koko, ibi carton nikoreraga byari bikubye umushahara wanjye kane, kandi nifitiye n’amahoro, kandi madame ntako atangize ndamunanira ngo ngaho nkurikiye ibyubahiro. Uwanze kumva ntiyanze no kubona, reka nshikame numve. Passeport yanjye barayibikiye ubu nta n’aho natarabukira.cyakora sindi njyenyine, Olivier na Evode umenya bo bari inyuma yanjye. Yewe reka mve hasi nkore ibyo nkora His Excellence ataraza, batankuramo iyo kotsa, cyane ko atajya amara mu biro iminota irenze 15.

Ni aha Nyagasani.

 

17/07/2018, Déo Kabano

source:http://lecpinfo.com/igitondo-nkibindi-mu-rugwiro/

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/images-10.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/images-10.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONPOLITICS  Ntumbaze uko nabimenye, ni Nyirabugenge n’ubugenge bwayo, wowe kurikira gusa. Ni uwa mbere w’icyumweru, mu gitondo nk’ibindi bisanzwe, usibye ko boss wanjye yambyukije mu gicuku ahagana sa cyenda z’ijoro, anyihanangiriza kutaza gukererwa kuko , dufite akazi kenshi ko kuza gutegura urugendo rw’Intore izirusha intambwe, kandi ko hari byinshi tugomba gutunganya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE