Icyo tuzibukiraho Kagame
Iyo nsubije amaso inyuma , nkareba urugendo rwacu kuva Uganda kugeza mu Rugwiro nibaza ukuntu ibintu byatugeranye iwandabaga nkashoberwa .
Ariko ntakundi byari kugenda, kubeshya ni kubi.
Abasirikari bakuru batangizanye urugamba na Afande Fred Rwigema ntibari kwemera amarorerwa yagiye akorwa na Kagame n’agatsiko yagiye yiremera uko yagendaga abica .
Kagame nawe , nk’abanyarwanda benshi , yaje asanga umurage w’amateka atashoboye kugira icyo yunguraho kubera ibikomere yavanye mu inzira y’ ubuzima bwe bugoye .
Iyi myaka 24 ishize , ibintu byose byahiniwe muri FPR, kuko ntamusaruro wemerewe kubaho hanze yayo.
Imurika gurisha rishyirwamo amahane , lobbying idatinya gukoresha ibinyoma bitoteza , nta mayeri atarakoreshejwe kugira ngo leta y’ igitugu igaragare uko itari, yambikwa uruhu rw’ intama.
Ntibisaba ubushakashatsi buhambaye kugirango umuntu abone agakungu ubutegetsi bwa Kagame bwubakiye ho, ikinshishikaje nukumenya umurage ubwo butegetsi buzasigira abanyarwanda turebye kure tukarenga iki gihe turimo cy’ ihungabana igitugu ingoma ya Kagame yakoreje urwanda n’ abanyarwanda mugihugu cyabo no hanze yacyo.
Ni iki U Rwanda ruzibukiraho Kagame nko mumyaka 30 iri imbere?
Iyo dutekereje ukuntu igihe cyose amaze ari Chairman wa FPR, hafashwe ingamba zagize ingaruka mbi cyane kumiyoborere ; imibereho myiza y’ abaturage irahungabana kuburyo ikizere umunyarwanda afite ari uko habaho umuvurungano kuko gusana sisitemu imaze imyaka 24 ihotora abanyarwanda bitashoboka.
Ejo , u Rwanda rwa Kagame ruzavugwa nkuko ingoma y’ aba Khmer Rouge bo muri Cambodia ivugwa.
Hari abajya bambaza impamvu nkunze kunenga Kagame nimikorere ye. Bati “ koko buriya ntakiza nakimwe wamuvugaho ?”
Ubwisanzure mubitekerezo no mumvugo ni ikintu cyahahamuye abanyarwanda .
Ubwisanzure bwagaragaye mugihugu bwambere muri 1959 ari nabwo urubuto rwa leta y’ igitugu ya Kagame yatewe .Muri 1990 ubwo bwisanzure bwongera kugarurwa ariko amashyaka ya politike ntiyashyira mugaciro , akajya avuga amagambo rutwitsi atitaye ku intambara yari iriho .Ibyakurikiye twarabibonye .
Nubwo impungenge z’ ababa badashaka ko Kagame , umuyobozi wabo “ wikitegererezo , nubwo afite akabazo k’amahane” avugwa, nemera ko ukuri tugomba kugushakisha tukaguharanira uko byagenda kose tutitaye kuwagira impungenge.
Ukuri rero ni uko mu Rwanda ruyobowe na Kagame ,ubogama agatonesha ubwoko bwe, naho hakorwa politike yo kwironda mugatsiko .
Umuriro abanyarwanda baciyemo Kuva mbere ya 1959 , 1990, 1994-2000 ntahandi wari kutugeza uretse kuri iyi ngoma ihotora abo ishinzwe gukorera.
Icyo navuga kuri Paulo Kagame ni uko ariwe muhuza wacu kuko ntabwoko aticiye murwatubyaye. Yishe abatutsi ,yica abahutu , yica abatwa.
Ni umuhuza wacu kuko ubugome bwe bwaduhaye amahirwe yo kuzagera k’ ubwiyunge nyabwo.
Kugirango tubugereho ariko bizasaba ko turenga ubunyabwoba n’ ihungabana dufite nka virusi twatewe na Kagame . Abanyarwanda barabeshwe biratinda bihanganira ibitihanganirwa.
Nemera yuko twabonye ibibi bishoboka , nkanemera ko twitaye kumasomo twakuye mumateka yacu , dushobora kuzaba umwe mugihe kitarambiranye.
Noble Marara
https://inyenyerinews.info/politiki/icyo-tuzibukiraho-kagame/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/kagame_faces_media.jpg?fit=500%2C382&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/kagame_faces_media.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONPOLITICSIyo nsubije amaso inyuma , nkareba urugendo rwacu kuva Uganda kugeza mu Rugwiro nibaza ukuntu ibintu byatugeranye iwandabaga nkashoberwa . Ariko ntakundi byari kugenda, kubeshya ni kubi. Abasirikari bakuru batangizanye urugamba na Afande Fred Rwigema ntibari kwemera amarorerwa yagiye akorwa na Kagame n’agatsiko yagiye yiremera uko yagendaga abica . Kagame nawe ,...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS