Igihugu cy’u Burundi ni rwo rugero rwa vuba dufatiyeho ngo tubagezezo bimwe mu bihugu bifite abaperezida bagiye kurangiza manda zabo hakaba hibazwa niba hazabaho guhindura Amategeko Nshinga y’ibihugu byabo kugirango bakomeze bayobore.

 

Si ikintu gishya muri Afurika kuba hari abakuru b’ibihugu bashaka guhindura Itegeko Nshinga kugirango bakomeze kuyobora. Ingero zizwi twaheraho ni nk’urwa Sam Nujoma wahinduye Itegeko Nshinga ryo muri Namibia mu 1999 kugirango atorerwe manda ya gatatu. Nyuma yaje kuva ku butegeti muri 2004. Frederick Chiluba wa Zambiya na Bakili Muluzi wa Malawi, bo ntibashoboye kugera kuri uyu mugambi.

Hari n’ibyakomeje kuvugwa ko Thabo Mbeki wahoze ayobora Afurika y’Epfo na we yashakaga manda ya gatatu nyuma y’uko atsindiwe kuyobora ishyaka ANC riri ku butegetsi. Muri Burkina Faso na ho mu Ugushyingo 2014 Blaise Compaore yasabwe kureka ubutegetsi nyuma y’umugambi we wo kongera imyaka 27 yari amaze ku butegetsi yaje guhita irangirira aho.

Hano hari urutonde rw’abakuru b’ibihugu bashoboye guhindura Itegeko Nshinga bakaguma ku butegetsi, abo bitashobokeye bakabuvaho kuneza, hamwe n’abategerejweho icyo bazakora manda zabo ni zirangira

ABANZE KUBUVAHO

UGANDA- 2005

Yoweri Museveni wa Uganda, nyuma gato yo gufata ubutegetsi mu w’ 1986 yaranditse ati “ Ikibazo cya Afurika muri rusange, na Uganda by’umwihariko, si abaturage ahubwo abayobozi bashaka kugundira ubutegetsi.” Cyakoze muri 2005 Museveni yashyigikiye ko Itegeko Nshinga rya Uganda rihindurwa kugirango rimwemerere kwiyamamariza manda ya gatatu. Kuri ubu akomeje kuyobora igihugu cye afite imyaka 71 y’amavuko.

CAMEROON – 2008

Perezida wa Cameroon, Paul Biya aza ku mwanya wa kane mu bayobozi bayoboye igihe kirekire muri Afurika nyuma y’uwa Guinee Equatorial, Angola na Zimbabwe.

N’ubwo abayobozi b’ibihugu nka Angola, Guinee Equatorial bavuze ku gihe ntarengwa manda zabo zigomba kumara, bazwiho kuba batarakurikije icyo bavuze. Muri aba bayobozi b’ibihugu bine, Paul Biya wa Cameroon gusa ni we washoboye kugera ku ntego yo guhindura Itegeko Nshinga. Muri 1996, Itegeko Nshinga ryo muri Cameroon ryagombaga kuzitira perezida Paul Biya kongera kwiyamamaza kuko ryarimo ko umukuru w’igihugu atagomba kurenza manda ebyiri, ariko muri 2008 yahinduye iri tegeko Nshinga, havaho igihe runaka manda y’umukuru w’Igihugu igomba kurangirira. Perezida Biya wageze ku butegetsi muri 1982, benshi bamwibazaho ko ku myaka ye 82 y’amavuko yakongera kwigirira icyizere cyo kwiyamamaza muri 2018.

BURUNDIi – 2015

Perezida Petero Nkurunziza yatorewe kuyobora u Burundi ategerejweho kuba igisubizo ku bibazo byari bimaze imyaka bishingiye k’ubuyobozi bubi.

Nkurunziza wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza, yabaye Minisitiri w’Imiyoborere myiza ‘Good Governance’, aza gutorerwa kuba umukuru w’igihugu muri 2005. Iki gihugu cye cyahoze gikoronizwa n’Ababiligi cyakomeje kurangwa n’intambara z’amoko kuva kikibona ubwigenge muri 1962. Mu mwaka w’1972 intambara y’amoko hagati y’abatutsi n’abahutu yaguyemo Abarundi basaga 210,000, nyuma muri 1993 perezida wa mbere w’umuhutu Merchiol Ndadaye aricwa biza gutuma abandi basaga 25,000 bahaburira ubuzima .

Mu myaka 10 yakurikiyeho ibiganiro by’amahoro byaje gutangira, ku bufasha bwa Nelson Mandela. Amatora ya Perezida Nkurunziza akaba yari yitezweho kurangiza intambara yari imaze imyaka myinshi, ibyumvikaniweho mu masezerano ya Arusha yasinywe mu mwaka w’2000 bigashyirwa mu bikorwa.

Ariko muri Mata 2015 Nkurunziza yavuze ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu – icyemezo cyaje kirenga ku masezerano ya Arusha yarimo ko nta mu perezida ugomba gutorwa ubugira gatatu. Nkurunziza yafashe iki cyemezo ashingira ku kuba ku nshuro ya mbere ataratowe n’abaturage, kuko ngo yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko gusa.

Icyemezo cya Nkurunziza cyateje imvururu zikomeye mu gihugu cye aho Abarundi basaga 300,000 bahungiye mu bihugu baturanye birimo u Rwanda na Tanzaniya, uyu mu perezida akaza no kuburizamo ihirikwa yari akorewe ubwo yitabiraga inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere yigaga ku buryo iki kibazo cyakemuka. Amatora ategerejwe kuba ku italiki ya 26 Kamena n’ubwo bivugwa ko ashobora kwimurirwa indi taliki, ariko Nkurunziza aracyakomeye ku cyemezo cye cyo kwiyamamariza ikindi kiringo.

ABABUVUYEHO KUNEZA

SENEGAL – 2012

Amatora ya perezida muri Senegal yakomeje kutavugwaho rumwe, agibwaho impaka nyinshi zishingira kuri Demokarasi yaranze amateka y’iki gihugu.
Perezida Abdulaye Wade w’imyaka 85 y’amavuko yashatse ko Itegeko Nshinga ryahinduka kugirango bimwongerere amahirwe yo guhatana mu matora ari imbere akoresheje kugabanya umubare w’amajwi akenewe kugirango atsinde amatora.

Wade yaje kubangamirwa n’Itegeko Nshinga ryamwemeraga manda 2 ariko akavuga ko ritamureba kuko ryagiyeho nyuma y’uko manda ye ya mbere itangira. Abaturage b‘iki gihugu rukumbi kitigeze kibamo coup d’Etat, baboneyeho bajya mu mihanda bavuga ko manda ebyiri ze zihagije. Wade byaje kumugora cyane ariko aza gukomeza icyemezo cye cyo guhatanira manda ya gatatu. Ariko icyaje gutungura benshi nuko mu matora yatsinzwe.

MOZAMBIQUE – 2014

Mbere gato y’amatora yo muri 2014, Mozambique yari iri mu rujijo. Perezida Amando Guebuza, yakomeje gukundwa ntiyagira n’umusimbura. Ishyaka rye Frelimo, ryatangiye kuyobora Mozambique kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu w’1975 kuko cyahoze gikolonizwa na Portugal. Iri shyaka ryari ribaye irya mbere rije ku butegetsi.

Kandi kuba Gyebuza yari agiye kurangiza manda ze ebyiri, kumenya icyagombaga gukurikiraho byakomeje kuba urujijo. Kubera Itegeko Nshinga yagombaga guhita asoreza aho kuyobora. Benshi bari bategereje ko avuga ko ‘ubushake bw’abaturage’ bumuhatira kutita kuri manda zigenwa n’Itegeko Nshinga.

Gusa icyaje gutungura benshi nuko yahise asimburwa n’uwitwa Filipe Nyusi wagiyeho muri 2015. Kuva ubwo Guebuza w’imyaka 72 arekura ubutegetsi. Akaba aherutse no kuvuga ko atazasubira muri Politike nk’uko The Telegraphy dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

NiGERIA – 2015

Muri iki gihugu na ho haherutse kuba agashya ko kubona Perezida wari usanzwe ku butegetsi yongera kwiyamamaza agatsindwa mu matora. Ibi nibyo byabaye kuri Goodluck Jonathan atsinzwe amatora muri Werurwe 2015, Nigeria kuri ubu ikaba iyobowe na Muhammadu Buhari.

Itegeko Nshinga rya Nigeriya ririmo ko umukuru w’igihugu agomba kumara manda ebyiri z’imyaka ine ku buyobozi. Jonathan yageze ku buyobozi muri 2010 agiyeho by’agateganyo nyuma y’urupfu rwa Umaru Yar’Adua.

Muri 2011 ni bwo yatorewe kuyobora Nigeriya. Icyifuzo cye cyo kongera kwiyamamaza nyuma ya 2015 cyateshejwe agaciro n’urukiko rw’ikirenga, kuko ngo yagombaga guhindura Itegeko Nshinga kugirango yiyamamarize indi manda.

Akimara gutsindwa na Muhammadu Buhari mu buryo butunguranye yahereje ubutegetsi Muhammadu Buhari binyuze mu mahoro, bwa mbere kuva muri 1999 ubwo iki gihugu cyayoborwaga n’igisirikare.

ABAHANZWE AMASO

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) – 2016

Joseph Kabila wahoze atwara Taxi, yageze ku butegetsi muri 2001 nyuma y’uko se Laurent Kabila yishwe. Yatsindiye kuyobora manda ya kabiri mu mwaka wa 2011, kugeza ubu, Joseph Kabila asigaje umwaka umwe gusa ngo abe asoje manda ze ebyiri yemererwa n’Itegeko Nshinga, hakaba hategerejwe ikizaba muri 2016.

CONGO – BRAZZAVILLE – 2016

Muri Mata 2015, Denis Sassou N’Guesso, Perezida wa Congo Brazzaville, yatangaje ko ashaka guhindura Itegeko Nshinga. Yagize ati “Ndatekereza Itegeko Nshinga ubu rishobora kuvugururwa, ari na yo mpamvu dushaka ko hatangira impaka zerekeye iki cyemezo.”

Itegeko Nshinga ryo muri iki gihugu na ryo rikaba ritemerera uyu muperezida uyoboye imyaka myinshi kongera kwiyamamaza. Yabaye perezida kuva muri 1979 ageza muri 1992 nyuma aza kongera gutorwa muri 1997.

BENIN – 2016

Perezida wa Benin, Boni Yayi, yasezeranije abaturage be hamwe n’abayobozi b’ibindi bihugu barimo na Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko azareka ubutegetsi manda ye nirangira umwaka utaha. Ariko icyemezo cye kikaba kigishidikanywaho.

RWANDA – 2017

Perezida Paul Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda mu mwaka w’2003. Kugeza ubu ari gusoza manda ze ebyiri zizarangira muri 2017.

Abanyarwanda bo mu nzego zinyuranye bakomeje kugeza ubusabe bwabo mu Nteko Ishinga Amategeko burimo ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryahindurwa, kugirango bahabwe amahirwe yo kongera gutora Paul Kagame kuko bavuga ko hari byinshi yabagejejeho bituma batifuza ko yareka gukomeza kuyobora igihugu.

Perezida Paul Kagame we kugeza ubu ntacyo aratangaza ku byifuzo by’abaturage ariko mu kwezi gushize (Mata) 2015 akaba yaravuze ko ari ku ruhande rw’abadashyigikiye ko Itegeko Nshinga rihinduka ndetse akaba yaranavuze ko we yambuka ikiraro akigezeho.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSIgihugu cy’u Burundi ni rwo rugero rwa vuba dufatiyeho ngo tubagezezo bimwe mu bihugu bifite abaperezida bagiye kurangiza manda zabo hakaba hibazwa niba hazabaho guhindura Amategeko Nshinga y’ibihugu byabo kugirango bakomeze bayobore.   Si ikintu gishya muri Afurika kuba hari abakuru b’ibihugu bashaka guhindura Itegeko Nshinga kugirango bakomeze kuyobora. Ingero zizwi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE