Radio Inyabutatu iramenyesha abanyarwanda bose ko kuri uyu wagatandatu taliki 07/09/2013 izabagezaho  igice cyambere cy’ubuhamya bwa bamwe mu bahoze ari ingabo za FPR/RPA ku bwicanyi bwakorewe abahutu mu makambi y’impunzi  muri 1996 mu cyahoze ari Zaire cyaje kwitwa Repobulika Iharanira demokarasi ya Congo.

Radio inyabutatu

Ikiganiro kizatangira saa moya za nimugoroba  (19h00pm-20h00pm) z’I Kigali.

Abatumirwa bacu ni: Sergeant Major Kayijamahe Djuma, Jackson Munyeragwe na Joseph Mutarambirwa.

Insanganyamatsiko ni:  “MU BWAMI BUGENDERA KU ITEGEKONSHINGA  INGABO ZIBA ARI IZ’IGIHUGU, NTABWO ARI AKARIMA K’UMUNTU”

Turabamenyesha ko  muzakurikirana icyarimwe iki kiganiro kuri Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave ku murongo w’ 17870 kHz muri meter band 16,  no kuri Radio Inyabutatu ikorera kuri internet: www.radioinyabutatu.com

Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave izajya yumvikana mu Rwanda hose ku  maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu rugo, amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri ku wagatandatu guhera saa moya kugeza saa mbiri  (19h00pm-20h00) z’umugoroba.

Radio Inyabutatu izajya ikorera mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika, ikaba ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa  Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).

Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.

Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu no gutera inkunga  mwajya mutugeraho munyuze kuri izi address:

Telephone: +44 20 8123 3482

Email: editor@radioinyabutatu.com

Skype: radioinyabutatu

Mugire Imana Ikomeze ibarinde.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

Ibiyaga bigari bya Africa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Radio-inyabutatu.jpg?fit=224%2C224&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Radio-inyabutatu.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSRadio Inyabutatu iramenyesha abanyarwanda bose ko kuri uyu wagatandatu taliki 07/09/2013 izabagezaho  igice cyambere cy’ubuhamya bwa bamwe mu bahoze ari ingabo za FPR/RPA ku bwicanyi bwakorewe abahutu mu makambi y’impunzi  muri 1996 mu cyahoze ari Zaire cyaje kwitwa Repobulika Iharanira demokarasi ya Congo. Ikiganiro kizatangira saa moya za nimugoroba  (19h00pm-20h00pm)...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE