Kuwa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017, Kanakuze Anastasie, ufite imyaka 30, akaba avuka mu Karere ka Huye, Umurenge wa Mbazi, yabyaye abana b’abakobwa babiri bafatanye ku gice cyo ku nda.

Abana bavutse bafatanye Inda ariko ngo bameze neza

Ari nyina, ari n’abana bameze neza. Buri mwana ibice bye by’urwungano ngogozi birakora neza, baranywa amata nta kibazo, n’iyo bishobotse konka bonka neza. Kwituma na byo, buri wese arituma neza nta kibazo.

Dr. Ngarambe Christian, umuganga w’inzobere mu kubaga akaba n’umuyobozi w’ibikorwa by’ubuvuzi kuri CHUB, yavuze ko batarabapima ngo bamenye neza ibice bifatanye, ariko ngo bazabapima mu cyumweru gitaha.

Nibamara gupimwa ni bwo hazamenyekana niba bashobora gutandukanywa bikorewe mu Rwanda, cyangwa se bakamenya niba bazoherezwa hanze, ngo kuko bitari bimenyerewe mu Rwanda ko abana bavuka bafatanye bagakomeza kubaho.

Kanakuze uyu ababyaye ku mbyaro ye ya kane. Nta mugabo bashakanye, n’aba bakobwa bafatanye yababyaye nk’uko yabyaye abana batatu bandi: ababyarira iwabo.

Kuri ubu we n’abana bari kwitabwaho n’ibitaro bya CHUB, ari na byo byamubyaje, ariko afite impungenge z’uko azabatunga nagera mu rugo kuko ari umukene uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/huye-_-kanakuze.jpg?fit=720%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/huye-_-kanakuze.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSKuwa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017, Kanakuze Anastasie, ufite imyaka 30, akaba avuka mu Karere ka Huye, Umurenge wa Mbazi, yabyaye abana b’abakobwa babiri bafatanye ku gice cyo ku nda. Abana bavutse bafatanye Inda ariko ngo bameze neza Ari nyina, ari n’abana bameze neza. Buri mwana ibice bye by’urwungano ngogozi birakora...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE