Harakorwa iki ngo isuku iri ku mihanda minini ya Kigali igere no muri za ‘Karitsiye’?
Ubu mu mujyi wa Kigali hari ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano, nubwo Kigali ari umwe mu mijyi ishimirwa isuku muri Africa no ku isi, haracyari icyuho cy’isuku nke mu bice bimwe na bimwe cyane cyane ibituwe n’abantu benshi baciriritse bitari ku mihanda minini.
Umufotozi wacu yagiye mu bice bitandukanye by’umujyi arebesha ijisho rya ‘camera’ uko isuku yifashe aho iwacu muri za ‘Karitsiye’.
Uretse ibice bituwemo n’abifite, mu bice birimo inzu ziciriritse bituwe n’abaturage benshi usanga isuku yaho cyane cyane ku mihanda y’imigenderano na za ruhurura ziyobora amazi.
Mu kagari ka Nyagatovu, Umurenge wa Kimironko, mu Karere ka Gasabo hari umuturage watubwiye ko bo iyo imvura yaguye aribwo banezerwa cyane kuko kuko aribwo umwanda wose uba uri muri ruhurura ugenda. Gusa, akavuga ko baterwa impungenge n’ubuzima bw’abana babo .
Uyu muturage utuye neza neza kuri ruhurura ya Nyagatovu iva kuri Kaburimbo imanuka muri Karitsiye avuga ko akenshi usanga imyanda iba iri muri za ruhurura iba yaturutse mungo z’abantu. Kandi ngo ni ikibazo kimaze imyaka myinshi.
Ikibazo cy’imyanda iba iri muri za ruhurura zaba izikoze neza n’izidakoze neza kigaragara hirya no hino mu bice by’umujyi wa Kigali bituwe n’abaturage benshi.
Rwamurangwa Stephen, umuyobozi w’Akarere ka Gasabo we ati “Isuku ntabwo itegereza abaterankunga, ubuse umuntu arashaka ko bamutera inkunga kugira ngo akureho umwanda yishyiriyeho?”
Rwamurangwa agakangurira abaturage kujya bakora isuku aho batuye ku buryo buhoraho kandi bakabikora badategereje ko ubuyobozi buza kubibakangurira.
Ati “Aho tutaragera (mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano) ntibategereze ko tuhagera tukahasanga uwo mwanda, nibawukureho hakiri kare bawushyire aho bagomba kuwushyira kuko harazwi, isuku nibe umuco ye kuba ari uko abayobozi bamanutse.”
Ku kibazo cy’ahari za ruhurura n’imiyoboro y’amazi idakoze neza bituma rimwe na rimwe imyanda ifatwa bigateza umwana, Mayor Rwamurangwa avuga ko ibimenyekanye bikorwa ariko bidashobora gukorerwa icyarimwe kubera ko bihenda kandi ubushobozi buba budahagije. Gusa, ngo iyo bubonetse bagenda bakora bimwe na bimwe hitabwa cyane cyane kuhababaje kurusha ahandi.
Ati “Ariko hari n’uruhare rw’abaturage, erega ahenshi bikorera ibyo bikorwa bikorwaremezo, ibintu byose byabaye Mituweli, iyo bashyize hamwe umwe agatanga 1000, undi agatanga 2000, undi agatanga 5000 ujya kubona ukabona bakoze ikintu gikomeye wenda Leta ikabaha ubufasha Tekinike (technical support).”
John Mugabo ushinzwe gucunga uko amabwiriza y’isuku ashyirwa mu bikorwa mu mu mujyi wa Kigali yabwiye Umuseke ko kugira ngo isuku yo muri za Karitsiye ibe nziza kurushaho bisaba gukomeza kubikangurira abaturage.
Ati “Nibyo tumaze iminsi dukora muri za Karitsiye zitandukanye. Kugira ngo bibe umuco tuzakomeza kubishishikariza abaturage babigire ibyabo. Iyo urebye ariko ubona ko hari ibigenda neza keretse bice byo mu nkengero z’umujyi.”
Kigali iza ku myanya ya mbere muri Africa ku isuku n’umutekano ndetse ikaba no mu myanya myiza ku isi.
https://inyenyerinews.info/politiki/harakorwa-iki-ngo-isuku-iri-ku-mihanda-minini-ya-kigali-igere-no-muri-za-karitsiye/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/11/umwanda.jpg?fit=768%2C512&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/11/umwanda.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSUbu mu mujyi wa Kigali hari ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano, nubwo Kigali ari umwe mu mijyi ishimirwa isuku muri Africa no ku isi, haracyari icyuho cy’isuku nke mu bice bimwe na bimwe cyane cyane ibituwe n’abantu benshi baciriritse bitari ku mihanda minini. Iyi ruhurura ituruka ku isoko rya Ziniya (Kicukiro) ikamanuka...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS