Habineza natorwa ngo bazubaka URUKUTA ku mipaka ahanyura umwanzi i Burundi na Congo
*Amavubi ngo ntazongera gutozwa n’abanyamahanga
*Buri gitifu w’Akagari ngo azahabwa imodoka
Frank Habineza umuyobozi w’ishyaka democratic Green Party of Rwanda amaze gutangazwa ko ari we uzahagararira ishyaka rye mu matora ya Perezida wa Republika yavuze byinshi azakora natorwa birimo na bimwe byatangaje abari baje gukurikirana Kongere y’iri shyaka. Mu by’umutekano bavuze ko bazubaka urukuta rurerure cyane ahankunda kwinjirira abanzi b’u Rwanda.
Habineza yavuze ko kuba iri shyaka ryemewe gukorera mu Rwanda nk’umutwe wa Politiki wemewe ari uko mu Rwanda hari Demokarasi, iri shyaka rye ngo ntabwo rirwanya Leta ahubwo ntirivuga rumwe nayo.
Frank Habineza yasabye abari muri iyi nama ko bahaguruka bakamamaza ishyaka ryabo n’umukandida waryo kugera ku rwego rw’Umudugudu.
Amafaranga bazakoresha ngo nibo azavamo, bityo nibagurishe ibyo bafite batange imisanzu bitange bazatsinde amatora.
Ati “Tubwira abayobozi igihugu ngo bakosore ibintu runaka cyangwa se bareke tuze tubyikemurire.”
Nyuma y’ijambo rye Deogratias Tuyishime niwe waje kuvuga gahunda y’imyaka irindwi y’ishyaka Green Party niritsinda amatora ya Perezida.
Ati “Tuzita cyane ku butabera, hari abantu benshi bafunze nta dossiers, ibi tuzabivanaho. Abafungiye muri Transit Centers nko kwa Kabuga bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hari abasivile bafungiye mu bigo bya gisirikare ibi nabyo tuzabivanaho.”
Iri shyaka rya Green Party ngo rigaya cyane ibintu byo kunyuza ibirego Online kandi bigora abaturage kuko ngo bose batagera kuri Internet.
Ngo bazashyiraho Itegeko rirengera iremezo ry’Itegeko Nshinga ndetse bashyireho Urukiko rurengera iri tegeko nshinga.
Ati “Nitubona ubutegetsi ibi bibazo tuzabikemura neza, tuzashyiraho amategeko anoze habeho ibihamya bihagije mbere y’uko umuntu atabwa muri yombi.”
Ngo bazashyiraho aho gufungira abantu hameze neza, bakureho aho gufungira abantu hatazwi kandi bajye bihutisha dosiye z’abaregwa.
Mu buhinzi ngo bazagurura abakangurambaga b’ubuhinzi abitwa ba “Moniteur Agri”
Ngo bazanoza iby’imisoro kuko ngo hari abanyarwanda bahunda igihugu kubera imisoro iremereye
Ati: Tuzakuraho ibihano ku basoreshwa batinda gusora kubera impamvu zitabaturutseho urugero nk’ikoranabuhanga ribatenguha n’ibindi.”
Yavuze ko mu ishyaka ryabo babona ko kuba abayobozi begurira rimwe ari benshi ari uko baba barashyizweho ku marangamutima.
Iri shyaka ngo rizibanda kandi ku miyoborere ruha imbaraga abayobozi ku nzego zo hasi kuko bakora akazi kenshi. Ngo buri muyobozi w’Akagari azagira imodoka ye.
Iri shyaka kandi ngo icyo rizahangana nacyo cyane ni ukurandura inzara bavugurura ubuhinzi mu Rwanda.
Ku bijyanye n’umutekano ngo bazubaka urukuta rurerure ruzazibira aho umwanzi yamenera.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiyeho Frank Habineza yasobanuye ko uru rukuta ngo ruzaba rufite 8m z’ubujyejuru ngo bazarwubaka aho babona umwanzi akunda kumenera cyane ku mipaka y’u Rwanda n’u Burundi n’u Rwanda na Congo Kinshasa.
Mu mikino ngo ikipe y’igihugu Amavubi ntibazongera kuyiha umutoza w’umunyamahanga, abanyarwanda ngo nibo gusa bazajya batoza iyi kipe.
Buri karere ngo kagomba kugira ishuri rya muzika nibatsinda amatora
Iri shyaka rya Democratic Green Party mu Rwanda ubu ngo rifite abayoboke banditse 200 000
https://inyenyerinews.info/politiki/habineza-natorwa-ngo-bazubaka-urukuta-ku-mipaka-ahanyura-umwanzi-i-burundi-na-congo/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/habineza-urukuta.jpg?fit=820%2C545&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/habineza-urukuta.jpg?resize=140%2C140&ssl=1POLITICS*Urukuta ngo ruzaba rufite ubujyejuru bwa 8m *Amavubi ngo ntazongera gutozwa n’abanyamahanga *Buri gitifu w’Akagari ngo azahabwa imodoka Frank Habineza umuyobozi w’ishyaka democratic Green Party of Rwanda amaze gutangazwa ko ari we uzahagararira ishyaka rye mu matora ya Perezida wa Republika yavuze byinshi azakora natorwa birimo na bimwe byatangaje abari baje gukurikirana...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS