Abaturage bo mu Murenge wa Save muri Gisagara bafite umuyoboro w’amazi mu ngo bavuga ko bahangayikishijwe n’igiciro cy’amazi cyazamuwe batabimenyeshejwe.

JPEG - 81.2 kb
Abatuye i Save basanzwe bavoma ku mavomo rusange nabo baragabanutse kubera igiciro cy’amazi cyazamutse

Bavuga ko ubusanzwe ayo mazi basanzwe bayagezwaho n’umushinga “Egi Pres” ari nawo ubishyuza bitewe n’ingano y’amazi umuturage aba yakoresheje mu rugo.

Ubusanzwe bishyuraga 600RWf kuri metero kibe (600frws/Metre cube) ariko ngo kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 batangiye kwishyuzwa 863RWf kuri metero kibe. Ibintu bavuga ko byabatunguye.

Umwe muri abo baturage, utifuje gutangaza izina rye utuye yabwiye Kigali Today ati “Twagiye kumva twumva ngo amazi yuriye,twumva biradutunguye pe!”

Aba baturage bavuga ko iki giciro kiri hejuru kuburyo bibagora wishyura amazi kandi ngo cyanongerewe batabanje kugishwa inama no babimenyeshwa.

Yungamo ati “Nta nama yabaye ngo nibura batubwire impamvu amazi yuriye, bo bazanye fagitire y’ukwezi kwa mbere tubona igiciro cyarazamutse.”

Aba baturage bavuga ko kubera kuzamuka kw’igiciro cy’amazi bamwe mu bari basanzwe bayafite mu ngo bahise bahagarika kuyavoma bahitamo kuvoma mu mibande.

Banavuga ko batumva impamvu iyi kompanyi ibaha amazi yaba yarazamuye igiciro nyamara igiciro cy’amashanyarazi ku nganda nto cyaragabanutse kuburyo kuzamura amazi mu kabande bayageza ku baturage nabo bikaba bitakibahenda nka mbere.

Undi muturage ati Twumvise ko amashanyarazi yagabanutse ku bantu bafite inganda. urumva ko n’aba nabo kuzamura amazi bayageza mu baturage ntibikibahenda. Ubwo se burije amazi bagendeye kuki?”

Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’amazi kandi byanagize ingaruka ku baturage ubusanzwe bavomaga ku mavomo rusange agiye ari ahantu hatandukanye muri aka gace.

Ijerekani y’amazi bavomaga kuri 15RWF ubu bayivomera kuri 20RWf ndetse bamwe bavuga ko kubera kutayabona buri gihe ngo hari ubwo bigira kuvoma ibiziba mu kabande.

JPEG - 57.8 kb
Amafite umuyoboro w’amazi mu rugo batuye i Save bavuga ko bahangayikishijwe n’igiciro cy’amazi cyazamutse

Twashatse kuvugana n’ubuyobozi bwa “Egi Pres” ivugwaho kuzamura ibiciro by’amazi ariko ntibyadushobokera kuko twahamageye umukozi wayo akimara kumenya ko itangazamakuru ribakeneye ntiyongera kwitaba telefoni ye igendanwa.

Rutaburingoga Jerome, umuyobozi bw’Akarere ka Gisagara avuga ko hafashwe umwanzuro wo kwegurira iyi miyoboro y’amazi undi rwiyemezamirimo. Yizeza ko ibi bibazo byose bizakemuka.

Agira ati “Amasezerano yabo n’Akarere ka Gisagara twumvikanye ko tuyahagarika kubera izo serivisi zitameze neza, tukaba tugiye kubashakira undi ubafasha kunoza serivisi harimo no kumanura ibiciro.”

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/amazi-_-save-_-gisagara-_-rwanda-1.jpg?fit=717%2C403&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/amazi-_-save-_-gisagara-_-rwanda-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSAbaturage bo mu Murenge wa Save muri Gisagara bafite umuyoboro w’amazi mu ngo bavuga ko bahangayikishijwe n’igiciro cy’amazi cyazamuwe batabimenyeshejwe. Abatuye i Save basanzwe bavoma ku mavomo rusange nabo baragabanutse kubera igiciro cy’amazi cyazamutse Bavuga ko ubusanzwe ayo mazi basanzwe bayagezwaho n’umushinga “Egi Pres” ari nawo ubishyuza bitewe n’ingano y’amazi umuturage...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE