Eng. Didier Sagashya wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umugi wa Kigali wirukanywe kuri aka kazi burundu kubera imyitwarire idahwitse.

Inama njyanama y’ umugi wa Kigali yateranywe kuri uyu wa Kabili tariki 14 Ugushyingo 2017 niyo yafashe umwanzuro wo kwirukana burundu mu kazi Eng. Didier Sagashya kuri uyu mwanya yari agiye kumaraho amezi 9.

Eng. Didier Sagashya yahoze ari Umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe imyubakire RHA, akora ikizami cyo kuba umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umugi wa Kigali tariki 17 Gashyantare 2017 aragitsinda. .

Amakuru y’ uko Eng. Didier Sagashya yirukanywe burundu muri aka kazi yemejwe n’ umuvugizi w’ umugi wa Kigali Bruno Rangira.

Iyi nkuru turacyayikurikirana…

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/11/Gitifu2.jpg?fit=800%2C594&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/11/Gitifu2.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSEng. Didier Sagashya wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umugi wa Kigali wirukanywe kuri aka kazi burundu kubera imyitwarire idahwitse. Inama njyanama y’ umugi wa Kigali yateranywe kuri uyu wa Kabili tariki 14 Ugushyingo 2017 niyo yafashe umwanzuro wo kwirukana burundu mu kazi Eng. Didier Sagashya kuri uyu mwanya yari agiye kumaraho...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE