Gisozi: Abantu bane bagwiriwe n’ inzu barapfa
Abantu bane barimo umugore, umugabo n’ abana bagwiriwe n’ inzu bose bahita bitaba Imana.
Iyi nzu yari iherereye mu murenge wa Gisozi Akagari ka Ruhango umudugudu wa Kanyinya mu karere Gasabo.
Umunyamakuru Niyikiza Jonathan yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko ibyo byabaye nyuma y’ imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa 5 rishyira ku wa 6 Gicurasi 2017.
Nyir’ urugo ni Kayitare Makuza wari warashakanye na Bankundiye Rosine bari bafitanye abana babiri b’ abahungu aribo Jean Luc wari ufite imyaka 5 y’ amavuko na, Zabayo wari ufite imyaka 8 y’ amavuko.
Imaniraguha Sylvie, umuturanyi wa ba Nyakwigendera yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko iyo nzu nubwo yaguye yari isanzwe ikomeye.
Yagize “Nabyutse numva ngo iyo nzu yagwiriye abantu, mpageze nsanga igikuta cyo haruguru cyabagwiye, ariko rwose mwa bantu mwe iyo nzu nta n’ ubwo yari ishaje yari inzu ikomeye”
Umunyamakuru Niyikiza uri aho iri sanganya ryabereye yavuze ko aho iyo yari iherereye ari mu manegeka, ku buryo imvura iramutse ikomeje kugwa n’ izindi nzu zishobora kugwa.
Iyi nkuru turacyayikurikira……………….
https://inyenyerinews.info/politiki/gisozi-abantu-bane-bagwiriwe-n-inzu-barapfa/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/Gisozi.jpg?fit=540%2C372&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/Gisozi.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSAbantu bane barimo umugore, umugabo n’ abana bagwiriwe n’ inzu bose bahita bitaba Imana. Iyi nzu yari iherereye mu murenge wa Gisozi Akagari ka Ruhango umudugudu wa Kanyinya mu karere Gasabo. Umunyamakuru Niyikiza Jonathan yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko ibyo byabaye nyuma y’ imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa 5...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS