Gicumbi: Abagizi ba nabi batwitse iduka ry’umuntu wikorera
u karere Gicumbi, Umurenge wa Rubaya,akagali ka Muguramo,abagizi banabi bibasiye iduka rya Duniya Theoneste bararitwika bakoresheje essence ibyarimo byose bifite agaciro ka miliyoni icyenda birakongoka nkuko nyiri duka yabitangaje.
Aba bagizi ba nabi bamutwikiye  babanje kuzana ingufuri zabo bafunga iduka rye ngo hatagira utabara akagira icyo avana mu iduka.
Duniya avuga ko nyuma yo kumufungira iduka bazanye essence bakamena essence ku bice byose by’inzu barakongeza.
Jerome Ngendabanga Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya avuga ko abakoze aya mabi ari benewabo na Duniya batifuzaga ko atera imbere
Ngendabanga yemera ko habayeho uburangare bw’abakora irondo, yemeza ko abaraye irondo icyo gihe ubu bari mu maboko ya Police yo ku Mulindi ngo basobanure aho bari ayo mabi aba.
Duniya Theoneste utagiraga ubwishingizi bw’iduka rye riri aha mu cyaro, ahangayikishijwe n’uburyo azishyura inguzanyo yari yarafashe mu Umurenge Sacco ngo yiteze imbere none akaba atakaje miliyoni icyenda mu ijoro rimwe.
Kugeza ubu abakoze ayo mahano bari bagihigwa na Police.
Uyu murenge wa Rubaya uhana imbibe n’igihugu cya Uganda, aho abenshi bahungira iyo bamaze gukora amahano nk’aya.
https://inyenyerinews.info/politiki/gicumbi-abagizi-ba-nabi-batwitse-iduka-ryumuntu-wikorera/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/HOUSE-BURN-04730.jpg?fit=536%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/HOUSE-BURN-04730.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSu karere Gicumbi, Umurenge wa Rubaya,akagali ka Muguramo,abagizi banabi bibasiye iduka rya Duniya Theoneste bararitwika bakoresheje essence ibyarimo byose bifite agaciro ka miliyoni icyenda birakongoka nkuko nyiri duka yabitangaje. Aba bagizi ba nabi bamutwikiye  babanje kuzana ingufuri zabo bafunga iduka rye ngo hatagira utabara akagira icyo avana mu iduka. Duniya avuga...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS