Gen Karenzi Karake, Umuyobozi w’inzego z’ubutasi z’u Rwanda uherutse gutabwa muri yombi ari mu gihugu cy’u Bwongereza aho yari yagiye mu kazi akaza gutabwa muri yombi n’igipolisi cyo mu Mujyi wa London kuwa 20 Kamena 2015 mu rwego rwo kubahiriza impapuro zo kumuta muri yombi yashyiriweho n’umucamanza wo muri Espagne, kuri uyu wa kane yagejejwe imbere y’urukiko rwa Westminster higwa ku kuburana kwe afunze cyangwa ari hanze, birangira byemejwe ko azaburana ari hanze ariko hatanzwe ingwate ariko akazajya yitaba polisi buri munsi.

Karake akigera ku rukiko, yakirijwe amashyi yo kumugaragariza ko bamushyigikiye y’Abanyarwanda baba mu Bwongereza bari baje kwigaragambya basaba ko Karake yarekurwa agasubira mu Rwanda.

Uru rubanza byari biteganyijwe ko rumara isaha humvwa uko ruzagenda ndetse n’impamvu yafashwe ubungubu kandi yari asanzwe ajya muri iki gihugu ntibamufate. Gen Karenzi Karake akaba yunganirwa n’abanyamategeko Cherie Booth akaba n’umugore wa Tony Blair ndetse na Mark Summers.

Gen Karake akigera imbere y’umucamanza yabanje kwemeza umwirondoro we n’amatariki yavukiyeho, agaragaza ko atemeranya n’ikifuzo cyo kumwohereza muri Espagne ngo abe ariho azaburanira.

Hakurikiyeho gusaba ko yarekurwa akaburana adafunze agatanga ingwate, byananirana akaba yakomeza gufungwa kugeza igihe azongera kugezwa imbere y’urukiko kuwa 29 Ukwakira nk’uko byemejwe n’urukiko.

Mark Summers wunganira Gen Karake yavuze ko Karake azaburana arwanya koherezwa muri Espagne kuko afite ubudahangarwa bw’abadipolomate ndetse izi mpapuro zakurikijwe atabwa muri yombi zikaba zari zarateshejwe agaciro.

Uwunganira guverinoma ya Espagne, Aaron Watkins, yavuze ko Karake ashobora gucika mu Bwongereza naramuka yemerwe kuzaburana adafunzwe, yongeraho ko Karake atari mu Bwongereza nk’umudipolomate cyangwa mu butumwa bw’akazi kuko ngo ubuyobozi bwa gasutamo bwo mu Bwongereza bwabyemeje.

Iyi nkuru dukesha umunyamakuru wa The Guardian wari uri mu rukiko, ikomeza ivuga ko ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yishingiye ko Gen Karake azaguma mu Bwongereza naramuka yemerwe gufungishwa ijisho.

Abunganizi ba Karake nabo bemeje urukiko ko Gen Karake atari jenerali ubyiyitirira ari umusirikare mukuru muri guverinoma yubashywe atacika ubutabera. Summers we akaba yanagarutse ku biheruka gutangazwa na Andrew Mitchell avuga ko ifatwa rya Karake ryihishwe inyuma n’impamvu za politiki, aho yavuze ko izi mpapuro zatanzwe na Espagne zigamije gusiga icyasha guverinoma y’u Rwanda iriho yose, avuga ko Interpol yo yanze no gukwirakwiza izi nyandiko.

Haje kugerwaho kwiga kuri visa Karake yinjiriyeho mu Bwongereza, aho umwunganizi we , Summers yahaye umucamanza passport ye ngo ayisuzume, bagasanga visa yaratanzwe na ambasade y’u Bwongereza muri Kenya bisabwe na guverinoma y’u Rwanda.

Byari biteganyijwe ko Karake niyemererwa kuba afunguwe azaba mu nzu izakodeshwa na ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza cyangwa akaba mu rugo rwa ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu.

Abunganizi ba Karake baje gusaba ko Karake aba arekuwe bavuga ko guverinoma yemera gutanga 200,000 by’Amayero y’ingwate, ariko umucamanza, Quentin Purdy avuga ko amafaranga ari munsi ya miliyoni batayemera.

Byaje kurangira Gen Karake yemerwe gufungurwa akaba ari hanze mu gihe ategereje kongera kugera imbere y’urukiko mu kwezi kwa cumi, akaba azaba aba muri ambasade y’u Rwanda ariko miliyoni y’amayero yo akaba agomba gutangwa.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSGen Karenzi Karake, Umuyobozi w’inzego z’ubutasi z’u Rwanda uherutse gutabwa muri yombi ari mu gihugu cy’u Bwongereza aho yari yagiye mu kazi akaza gutabwa muri yombi n’igipolisi cyo mu Mujyi wa London kuwa 20 Kamena 2015 mu rwego rwo kubahiriza impapuro zo kumuta muri yombi yashyiriweho n’umucamanza wo muri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE