Gen Karenzi Karake yatawe muri yombi na Polisi y’ubwongereza, arashinjwa ngo kuba yaragize uruhare mw’iyicwa rayaba Isipanyole ndetse nimpfu z’abanyarwanda muri 1994.

Gen KK ubwo yarari muri Sudan

 

Gen Karenzi azitaba urukiko ku wakane aho abasipanyole bazaba basaba kumutwara mu gihugu cyabo kuburanirayo.

Gen Karake umaze iminsi ibiri mu buroko afite aba avoka bamuburanira cyakola ntakizere bafite cyuko bazabasha kumutahana mu Rwanda, ibi bikaba bishobora guteza akaduruvayo hagati y’ibihugu byombi U Rwanda n’ubwongereza.

Gen Karake wayoboraga ishami ry’iperereza m’urwanda ubu Kagame nugushaka umusimbura naho ubundi ashobora kumara iminsi itari mike iburayi yiruka mu nkiko.

Gen Karake yize muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, yaje kuba umwarimu muri our lady of good council Gayaza ho muri Uganda. Yavuye aho yinjira mu gisilikare cya NRA yari imaze kwimika perezida Museveni muri Uganda. Kimwe nabandi Banyarwanda bari muri NRA yatashye mu Rwanda aza kuyobora iperereza ndetse yakoze muri Gomu aho yakoranye n’ingabo za LONI.

Gen Karake yaje gukorera ndetse mu zindi batayo arinaho yavuye yerekeza muri ONU Sudan, atawe muri yombi yarasigaye akuriye amashami yose y’iperereza y’urwanda.

Yashakanye na Diane Karake yambuye umugabo we wari waraje kwiga Ibutare aturutse Iburundi, yamwambukije akanyaru amusaba kutazagaruka I rwanda.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSGen Karenzi Karake yatawe muri yombi na Polisi y’ubwongereza, arashinjwa ngo kuba yaragize uruhare mw’iyicwa rayaba Isipanyole ndetse nimpfu z’abanyarwanda muri 1994. Gen KK ubwo yarari muri Sudan   Gen Karenzi azitaba urukiko ku wakane aho abasipanyole bazaba basaba kumutwara mu gihugu cyabo kuburanirayo. Gen Karake umaze iminsi ibiri mu buroko afite aba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE